Gikondo i Bushenge: Misa y’umuganura yasomwe nyuma yo gusubikwa inshuro 5
Ku cyumweru tariki 29/08/2021 Santarari Bushenge ya Paruwasi Shangi ho muri Diyosezi ya Cyangugu, yari mu byishimo byo gusomerwa misa y’umuganura wa Padiri Eric HABIMANA uhavuka. Ni misa yari itegerejwe igihe kirekire kuko yasubitswe inshuro zigera kuri 5, bitewe n’ingaruka za Covid19. Burya koko ngo umuntu akora gahunda ze ariko “igihe kikaba icy’Imana.” Kuva mu Kanama 2020, iyi gahunda inanirana, aho ikundiye nyuma y’umwaka muzima ugasanga isubikwa ryayo ntacyo ryatubije ku cyanga, agaciro n’uburemere y’uwo munsi. Intumwa ya paruwasi nabyo yabiteye imboni.
Uretse ko covid 19 yabaye ibamba igatuma hashyirwaho ibipimo ntarengwa by’abagomba kwinjira muri za kiliziya zafunguwe, naho ubundi Kiliziya ya Santarari ya Bushenge yari gukubita ikuzura ndetse no ku mbunga yayo bikaba uko. Kimwe n’ahandi rero, ubuyobozi bwa Santarari bwubahirije ingamba, maze abakristu bacye baba aribo gusa bemererwa kwinjira mu kiliziya mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Imana ikora ibyayo! Mu ntangiriro ya misa Padiri Mukuru wa paruwasi ya Shangi yagaragaje, ukuntu iyi Misa yasubitswe inshuro eshanu zose:( mu kwezi kwa 10, mu kwa 12, mu kwa 2, mu kwa 7, no ku itariki ya 22 z’ukwa 8) None ihuriranye n’isakaramentu ry’ugukomezwa naryo ryari ryaragiye risubikwa. Igitangaje na none muri ibyo ni uko Padiri Eric, ariwe watanze iryo sakaramentu ry’ugukomezwa. Maze padiri Mukuru ati: ” igihe ni icy’Imana”
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo byinshi no gushimira nk’uko Padiri Eric yabivuze mu ijambo rye: ” Uyu munsi rero ni umunsi w’ibyishimo. Ibyishimo byanjye ni byinshi, sinabona uko mvuga. Yewe byatumye nibagirwa na discours nari nabateguriye, ariko ntibiri bumbuze kugira nti: Imana igaba, igaba itarebye ubutoni, itarebye aho umuntu aturuka, itarebye umuryango umuntu akomokamo. Ngira ngo uwari kureba iriya epfooo,epfooo, ntiyari kuzatekereza ko Imana naho yari buzahibuke ngo igende itore akana k’agahungu kirirwaga karagiye inka, konesha rimwe na rimwe, maze ngo igatore maze uyu munsi nkaba mpagaze imbere hano ngira ngo nyishimire. Murumva se ntafite impamvu yo gushimira? “
Yashimiye Imana kandi kuba yaramuhaye ubuntu bugeretse ku bundi ikamuha ababyeyi beza bazi gukunda, ati:“Ndashimira Imana ko yangiriye ubuntu bugeretse ku bundi, ikantora, ikampa ababyeyi beza, bakandera bakanyereka urukundo…Banyeretse urukundo…Nabaye umwana ukunzwe; iyo mvuga urukundo mbanzi icyo mvuga.” Yanashimiye umuryango “yashatsemo”, ashimira , ashimira abarezi n’inshuti zose zaze kwifatanya nawe muri iyi misa.
Inyigisho y’uwo munsi yatanzwe na Padiri Eugène NIYONZIMA, Umukuru w’Umuryango w’Abapadiri b’Abapalotini mu Rwanda, Kongo no mu Bubiligi. Si inyigisho nk’izi zimenyerewe, zimwe zitangwa abazihawe bakazisiga aho bicaye. Inyigisho ye yabaye impamba kuri buri wese, imwe umugenzi apfunyika akazayipfunyurura ashonje ngo imutere akabaraga ngo akomeze urugendo rwe. Ni akabando umugenzi yicumba ageze ahaterera, kamurinda kudandabirana mu nzira y’umuhamagaro yahisemo. Burya ariko ngo umwanzi w’ibyiza ni amasaha, Padiri Eugène yabonye abari aho bakinyotewe kumva impanuro ze, abagirira impuhwe abasazeranya kuzagaruka mu myaka iri imbere mu misa nk’iyi, ariko Padiri Mukuru wa Shangi asanga ari cyera, bashobora kuzaba barishwe n’umwuma, amusaba kuzagaruka vuba, kuko n’ubusanzwe imvura nziza ni isubira.
