ABATAGATIFU TWIYAMBAZA: UMURYANGOREMEZO MUTAGATIFU YOHANI BATISITA WA SALLE WIZIHIJE UMUNSI MUKURU WAWO
NIZIGIYE NYAGASANI WE UMBESHEJEHO AKAMPA IMBARAGA ,SIMBISHOBORA KU BWANJYE AHUBWO NI NYAGASANI URI MURI NJYE
Ku wa gatanu tariki ya 19/04/2024, umuryango remezo wiyambaza mutagatifu Yohani Batisita wa Salle,uherereye mu Mpuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Oliva, i Murambi, wizihije umunsi mukuru wa bazinawabo. Umunsi Mukuru wa Yohani Batisita wa Salle ubundi wizihizwa ku itariki ya 07 Mata, ariko bitewe n’uko uwo munsi igihugu cyacu cyari cyinjiye mu gihe gikomeye cyo kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kwizihiza uwo munsi mukuru byimuriwe kuri uwo wagatanu tariki ya 19 Mata, ku mugoroba.
Gahunda zose z’uwo munsi zabereye mu rugo rw’umuyobozi w’umuryangoremezo, zibimburirwa n’igitambo cy’Ukaristiya, cyatuwe na Padiri vicaire Faustin Camarade Iragena. N’ubwo bwari bwije bwose, ntibyabujije abakristu b’uwo muryangoremezo ndetse n’abaturanyi babo bo mu yindi miryangoremezo iwukikije, kwitabira ku buryo bushimishije ibyo birori. Mu ntangiriro , abari aho bibukijwe amateka yaranze ubuzima bwa Mutagatifu Yohani Batisita wa Salle.
Amateka atubwira ko Yohani Batisita wa Salle yavukiye mu Bufaransa muri 1651, mu muryango ukize w’i Reims. Yari umwana w’imfura mu rugo rwa Louis de la Salle na Nicolle Moet de Brouillet. Akiri muto, se yifuje ko yazavamo umucamanza nk’abandi bo mu muryango wabo, ariko Yohani Batisita we yihitiramo kuziha Imana. Maze afite imyaka 11, ashyirwaho ikimenyetso cya “tonsure” cyarangaga abashaka kwiyegurira Imana, bikagaragwazwa no kogoshwa umusatsi ku gice cy’imwe cy’umutwe.Ababyeyi be bitabye Imana akiri mu ishuri, afatanya amasomo no kwita kuri barumuna be. Yahawe ubusaserdoti ku ya 9Mata 1678. Muri paruwasi ye azwiho kuba yarashinze amashuri yaparuwasi agenewe abana b’abakene.
Yohani Batisita wa Salle yaje kuba umupadiri w’Ubufaransa, amenyekana cyane mu bikorwa by’uburezi bw’abana bato yitangiye, cyane cyane abakene, ku buryo yashinze ibigo byinshi by’amashuri y’abana b’abakene. Yitaye cyane ku bana abashakira abarimu b’abahanga kandi barangwa n’indangagaciro nzima, abaha umurongo mushya w’ubuzima bushingiye ku Mana ariko bateretse kuba abalayiki, abagenera amateko abagenga, atangiza gutyo itsinda ry’icyaje kuba ikigo cy’Abafurere b’amashuri ya gikristu(Institut des Frères des Ecoles Chrétiènnes) cyita ku burere n’uburezi by’abana bo mu giturage. Yitabye Imana ku itariki ya 7 Mata 1719, agirwa umuhire ku itariki ya 19Gashyantare 1888, ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu ku itariki ya 24 Gicurasi 1900. Kiliziya yamugize umurinzi w’abarezi, imwizihiza ku itariki ya 7 Mata.
Amasomo matagatifu y’uwo munsi yashishikarizaga abakristu guhinduka bahindutse, nk’uko SAWULI yahindutse Sawuli yatoteje cyane imbaga ya Nyagasani, yica benshi afungisha abatabarika, ariko kuva aho yumviye ijwi rya Nyagasani , yahise ahinduka. Buri wese akaba ahamagariwe guhinduka no kwemera Nyagasani, kugira ngo bimufashe kunga ubumwe n’abavandimwe be no kwamamaza Kristu k’uko uwari Sawuli yabikoze amaze guhindu Pawulo, agashyira mu bikorwa ibyo Nyagasani yategetse abigishwa be, agihe ababwira ati:” Nimujye mu isi hose mwamamaze Inkuru nziza.”
Mu ijambo rye, Padiri IRAGENA FAUSTIN CAMARADE yibukije abakristu bagize umuryangoremezo Yohani Batisita wa Salle ko bagomba kugira imigirire nki’y’ umutagatifu biyambaza yagize akiri ku isi , ababwira ko umukristu mwiza arangwa no kugira neza, kwitangira abakene, ipfubyi n’abapfakazi, mbese akababa hafi abababaye bose . Yabibukije kandi ko bagomba kuba mu ba mbere muri byose, cyane cyane mu kubaka kiriziya yo ku mutima, mu rugendo Nyagasani Yezu aradusaba kuba hamwe nawe, tukagendera hamwe nk’intama ziri mu rwuri rumwe.
Igitambo cya Misa gihumuje, hakurikiyeho ubusabane bwaranzwe ahanini no kungurana ibitekerezo, gusangira, kwakira ubutumwa n’impanuro bya bamwe mu bayobozi bari aho barimo Umuyobozi wa Caritas n’umuyobozi wungirije w’Impuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Oliva ,byose bisozwa n’impanuro za Padiri Faustin mbere yo kwakira umugisha usoza igitaramo cyose..
Inkuru yanditswe na NSANZABAGANWA Aime Silas
Itunganywa na HABUMUKIZA Joseph