Ku wa gatanu tariki ya 26 /05/2023 paruwasi ya Gikondo yasoje gahunda imaze kumenyerwa hirya no hino mu gihugu yitwa “icyumweru cy’uburezi gatolika” ,Imihango y’uyo munsi yabimburiwe n’igitambo cya misa cyaturiwe muri kiliziya ya paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti-Gikondo.
Mu kinyarwanda dusanzwe tuzi ko “Uburere buruta ubuvuke”. Inama y’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda yo mu gihembwe cya mbere cya 2022, yagarutse ku burere buhabwa abana mu mashuri, maze ibitangaho icyerekezo muri gahunda z’ikenurabushyo, mu mwaka wa 2022-2023. Muri iryo tangazo , Abepisikopi baragira bati:
Uburezi bufite ireme bushingira ku burere, bugasigasirwa n’integanyanyigisho zishyitse zigendana n’imyigishirize ihamye irangwa n’ubushobozi mu bumenyi n’ubwitange nk’ubw’Imana mu bushake bwo gufasha abana. “(Reba: Itangazo risoza inama y’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022.)
Mu kiganiro umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi muri Paruwasi ya Gikondo Bwana Nyamucahakomeye Jean de Dieu yagiranye uwo munsi na Komisiyo y’itangazamakuru muri paruwasi ya Gikondo ; yasobanuye imvano y’icyumweru cy’uburezi gatolika avuga no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ndetse no ku bufatanye hagati ya Kiliziya na Leta.
Ku bijyanye n’icyumweru cy’uburezi gatolika ubwacyo yagize ati: “Ubundi si icyumweru ni ukwezi, ariko mu cyumweru cya nyuma hakabaho imihango yo kwitegura gusoza iyo gahunda yose.”
Ku bijyanye n’insanganyamatsiko n’ubufatanye hagati ya kiliziya na leta, yagize ati: “Nk’uko mu bizi, Kiliziya gatolika n’umufatanyabikorwa na Leta, byagera ku burezi bikaba agahebuzo. Urebye nk’ubu insanganyamatsiko twari dufite muri uku kwezi, iragira iti:”Turere umwana ushoboye kandi ushobotse”. Ibyo rero Leta ntabwo yabyifashamo, ni ngombwa ko na Kiliziya ibigiramo uruhare, maze yabinyuza mu mashuri bikaba ari nko kwibutsa abarezi ko abana badahabwa ubumenyi gusa, ahubwo ko n’uburere ari ngombwa.
Umuyobozi w’Uryunge rw’Amashuri Mutagatifu Visenti Pallotti , Mama Marie Therese Musengimana, nawe yavuze kuri iyi nsanganyamatsiko .”Turere umwana ushoboye kandi ushobotse”, ati : Iyi ni insanganyamatsiko ya kiliziya gatolika y’uyu mwaka, ijyanye n’uburezi. Ivuga ko tugomba kurera, umwana ushoboye kandi ushobotse. Ni ukuvuga ko uburere dutanga muri kiliziya, uyu mwaka hifujwe ko twaharanira guha umwana ubumenyi butuma ashobora kugira icyo yigezaho cyazamugirira akamaro ejo hazaza. Nyamara ibyo ntibyakunda atari umwana ushobotse kuko mbere na mbere agomba kuba ari umwana ushobotse kandi ushobokera abamurera, kugira ngo nawe abashe kwakira ubwo burere bwiza bamuha, hanyuma nawe akazabasha gushobora, kuko nyine yashobotse agashobokera abamurera.”
Ibi rero birasaba gukorera hamwe, ubwo burere abarezi bashishikarizwa guha umwana, bugakomereza no mu rugo no mumiryango yabo, ku buryo habaho kuzuzanya. Kuko iyo umwana ahabwa uburere bwiza mu rugo, bizorohera n’abarezi gukomerezaho no kubon aumwanya wo kumuha ubundi bumenyi. Ibyo nabyo umuyobozi w’ishuri yabikomojeho avuga ahantu bashyira imbaraga iyo bacyakira abana bavuye mu miryango yabo. yagize ati: “Iyo bageze ku ishuri mbere y’amasomo, bitewe n’uko abana baba bavuye mu miryango baje mu wundi, kuko ishuri riba rihindutse umuryango mugari cyane, mbere na mbere ikintu baba bagomba kwiga, ni ikinyabupfura, kugira ngo babashe kumenya kubana hagati yabo, bakubahana, gukundana, no kubakubaha ababarera, kuko iyo umunyeshuri atubaha, cyangwa iyo abuze izo ngdangagaciro zindi, bigorana kugira ikindi kintu afata, kuko n’iyo wamuha ubumenyi, ntacyo byamumarira”.
Ubwo burere umwana avana mu rugo bwanagarutsweho n’umunyeshuri uhagarariye abandi, icyiciro cy’abakobwa, Madamazela Ingabire Ketia, ubwo yaganiraga na komisiyo y’itangazamakuru, akayitangariza imbogamizi zikunze kuboneka, zinabuza akenshi abanyeshuri kuba ba bana bashobotse. Yagize ati:” Mbere na mbere ikintu navuga kuyobora abanyeshuri biravuna. Ariko iyo ubashije kuba wakiyunga nabo, ukisanisha nabo, mubasha kuba mwajya mu murongo umwe. Ariko bitewe n’uko abanyeshuri duturuka mu miryango itandukanye, ntabwo uba uzi uko yaraye cyangwa uko iwabo byagenze. Hari igihe rero usanga yaje atari muri mood [mudu] nziza, wamubwira itegeko rigenga ikigo akagusuzugura. Icyo gihe rero tuba tugomba kumwegera , no kumuganiriza kugira ngo twumve icyaba cyabiteye.”
Umubyeyi yasabye bagenzi kwita ku nshingano zabo za kibyeyi no kudatererana abarezi mu burere baba abana babo. ( photo Silas Nsanzabaganwa)Aho niho uhagarariye ababyeyi mu ijambo rye , yahareye ashishikariza ababyeyi begenzi be kwita ku burere no ku burezi bw’abana babo, kudatererana abarezi kuko batabasimbura mu nshingano za kibyeyi ahubwo ko buzuzanya, ahubwo ko buzuzanya, bagutahiriza umugozi umwe mu burere bw’abana babo. Yanaboneyeho gusaba abana kwemera gushobokera ababezi biriranwa nabo ku ishuri, kwita ku masomo bahabwa no kwirinda kurarurwa no kurangazwa n’ibiri hanze aha.