Aterura inyigisho ye, Padiri Eugène yari yasobanuye impamvu ya misa y’umuganura, agira ati: ”Iki gitambo rero ni umuganura wanegenewe umuryango akomokamo, ndetse n’umuryango mugari w’abemera bateraniye hano muri iyi paruwasi. Ibi rero biva ku mbuto z’ukwemera mwabibye muri uyu mwana wanyu akaba n’umuvandimwe wacu.”
Yerekanye n’isano n’itandukaniro biri hagati ya misa y’umuganura n’umuganura tumenyereye mu muco nyarwanda, muri aya magambo: “Cyera na kare iyo umwana yasaruraga yaganuzaga ababyeyi. Padiri Eric yabibwemo umugisha none yaje kubaganuza umugisha. Ntimunyumve nabi rero ngo mugire ngo Eric hari aho yahinze amasaka, ingano cyangwa ubunyobwa, cyangwa se uburo, none akaba abazaniye udufuka tw’umusaruro we, ntatwo pee! Oya.” Ikintu kimwe Padiri Eric yasabye Imana ikakimuha, ni iki: “Ikintu kimwe nasabye Uhoraho kandi, nkaba ngikomeyeho ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho kandi nite ku Ngoro Ye ntagatifu”. ( Zb 27, 4)
Nyuma y’ibyo bisobanuro, yatanze impano z’impanuro, agira ati: “Muvandimwe Eric, twaje kukugaragira, bamwe bazanye uduseke turimo intoryi abandi bazana uduseke turimo ibindi ntashobora kumenya, nibyo. Reka najye nka mukuru wawe, n’umuvandimwe wawe kandi nkakubera n’umubyeyi, najye ngire ka cadeau nkwihera. Nakuzaniye uduseke 3″
Nyuma y’ayo magambo abantu bararanganyije amaso bategereza abakobwa batwaye utwo duseke, Padiri Eugene abamara matsiko ati: “Eric Habimana, jye n’abo twazanye, baje bikoreye banavunika, twakuzaniye agaseke gapfundikiyemo imbuto y’ukuri, ngo izaguherekeze nk’umusaseredoti, uzarunduke uve muri ubu buzima uri umusaseredoti w’umunyakuri.
Yakomeje muri iyo njyana bose bari bamaze kumenyera, amusaba kuzirinda “gucuruza ibinyoma”, kuba “bavugirije” no kuzagira umuntu “asubiza inyuma” ngo hato atazavaho asubiza inyuma “umumalayika wa Nyagasani” atabizi: “Ntuzagire uwo usubiza inyuma, ntuzagire n’umwe uvangura cyangwa ngo umuzize uko yavutse cyangwa se uko agaragara. Burya abenshi abo twita ngo bagaragara nabi, abenshi Nyagasani yabatwohererejemo abamalayika tutabizi. Malayika rero ntazaguce iruhande wowe ugira ngo ni umuntu wigendera.”
Agaseke ka kabiri kiswe “ICYIZA” nako yakamushyikirije agira ati:” Muvandimwe wanjye rero, hanze aha hadutse imico myinshi kandi itari myiza ndetse imwe ugasanga yabaye ico. Muri yo harimo iya ba nyamwigendaho, umuntu agasigara ahihibikanywa n’ibimureba we n’abe gusa. Mbese umuntu akabaho agendera kuri wa mugani w’ikinyarwanda, umwe nanga urunuka, kuko wuzuyemo ubupagani bwinshi, ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira.” Maze akomeza amushishikariza kutazarambirwa gukora icyiza ati:” Uzakore icyiza kugeza aho wumva mu mubiri wawe icyiza wakoze kiguteye kumva unaribwa./Fais le bien jusqu’à ce que le bien te fasse mal”
Agaseke ka gatatu yamutuye ni agaseke yakise URUKUNDO, ati: “Agaseke ka gatatu karimo imbuto y’urukundo. Burya rero muvandimwe wanjye twaremewe gukunda no gukundwa. Nawe rero muvandimwe, umutima wawe ntuzawicishe umwuma wo kutagira urukundo muri wowe. Uzagukunda uzamukundire ariko n’uzakwanga uzamwangire kuko utaremewe urwango. Icyakora uzitondere abagukunda bagukurikiranyeho inyungu bazibona bakaguta, mbese kumwe injangwe ikunda imbeba yishakira kuyirwa. Nawe niwumva ufite igitekerezo cyo gukunda urumeze gutyo, uzitaze ubitekerezeho ugaruke bwangu utarata ibaba mu nkike watoreyemo.”
Uretse abakristu bo muri Paruwasi ya Shangi na Santarari ya Bushenge, iyi misa yitabiriwe n’abandi bavuye i Kigali barimo itsinda ryari ryatubutse muri Paruwasi ya Gikondo, aho Padiri Eric akorera ubutumwa magingo aya. Hari kandi n’abaturutse i Bukavu muri Repubukila Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Shangi isanzwe izwi mu mateka ya kiliziya mu Rwanda; bivugwa ko itariki ya 20/01/1900 aribwo Myr Yozefu Hiriti n’abo bari kumwe bahageze bakanahasomera misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda. Mu marembo y’ahubatse kiliziya ya Paruwasi ya Shangi, hari chapelle ya Bikiramariya Mwamikazi w’abagiye guhaha.Nk’uko padiri Mukuru yabisobanuye, ngo ni Umwamikazi “uhakirwa abagiye guhaha kugira ngo ubushobozi bw’imifuka bujye guhura n’ibiciro byo ku isoko.”
Mu gitaramo cyahuje abapadiri bo kuri paruwasi ya Shangi na bamwe mu bakristu bavuye i Gikondo, ku mugoroba w’uwo munsi, impande zombi zarashimanye. Gikondo ishimira abapadiri ba Paruwasi uburyo babakiriye, Padiri Mukuru nawe mu izina ry’abapadiri bari kumwe ashimira ubupfura n’ubukristu biranga abanyagikondo, abawira ko babahesheje umugisha ati: “Iyo umuntu ageze iwawe, aba aguhesheje umugisha, Mwaduhesheje umugisha. Mugiye gutaha ariko mu mitima yacu mwanditsemo.”Padiri Mukuru kandi yakomoje kuri “Jumelage” abanyagikondo basabye.N’ubwo ateruye ngo avuge yemere icyifuzo cyabo yaciye amarenga ko mugihe gito Gikondo na Shangi bazaba bishimira uwo mubano wihariye.
Yahereye ku rugendo nyobokamana rw’igihe gito yakoranye n’iryo tsinda ry’abanyagikondo, kuri uwo mugoroba kuri chapelle ya B-Mariya Umwamikazi w’Abagiye guhaha, maze mu mabambo azimije, ati: “Buriya rero ntayindi jumelage ni iriya. Twagiye gusura umubyeyi. kandi iyo bantu bagiye gusura umubyeyi baba ari abavandimwe bangana, baba babaye “jumeaux”. Aho siho hava “jumelage”? Ni ibyo ngibyo. Umubyeyi dukunda kandi dusangiye azabidufashamo.”
Twibutse ko kugeza ubu Paruwasi Gikondo ifitanye “Jumelage” na paruwasi nyinshi ariko muri zo nta n’imwe muri izo ibarizwa mu Ntara y’uburengerazuba. Mu gihe icyo cyifuzo cyaramuka gihawe umugisha n’ubuyobozi bwa paruwasi zombi ku buryo bweruye, Shangi izaba ibaye iya mbere ifunguriye Gikondo amarembo mu Ntara yose y’Uburengerazuba.
Kandi ibijya gushya birashyura na Padiri Eugène yari yabikomejeho ubwo yashimira korari yaririmbye iriya misa y’umuganura, agasa n’uyisaba kuzaza kuririmbira i Gikondo. Bikira Mariya Umwamikazi w’abajya guhaha azadutakambire maze ibyifuzo bya paruwasi zombi bizahure, umubano wa Gikondo na Shangi uzashinge imizi.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru