CARDINAL MU NZIRA Y’UMUSARABA I JALI KU WA GATANU MUTAGATIFU
Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda, ku wa Gatanu Mutagatifu, yifatanyije n’abakristu ba paruwasi Ste Famille na Gikondo mu nzira y’Umusaraba bakoreye ku musozi wa Jali.
Nyuma y’imyaka ibiri umusozi wa Jali udakorerwaho Inzira y’Umurasaba; kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu abakristu ba paruwasi Gikondo na Ste Famille, bagize amahirwe n’umugisha byo kuyikorana n’Umushumba wabo Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda waje kwifatanya nabo kuri iyi ncuro ya mbere iri sengesho ryari ryarasubitswe ryongeye gukorerwayo. Uyu musozi ubundi usanzwe “waratoranyijwe kugira ngo ujye ukorerwaho inzira y’umusaraba”; ariko kuva aho icyorezo cya covid-19 kigaragariye mu gihugu cyacu muri werurwe 2020, rikaba ryari ryarahagaritswe. Birumvikana rero ko ku bari basanzwe bamenyereye kurikorera kuri uyu musozi, nk’uko umwe mubakristu yabidutangarije, ku ruhande rumwe bawutereye bafite ibyishimo n’amatsiko menshi yo kureba uko inzira bari basanzwe banyuramo zimeze; ku rundi ruhande kandi ngo bakaba bari bafite n’inyota yo kongera “kwiyuzuzamo ingabire zinyuranye bavoma kuri uyu musozi.” N’ubwo ryari isengesho ryo kuzirikana ububabare Yezu yakorewe, byari n’ibyishimo n’ishema byo guterera uwo musozi bari kumwe n’Umushumba wabo.
Kuva rero ahagana saa mbiri zamu gitondo, umuhanda werekeza kuri uyu musozi wa Jari wari wakubise wuzuye, ikivunge cy’abantu bavuye impande zinyuranye z’Umujyi wa Kigali. N’ubwo bishoboka ko muri bo harimo abasanzwe bawuzamuka bari muri siporo, ikinyuranyo cyagaragaye ni uko, abari muri uru rugendo rwo bose wabasanganaga udutabo n’amashapule bitwaje , kandi bagenda bitonze basenga kugera rwa gati mu ishyamba aho Inzira y’Umusaraba isanzwe itangirira.
Nk’uko byari biteganyijwe kandi, nyuma y’isengesho ritangiza inzira y’umusaraba, buri Paruwasi yahawe umwanya wayo, iyikora uko yari yayiteguye, ibi bikaba byafashije abayikoze kugendana mu mutunzo, nta muvundo cyangwa umubyigano, kandi bayikora bumvikana, banashobora kuzirikana ububabare Yezu n’Umubyeyi we bahuye nabwo kandi na gahunda buri paruwasi yari yateguye ibasha kubahirizwa.
Umuntu akurikije uburyo abakristu bitabiriye iyi nzira y’umusaraba yabaye ejo ku musozi wa Jali, ntawashidikanya ko abantu bari banyotewe cyane no kongera kusohoka no gukorera iri sengesho kuri uyu musozi. Koko inzira y’umusaraba yitabiriwe n’ibyiciro binyuranye by’abakristu kuva ku mwana muto kugeza ku muntu mukuru, si abo gusa kuko harimo n’abari bafite imbago ariko ntibyababujije kwifatanya n’abandi. Ibyishimo bazamukanye ninabyo bamanukanye bamaze gusoza inzira y’umusaraba, kuko wabona bose bagifite imbaraga kandi bishimiye kujya kwitegura gutangira umuhimbazo w’uwa Gatanu Mutagatifu.
HABUMUKIZA Joseph