GIKONDO: NYUMA YO GUTORWA, BATUMWE KUBA ABAHAMYA B’UKWEMERA MU BAVANDIMWE BABO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 /12/2022, i Gikondo mu misa ya Te Deum yaraye ibaye, Padiri Mukuru Jean Pierre NSABIMANA MIHIGO, yamurikiye imbaga y’abakristu yari yaje gusoza umwaka ishimira Imana, abagize Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi baherutse gutorwa ku itariki ya 10/12/2022, anaboneraho kubohereza mu butumwa ku mugaragaro. Abo barimo abalayiki bane batorewe kujya muri Biro ya paruwasi, abayobozi babiri (2) ba santarari ebyiri paruwasi ya gikondo ifite, abayobozi 12 ba za Komisiyo 12 zari zisanzwe muri paruwasi , ariko mu munsi iri imbere zikazagera kuri 15 nk’uko inama y’ikenurabushyo iherutse kubyemeza, n’abayobozi 23 b’Impuzamiryangoremezo.
Uyu muhango wo guha ubutumwa abagize Inama y’Ikenurabushyo ukaba ubaye uwa kabiri kuva aho Padiri Jean Pierre abereye Padiri Mukuru w’iyi paruwasi, ku wa 28/08/2022. Uwa mbere wabaye ku itariki ya 19/11/2022 mu Misa y’igitaramo cya Kristu Umwami aho yerekanye Komite z’imiryangoremezo zari zimaze gutorwa.
Mu ntangiriro y’uyu muhango waraye ubaye, Padiri Mukuru yagize ati: ” Ngaba rero abayobozi bacu, ku rwego rwa paruwasi , mumfashe tubakire tabahe amashyi n’impundu.”
Nyuma hakurikiyeho umuhango nyirizina wo kubaha ubutumwa, bukubiye muri aya magambo Padiri Mukuru yababwiye:
“Bavandimwe, kiliziya umubyeyi wacu yarabizeye, none igiye kubatuma kuba abahamya b’ukwemera mu bavandimwe banyu. Muri ubwo butumwa, ukwemera kwanyu kuzababera urumuri, mugire umwete wo gusanga ndetse n’intama zazimiye, muzigarure mu gikumba, muzitoze gukurikiza amagambo ya Yezu, maze ibyishimo bya Kristu ubwe bibasabemo kandi ibyishimo byanyu bisendere.”
Nyuma y’aho, abagize Inama y’Ikenurabushyo basabwe kuvugira hamwe isengesho ry’indanga kwemera, bapfukamye imbere y’Altari, rirangiye imbaga y’abakristu nayo isabwa kubaramburiraho ibiganza no kwifatanya nabo biyamabaza Roho Mutagatifu, binyuze mu ndirimbo ikunzwe cyane :” Roho w’Imana ngwino, Roho w’Imana ngwino, Roho w’Imana ngwino , ngwino utuyobore…” Muri icyo gihe abasaseredoti bo barimo bazenguruka batera amazi y’umugisha abo bayobozi paruwasi yoherejwe mu butumwa, nyuma padiri Mukuru abaha umugisha muri aya magambo:
“Nyagasani Mana Nyirububasha, turagusaba tukwinginga, girira kubahisha izina ryawe, maze usesekaze Roho wawe kuri aba bayoboke bawe watoreye kurushako kuyobora abandi no gufasha abandi mu buzima bw’ukwemera kwabo. Babuganizemo wa muriro w’agatangaza wamanukiye ku bigishwa ba Kristu Umwana wawe, maze numara gusukura imitima yabo, no gutsembamo ubusembwa bwose bw’icyaha, ubasanganyemo icyezeze cy’urumuri rwawo, bahore barangwa n’ibyishimo byo gutoza bandi ubudacogora mu kwemera, guharanira ibyiza by’ijuru twizeye, tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina”
Nyuma y’aho ikoraniro ryose ryavugiye hamwe isengesho rya “Ngwino Roho Mutagatu,”barisoje abagize inama y’Ikenurabushyo bashyikirizwa urumuri avuga ati:
“Nimwakire urumuri rwa Kristu. Bavandimwe nkunda cyane, Yezu yarabigombye, none abohereje kumubera abahamya, mu bamushakashaka. Urumuri rwa Kristu mugiye kwakira, ruzahore rwakirana mu mitima yanyu, rwakirane ubutazima mu bizima banyu, mu ngo zanyu no mu mihihibikano yanyu ya buri munsi, rwagati mu bantu, maze n’abazamenya Kristu bazamwitegereze, maze bemere ko mu butayu bwabo habonetsemo amayira, no mumayaga y’ubuzima bwabo hagaturukamo amasoko y’ubugingo.Namwe nimujye mu muzabibu wa Kristu. Nyasani azabe Urumuri mu buzima bwanyu, namwe muhinduke Urumuri rw’abamushakashaka bose. Nimugende mube umunyu w’isi, maze, abantu bahibazwe no gutega amatwi inkuru nziza, kandi bakurikiye Nyagasani bishimye.”
Amaze kuvuga atyo abohereza mu butumwa agira ati:
“Mu izina rya Yezu Kristu nanjye ndabatumwe, muzabe abahamya b’ukwemera, muzabe abakristu bizeye Imana, kandi muzabugeze k’ubo Nyagasani abatumyeho. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.”
Tubifurije umwaka mushya muhire n’ubutumwa bwiza.
Habumukiza Joseph