GIKONDO: BIDASUBIRWAHO UBWIGISHWA BUTANGIRWA MU NGO ZA BETANIYA BUGIYE GUSIMBURA UBWATANGWAGA
Gahunda y’ubwigishwa mu ngo za Betaniya nk’inzira yo gukongeza urukundo, kubyutsa ubuvandimwe, ukwemera n’ukwizera mu bakristu igiye gusimbura iy’ubwigishwa bwatangirwaga mu bibeho byo kuri za santarari no kuri za paruwasi. I Gikondo ingo 96 , zihwanye n’ingo 4 kuri buri mpuzamiryangoremezo, nizo ziteganyijwe gutangiriramo iyi gahunda.
Ku gicamunsi cyo kuri yu wa gatandatu tariki ya 24 /06/2023, muri Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, habereye amahugurwa kuri gahunda nshya y’ubwigishwa bugiye kuzajya butangirwa mu miryangoremezo, guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka. Ni amahugugurwa yateguwe na Komisiyo y’Iyobokamana iyogezabutumwa na Bibibiliya muri Pruwasi ya Gikondo, akaba yari agenewe abasanzwe ari abakateshisiti, abakateshisiti bashyashya baherutse gutorwa n’impuzamiryangoremezo, n’ingo zose zizajya zitangirwamo ubwo bwigisha arizo zahawe izina ry'”Ingo za Betaniya”. Amahugurwa yatanzwe na Padiri Anastase NZABONIMANA ukuriye Bureau y’Ubwigishwa muri Arkidiyosezi ya Kigali.
INKOMOKO YA GAHUNDA Y’UBWIGISHWA MU NGO ZA BETANIYA N’ICYO IGAMIJE
Mu kiganiro Padiri Anastase yagiranye n’umuyobozi wa komisiyo y’itangazamakuru muri paruwasi ya Gikondo, yasobanuye ku buryo burambuye amavu n’amavuko y’iyi gahunda, icyo yari igamije, n’uburyo yagombaga gukorwa. Yagize ati:” Kiliziya muri Arkidiyosezi ya Kigali, muri Sinodi yabaye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ubwo biteguraga kwiziziha imyaka 100 Ivanjiri igeze mu Rwana n’imyaka 2000 Nyagasani Yezu Kristu avukiye kuri iyi si, habaye Sinodi. Iyo sinodi rero yahuje abakristu mu matsinda anyuranye. Bimwe mu bintu bigaga harimo, kureba icyatumye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwarageze ku rwego rwa jenoside. Hanyuma kugira ngo bashobore gukosora ibishobora gukosorwa, icyo gihe abakristu bagaragaje ko mu rwego rwa Catéchèse, kimwe mu bintu byatumwe urukundo rudashinga imizi mu bantu, ukwemera ntigukomere , ukwizera ngo gukomere gushinge imizi , harimo n’uko umukateshisiti yarabaga afite abigishwa benshi, bigira kuri santarari cyangwa kuri paruwasi, akaba atazi aho baturuka, akaba afite umubare mwishi w’abigishwa adashobora kumenya, akaba atazi uburyo bashyira mu ngiro amasomo n’inyigisho yabaga yabahaye. Ibyo byose rero bakabona ko byari imbogamizi, ku buryo Ivanjiri itashinga imizi mu bantu. Nibwo rero babonye ko umukateshisiti akwiye kuba afite abigsihwa bacyeya ashobora gukurikirana, ndetse aturanye nabo, ku buryo amenya n’uburyo ivanjiri yinjira mu buzima bwabo. Nyuma y’ayo rero hashyizweho abakateshisiti benshi bagomba kwigishiriza mu ngo baturanye zo mu muryangoremezo. Ni uko ng’uko abakateshisiti babonye aho bigishiriza abigishwa . Kuko icyo gihe bateganyaga ko abakateshishiti bagombaga kugera ku bihumbi cumi na kimwe (11.000), ubu ngubu ntabwo turabagezaho, dufite gusa abakateshisiti 7380 muri Arkidiyosezi ya Kigali.”
URUGO RW’I BETANIYA RUHAMAGARIWE GUTAMA IMPUMURO YA YEZU
Padiri Anastase kandi yasobanuye impamvu bahisemo izina ry’urugo rwa Betaniya muri aya magambo: ” Ni uko urugo bigiramo, iyo kiliziya ntoya yo mu rugo, umuhamagaro wayo ni uwo kwakira Yezu, kumwakira mu isakaramentu ry’Ukarisitiya, kumwakira mu mukateshisiti uje kwigishiriza aho ngaho, ku buryo urwo rugo rutama impumuro ya Yezu ubwe abarugize bakira. Ubwo rero haje icyifuzo cy’uko urwo rugo rwajya rwakira Yezu rurebeye ku rugo rw’i Betaniya , urugo rwa Marita, Mariya na Razaro kandi bari batuye i Betaniya. Abakristu rero bahisemo -ntabwo ari twebwe- kugira ngo bibe ari bigufi, abakristu bo muri aruwasi ya Gahanga icyo gihe bari kumwe na padiri wabo, bavuze bati :” ibyiza ni uko dufata amagambo ahinnye , tukavuga “Ingo za Betaniya”, kubera nyine urwo rugo rwa Marita, Mariya na Razaro.”
