UKWEZI KUMWE KURI ATATU PARUWASI YACU YAHAWE NGO IBE IRANGIJE KWAGURA KILIZIYA KO KURANGIYE KUDUSIGIYE IKI?
Ejo kuwa kane hari tariki 10 Gicuransi. Umuntu arebye igihe uruhushya rwo kwagura kiliziya ya paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti ruzarangirira, hari hashize ukwezi kumwe. Koko rero, ku cyangombwa cyemerera Paruwasi gutangira imirimo yo kwagura , bigaragara ko urwo rushushya rutangira kubahirizwa kuva tariki ya 10Mata 2018 rukazarangira ku tarikiya 10 Nyakanga 2018. Ukwezi kumwe rero kukaba kwirenze dukurikije ibyanditse kuri icyocyangombwa.
Hakozwe iki? Ese umuvuduko w’imirimo irimo gukorwa iratugaragariza iki? Ese bya bindi banyarwanda bavuga ngo “akaburiye mu iziza ntikaboneka mu isakara byaba ari ukuri? Paruwasi ifite ingamba ki?
Ku wa kane tariki ya 19/04/2018 , saa tanu n’iminota 48 (11h48) nibwo Padiri Mukuru yashyikirijwe mu ntoki ze icyo cyangombwa. N’ubwo cyaje gitegerejwe cyane, ntabwo cyakiriwe neza ahubwo cyateje impagarara ndende, kuko cyerekana ko urushushya paruwasi ihawe, ruzamara amezi atatu gusa, uhereye ku itariki ya 10/04/2018 ( itariki yanditse kuri icyo cyangombwa) kuzageza ku itariki ya 10 Nyakanga 2018. Abantu bose babanje kwibwira ko byaba ari ukwibeshya ariko basanga ari uko bimeze. Byabaye ngombwa rero ko hafatwa ibyemezo byihuse kandi bikomeye muri icyo gihe , icyemezo kidasubirwaho cyahise gifatwa ni uko byanze bikunze umushinga wo kwagura Kiliziya wo utagombaga guhagarara.
Mu nama idasanzwe y’Inama y’ikenurabushyo ya paruwasi yatumijwe igitaraganya, kuwa gatandatu tariki ya 21/04/2018, abari bayirimo bemeje ko imirimo yo kwagura kiliziya igomba guhita itangirana n’icyumweru gikurikiyeho, hafatwa n’ingamba zihariye zikubiye mu myanzuro 12, yahise itangarizwa abakristu bucyeye ku cyumweru, tariki ya 22/04/2018.
Dore ibikubiye muri iyo myanzuro:
- Mu rwego rwo gukangurira abakristu kurushaho kwitangira igikorwa cyo kwagura kiliziya, buri muyobozi asabwe kujya inzu ku yindi asobanura iki gikorwa. Byaba byiza abagize Komite y’Umuryangoremezo bagabanye ingo zigize Umuryangoremezo, buri wese akagira ingo ashingwa ku buryo bwihariye;
- Mu Misa zose zisomerwa muri Paruwasi ya Gikondo, ari izo ku cyumweru ari n’izo ku mibyizi, hazajya hatangwa ituro ryo kwagura kiliziya;
- Abafite ubushobozi buhagije basabwe gutanga inkunga y’umwihariko. Iki gikorwa kizajyana no gukoresha fundraising mu mboni n’abandi Paruwasi ibona bafasha muri iki gikorwa;
- Ibikoresho byose by’ubwubatsi bishobora kuboneka birakirwa;
- Umuganda w’amaboko ushobora gukoreshwa mu bikorwa byose uzakenerwamo;
- Gukora ubutumwa bugenewe inshuti za Paruwasi n’ibigo bikorera muri paruwasi ya Gikondo;
- Mu misa z’abageni, hazajya habaho ituro rigenewe kwagura kiliziya mu gihe cyo gushimira Imana;
- Buri Chorale, buri Muryango w’Agisiyo Gatolika, birakangurirwa gutanga inkunga yabo nk’itsinda;
- Muri uku kwezi kwa gatanu, buri munsi hazajya haboneka itsinda riyobora Rozari risabira iki gikorwa. Iki gikorwa kizayoborwa n’Abalejiyo.
- Abakristu bashishikarizwe gutanga ituro risanzwe rya kiliziya uko barisabwa;
- Gushyiraho icyumweru cyo gutangiza kwagura kiliziya, abakristu bose bakacyitabira, imiryangoremezo, Impuzamiryangoremezo na komisiyo bagategura umutambagiro w’amaturo yo kwagura kiliziya. Icyo cyumweru kizaba ku wa 29/04/2018 saa yine. Nta misa izasomwa kuri Centrale ya Murambi, SFB no mu Byimana.
- Gutanga enveloppes zo gushimira Imana ku bikorwa bidasanzwe byabaye muri iyi minsi.
Kuva ku wa mbere tariki ya 23/04/2018 hahise hatangizwa ibikorwa by’umuganda. Ibi bikorwa nibyo byihariye hafi iyi minsi yose tumazemo kugeza ejo bundi ku wa gatu tariki ya 09/05/2018.
Hakozwe byinshi rero muri icyo gihe n’ubwo imvura itavaga ku muryango. Ibyo bikorwa byose abakristu batanzemo umuganda, byadufashije gusiza no gutunganya aho imirimo nyirizina yo kwagura kiliziya izakorerwa. Imirimo myinshi yakozwemo umuganda ikaba yaribanze cyane ku kuvanaho amapavets yari yubatse ku mbuga yose ikikije kiliziya ya paruwasi, kuyatunda tuyajyana kure y’ahazaba hari chantier y’ubwubatsi, kuvano umucanga wose no kuwutunda nawo tuwigizayo, guterura amabuye n’ibiti byavanywe ahagomba kuzubakwa kiliziya nshya, kwimura ibikoresho byo mu Kiliziya tubijyana mu cyahose ari salle kuko ubu ariho misa zose zibera, kwimura ibikoresho byo mu bukarani bwa paruwasi, kwimura ibikoresho byo mu biro bya padiri Mukuru, n’indi mirimo myinshi ijyanye no kwimuka aho umuntu yari asanzwe akorera.
Ibyo bikorwa by’umuganda bikaba bifite agaciro kanini cyane kuko iyo biza gukorwa n’ abantu babihemberwa byari gutwara amafaranga menshi cyane. Ibyo byose birashimangira wa mugani w’abanyarwanda ngo akaburiye mu isiza ntikaboneka mu isakara.
Twebwe muri iyo mirimo y’ibanze ijyanye no gutunganya ikibanza ndetse no kugisiza twaboneyemo byinshi: Twabonye ko abashyize hamwe ntakibananira. Twabonye ko imbaraga zose burya iyo zikoreshejwe neza zitanga umusaruro mwiza. Twabonye twese ko turi magirirane. Twabonye ko umuyobozi mwiza iyo atanze urugero ku murimo, birema ishyaka n’umurava mu bo ashinzwe. Twabonye ko hakiri abantu bafite ishyaka ryo kubakira Nyagasani Ingoro imukwiye. Twabonye ko kubaka Ingoro y’Imana bitanga ibyishimo, bigatera n’ishema ubikora. Twabonye ko kubaka Ingoro y’Imana bitagomba za PHD, na Masters ahubwo ko bisaba ubushake n’ukwemera. Twabonye ko hari abantu bazi kwicisha buguzfi cyane, akava muri V8 akaza guterura amapavets cyangwa amabuye. Twabonye aho abana bahaguruka mu gitaramo cy’imihigo, bagashinga icumu bagahiga, twabonye n’ibindi byinshi cyaneee, tubona abakecuru n’abasaza basizanira kugira icyo bakora , twabonye utuntu n’utundi, twabonye ibintu n’ibindi.
Ikigamijwe si ukubivuga ngo tubive imuzingo ikigamijwe ni ugushimangira ko ibyo dusoma mu gitabo cy’iyimukamisiri, 35,20-29 , atari amakabya nkuru , kuko twabibonye n’aha i Gikondo.
- DORE IBIKORWA BIMWE MU MAFOTO:
Padiri Mukuru ntacyo atakoze mu gihe cy’umuganda. Aha afite ingorofani atundaumucanga Padiri Mukuru na secretaire wa II wa Biro hamwe n’abandi bakristu mu muganda wo kuvanaho pavets Padiri Jean Paul yahagaritse imirimo ye ashinzwe muri Centre Saint Vincent Pallotti aza kgutanga umuganda Ntimubarebe gutya n’ubo bamwe basa n’abakuze, bateruraga amabuye ukagira ngo ntabwo aremereye. Ababikira nabo ntabwo batanzwe mu muganda buri wese no mu ntege ze yatwaraga ibyo ashoboye Gufatanya n’abandi byatuma umurimo ukoranywa ibyishimo kandi ukihuta Padiri Vicaire ntiyatinye gushyira ku mutwe agafuka karimo pavets Diacre Dominiko , uwo ubanguye isuka, yaretse urubyiruko ko guhitamo kwiha Imana bitavuga guhunga imirimo. Mu gihe bamwe bakuraga pavets abandi baraziteruraga , abandi nabo barunda umucanga abandi bawutunda. Buri wese ku murimo we , bakanyuranamo nta kugongana mu nzira nk’imiswa iyo yubaka imigina ibamo Abagore nibo bagaragaye cyane ku bwinshi mu muganda Imifuka yadufashije cyane kwihutisha imirimo. Aya mabuye uko muyabona gutyo yari aremereye, ariko bayavanagaho nk’uterura amababa Gutwara ingorofani iyaba byasabaga kuba ubifitiye uruhushya , aba bari kuzahavana permis za categories zose Bakundaga gutebya bavuga ngo” aya mabuye aramutse ahindutse imigati nide watwara akabuye gato?” Bamwe barahamagaranaga ngo baze gutanga umuganda
Ibi biti byahaga isura yihariye iyi kiliziya, ntabwo uzongera kubibona ukundi Byasabye ubuhanga bwihariye mu kubitema Buri wese afite ubumenya azavana kuri iyi chantier Igitambo cya Misa cyabereye ku mbuga iri imbere y’umuryango wa Kiliziya. Bwari bubaye ubwa mbere abakristu bicara gurya kuri iyi mbuga -
Ku itariki ya 29/04/2018 niho uhagarariye Padiri Mukuru w’Abapallotti yatangije ku mugaragaje imirimo yo kwagura kiliziya -
Umuyobozi wa Komisiyo y’ubwubatsi yasobanuriye abakristu imirimo yose itegerejwe kuri iyi kiliziya -
Gusiza imbuga n’ikibaza byasabye izindi mbaraga Ibi bimodoka byafashije muri byinshi ariko ntibyakoreraga ubusa Biro ya paruwasi ntikiryama kubera iki gikorwa Ibi bimodoka byamaze igihe bitunda itaka ryavanywe ku mbuga ahamaze iminsi hasizwa ikibanza Nabyo byageze aho binyerera kubera imvura itarasigaba kugwa Byabaye ngombwa gushaka iyi mashini igendera ku minyururu kugira duhangane n’ ikibazo cy’ubunyerere -
Intege zageraga aho zikaba nke abantu bakaruhuka gato Imodoka zabisikanaga n’abantu ariko turashimira Imana ko Ntampanuka yabaye Kuva ibigega byafataga amazi bisenywe , hakabisimbuza iki cyateretswe imbere y’umuryango wa kiliziya abantu, abakekaga ko byoroshye bahise bemera ko ibintu byakomeye pe! Ibintu byatangiye kugira isura bacukuye aha ngaha. Kiliziya ubu isigaye ari stock intebe zose zavuyemo Aho ni imbere ya sacristie Aha ni hahandi hari hasanzwe ubukarani bwa Paruwasi, ubu secretariat yarimutse Iyi yahoze ari Bureau ya Cure, ubu hakorera chef du chantier Aho ni ha handi muri secretariat ya paruwasi yakorera ubu nayo yarimutse Uwo muryango duhanganye nawo ni uwa Bureau nshya ya padiri Mukuru, uwo wundi uri kuruhande ni secretariat Misa zose ubu zisigaye zibera muri salle uruzitiro rugaragaza chantier rwashyizweho Iyo uturutse ku muhanda ubona ubwambure kubera bya biti bitagihari Uko Kiliziya isigaye imeze inyuma Aha ni imbere ya secretariat , no ku muryango winjireamu miliziya Aha hahinze ni hahandi hari hasanzwe cya giti, padiri yakundaga guparika imodoka - Muri rusange rero hari byinshyi byakozwe muri uku kwezi kumwe gushize arikoimirimo isigaye ni myinshi kandi irakomeye. Dukomeze twitange tuzarebe aho imirimo izaba igeze nyuma y’amezi abiri asigaye, ubushobozi n’ishyaka twagaragaje tukiri mu isiza tuzabigaragaze no mu isakara. (HABUMUKIZA Joseph/ Komisiyo y’Itangazamakuru)