GIKONDO: “NOHERI IRENZE UBWENGE BWA MUNTU”,KUYUMVA BISABA KWITEGEREZA AKANA YEZUMU KIRUGU
Muri iyi minsi ya Noheri, usanga abantu benshi bifurizanya Noheri , byaba mu buryo bwo kuramukanya , kohererezanya ubutumwa, guhana impano no gusangira. Ariko ibyo byose ntibihagije mu gusobanura neza icyo Noheri aricyo, kuko noheri ubwayo irenze ubwenge bwa muntu.
Mu nyigisho Padiri Jean Paul Nyabyenda yatanze ejo bundi ku cyumweru ku munsi mukuru wa Noheri, mu misa ya mbere, yibukije ko mesaje n’impano bitangwa ari ibimenyetso gusa, ariko ko bidasobanura ku buryo bushyitse noheri ubwayo, yagize ati:
“Noheri ntabwo ari igihe cyo kohereza za mesaje[messages] gusa, cyangwa guhana za kado[cadeaux], n’ubwo ari ikimenyetso cyiza. Noheri ni igihe cyo kwakira ibyishimo Imana ituzanira , ni igihe cyo kwakira amahoro Imana ituzaniye, ni igihe cyo kwakira ubumwe Imana iduha.”
Nk’uko yabigaragaje, ngo impano [cadeau] iruta izindi zose kandi ifasha buri wese kumva icyo noheri aricyo ni “impano y’amahoro”, yagize ati”:
“Cadeau idasanzwe yo ku munsi mukuru wa Noheri, ni cadeau y’amahoro. Amahoro adatangwa n’isi, amahoro adatangwa n’imbunda, amahoro adatangwa no kuba ufite imitungo myinshi, amahoro adatangwa n’amafaranga, ahubwo amahoro atangwa n’Imana.”
Ibi bikaba bihuje n’ibyo umuhanuzi Izayi yatangaje, aho agira ati:“Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!»(Izayi 52,7).
Burya biragoye kumva ukuntu Imana yaje mu kana gatoya, ikajya no kuryama hagati y’amatungo
Padiri Jean Pierre Nsabimana, Padiri Mukuru wa paruwasi ya Gikondo, mu nyigisho we yatanze mu misa ya kane, yavuze ko “Kugira ngo umuntu abashe gusobanukirwa na Noheri, asabwa “kwitegereza ikirugu mazeakareka Roho Mutagatifu akamuyobora.
“Uyu munsi ni umunsi mukuru ukomeye mu buzima bwacu, ariko kandi ni n’umunsi urenze ubwenge bwa muntu. Kumva ngo “Imana yigize umuntu”. Ngo n’uko Jambo yigira umuntu, abana natwe”. Imana Umuremyi w’ijuru n’isi yigize umuntu, iza mu kana gatoya, ibura n’aho iryama cyangwa yegeka umusaha, ijya kuryama hagati mu matungo. Ibyo bintu birenze ubwenge bwacu. Ibyo bintu biratugora kubyumva .
Koko rero, ntibyoroshye kumva ukuntu Umwana w’Imana, Umwna w’Imana Ishoborabyose, Imana nzima yicisha bugufi kugeza ubwo yemera kuvukira ahantu hadasobanutse nk’ahoyavukiye, mu kiraro cy’amutungo. Mu gihe muri iyi minsi, hari abemera gutanga akayabo k’amafaranga, bashaka aho babyarira hameze neza kandi hiyubashye cyane. Ntibisobanutse, ukuntu Umwana w’Imana yicisha bugufi kugeza aho amanuka, agasanga muntu, ikiremwa, ndetse akisanisha nacyo, akaza kubana nacyo, mu gihe hari abimuka muri quartier bari batuyemo bajya gutura ahandi hahuje n’urwego rw’imibereho myiza bazamutseho gusa. Ku byiyumvisha birasaba rero birasaba kuzirikana no akamurikirwa na Roho Mutagatifu maze akarebesha amaso y’ukwemera kuko ariyo amushoboza kumva kugera aho ubwenge bwa muntu butagera. Padiri Mukuru abisobanura atya:
“Niyo mpamvu Noheri ari umunsi mukuru wo kuzirikana. Uburyo bwiza bwo kumva ibanga rya Noheri ni ukujya imbere ya kiriya kirugu ugaceceka, ukareba kariya kana karyamyemo, ukavuga uti: ” Dore Imana, Imana yigize umuntu, iza kuryama aha ngaha, kubera njyewe, kubera wowe. Ahasigaye ukareka Roho Mutagatifu akaba ariwe ubigusobanurira neza, kuko nta bwenge bwa muntu bwabisobanura.” Imana yigira umuntu ibana natwe. Mbifurije rero ko iyi minsi izatubera imisi yo kuzirikana.”
Home work /Umukoro Padiri Mukuru yatanze:
Padiri Mukuru yasabye buri wese, gushaka umwanya wihariye no kugira ngo ajye imbere y’ikirugu, iyi minsi 8 ya Noheri( Octave de Noel) itararangira, yagize ati :”Iyi minsi mikuru ya Noheri ntizarangire buri muntu atagiye imbere ya kiriya kirugu ngo aceceke, yitegereza kariya kana.”
AMAFOTO Y’UMUNSI MUKURU N’AYO MU GITARAMO CYA NOHERI
Nimwishime munezerwe, inkuru nziza yadutashyemo, Umukiza w’isi yatuvukiye, Aleluya! Aleluya!
TUBIFURIJE NOHERI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2023
HABUMUKIZA JOSEPH