INZITIZI YIBANZE : UWAMENYEREYE KUNYWA DIVAYI IKUZE NIYO AKOMEZA KUNYWA
Mu ntangiriro iyi gahunda yabanje gupfukiranwa n’inzitizi zinyuranye no muri aya mahugurwa naho abakateshisiti bagiye bagarukaho, inyinshi zikaba zishingiye ku myumvire yo kumva ko ibisanzwe bimenyerewe ari bizima. Abo bose ariko, Padiri Anastase yabamaze impungenge ababwira ko ahanini bimeze nka kanwa kamenyereye divayi ikuze kumva ko nta yindi kakasamira. Yagize ati:” Yezu yigeze kuvuga ngo umuntu wamenyereye kunywa divayi ikuze niyo ashaka gukomeza kunywa, kuko yibwira ko ariyo yonyine iba iryoshye. Habaye ingorane nyinshi cyane , nanjye ndi umwe mu batari bashoboye kubyummva mu ntangiriro, nabyumvise nyuma. N’ubu ng’ubu rero, izongorane ziracyahari. Hari abagira bati :”Abagishwa bavuye aha, bagiye kure ya santarari, bagiye kure ya Paruwasi.” Ariko izo résistences (nzitizi) zituma dutekereza uburyo twabikora neza ku buryo hatazazamo imbogamizi. Izo résistence rero ni nziza, zirahari ariko zirimo kugenda zigananuka.”
NI GAHUNDA ISABA UBUFATANYE
Abanyarwanda bati :”imihini mishya itera amabavu” . Guhindura imyumvire kugira ngo iyi gahunda izabashe kwera imbuto ziyitegerejweho bisaba ubufatanye bw’abakristu mu ngeri zose barimo. Padiri Anastase yagize ati:”Ubutumwa nabaha rero ni uko twese twafatanyiriza hamwe, ari ababyeyi, ari bayobozi mu nzego za Paruwasi: abayobozi b’imiryangoremezo, , abayobozi b’impuzamiryangoremezo , abayobozi ba santarari natwe abapadiri, abaketeshisiti n’ingo za Betaniye ku buryo bw’umwihariko, ni ukumeya ko Imana ishaka abana bayo, yabaremeye kugira ngo bakore urugendo, ibabone muri Kristu, babe umwe muri Yezu Kristu, hanyuma Kristu abe uw’Imana muri byose no muri bose. Twese rero mu murimo wacu dukwiye gushyira hamwe, kugira ngo twakire abo baza batugana nk’abigishwa, abo bakora urugendo basanga Yezu, nk’abigishwa, tujye kubarambagiza, nk’abaranga ba Nyagasani, Yezu Kristu, tubategure, cyane cyane twunze ubumwe n’abaketeshisiti, dutegure abageni ba Nyagasani Yezu Kristu, tubategurire kandi ahantu hakwiye .
Niba ari abategurirwa mu ngo za Betaniya, tubategurire mu rugo rwa Betaniya . Niba ari abigishwa bakuru bategurirwa kuri santarari cyangwa kuri paruwasi, bategurirwe aho ngaho, ariko ikigamijwe ari ukugira ngo bagurumane umuriro w’urukundo, bakunda Nyagasani yezu Kristu, cyane cyane bazahura nawe akababamo nabo bakamubamo mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Kuko Catéchèse ituganisha twese ku isakaramentu ry’ukarisitiya. Kuri ino si , abigishwa tubigisha tubaganisha mu misa, kandi kugira ngo bazashobore gukunda misa ni uko bakunda Yezu , Yezu wigaragariza ku buryo bw’umwihariko mu isakaramentu ry’Ukarisitiya.”
Muri aya mahugurwa basobanuriwe ko abagize urugo rwatoranyijwe gutangiwamo ubu bwigishwa bose bagize urugo rwa Betaniya umugabo, umugore , abana ndetse n’umukozi wo muri urwo rugo. Rukaba rurangwa n’umusaraba, rukisunga abatagatifu Marita, Mariya na Razaro. Rwakirira Yezu aho rusanzwe rwakirira Padiri Mukuru, kandi ntabwo rwemerewe kugaburira abigishwa uretse gusa ku munsi mukuru w’urugo rwa Betaniya. Biteganyijwe ko mbere yo gutangira ubu butumwa muri Nzeri uyu mwaka, ingo zose Betaniya zizabanza guhabwa umugisha wihariye.
Tubifurije mwese ubutumwa bwiza.
Andi mafoto:
HABUMUKIZA Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru