GIKONDO: SOGOKURU NA NYOGOKURU! MURI ISHEMA RYACU, MUTURUTIRA ZAHABU NA DIYAMA

Sangiza inkuru

Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti  yizihije  umunsi mukuru wahariwe ba sogokuru na ba nyogokuru, bongera kugaragarizwa icyubahiro, ibyishimo n’urukundo abenshi muri bo batagihabwa, banyuzwe bashinga icumu, bacinya akadiho, bavuna umugara.

Orchestre Impala yari yacyereye gususurutsa ba Sogokuru na Nyogokuru, iti:” Ntugasaze uwo ishema rishengura.

Umunsi wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2023, wasize wanditse  amateka mu mitima ya benshi cyane cyane abageze mu zabukuru batuye mu mirenge 3 igize paruwasi Gikondo, ariyo: Gikondo, Kigarama na Gatenga. Koko rero kuri uwo munsi, kuri paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, habereye ibirori by’imboneka rimwe, byahuje abageze mu zabukuru bafite imyaka guhera kuri 65 kujyana hejuru.  Ubutumire bwanditse komisiyo y’umuryango ya Paruwasi Gikondo yari yatanze bwagiraga buti:

“Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mt Visenti Pallotti  Gikondo, arabatumira mu munsi mukuru wa Sogokuru na Nyogokuru, kuwa gatandatu tariki ya 22/07/2023.Saa 10:00 Igitambo cya Misa, saa 12:00 ubusabane. Muzaze tubasindagize neza.”

Ku isaha ya saa  yine irengaho imonota micyeya, igitambo cya Misa cyari gitangiye. Korali yicaye mu gihande kimwe gisanzwe, abandi bakristu basanzwe bigabanyije mu bihande bibiri bisigaye. Abenshi muri bo ni abageze mu zabukuru, biganjemo abakecuru. Harimo kandi  n’abandi bakrisru bigaragarira buri wese ko batagera ku myaka 65, hafi ya bose baje kubashyigikira. Igitambo cya misa cyatuwe na Padiri Eugene NIYONZIMA , Umukuru w’Abapalotini mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Bubiligi, naho inyigisho y’uwo munsi itangwa na Padiri Mudenderi Maritini, wo mu Muryango w’Abapadiri b’Abayezuwiti.

” Ntabwo tuzabibagirwa, tuzabakumbura” P. Jean Pierre

Mu ntangiriro ya misa, Padiri Jean Pierre NSABIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo yahaye ikaze buri wese mu cyiciro cye, anasobanura impamvu z’uwo munsi muri aya magambo: “Umunsi mwiza kuri ba Nyogokuru na ba Sogokuru! Umunsi mwiza  nk’uko Papa Fransisko yabyifuje ko ba sogokuru na ba nyogokuru dukwiye kujya tubibuka mu masengesho yacu ya buri munsi, tukabaha icyubahiro kibakwiriye, ndetse ashyiraho n’uyu munsi, icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa 7, kugira ngo tujye tubazirikana, tubakorere umunsi mukuru. Maze rero nkurikije uko gushaka kwa Papa Fransisko, nongeye kubifuriza umunsi mwiza. Uyu munsi ubabere umunsi w’ibyishimo, ubabere umunsi w’umunezero. Ni umunsi wo kongera kubereka icyubahiro n’urukundo tubafitiye ku buryo mutazabyibagirwa, kubera cyane cyane imirimo myiza n’ubutumwa bwiza mwakoze igihe mwari mugifite imbaraga, mukibasha gusimbuka, mukibasha gukora byinshi. Uyu munsi rero ni uwo kongera kubazirikana, ni uwo kongera kubashimira no kubabwira ko tutazabibagirwa.”Tuzabakumbura” aka ya mvugo  iriho muri iki gihe.”

“Imana itarabarekuye , ntimuzayirekure ukundi” P.Maritini Mudenderi

Mu nyigisho Padiri Mudenderi Maritini yatanze, yibukije ko muri 2019  hari itsinda ry’abantu bari batangije Umuryango  NYOSO  / NYOSO Family ) wari ugamije kwita ku bageze mu zabukuru . (Aha umugemo “Nyo” ukaba usobanura Nyogokuru naho  “So” ukaba wo uvuga “Sogokuru). Aho icyorezo cya COVID-19 cyadukiye , cyije gikoma mu nkokora ishyirwa mu mikorwa ry’icyo gitekerezo. Padiri Maritini akaba yarishimiye ariko ko nyuma y’imyaka ibiri gusa icyo gitekerezo kivutse, muri 2021, Nyirubutungane Papa Fransisko yashyizeho Umunsi mukuru wahariwe abageze mu zabukuru, ubu ukaba wizihizwa ku isi yose.

Yagarutse kandi no ku cyubahiro ba sogokuru na ba nyogokuru bagomba guhabwa, avugana agahinda uburyo hirya no hino mu bihugu by’ I Burayi no muri Amerika abakuze batitabwaho, ibyo ndetse ngo bikaba bitangiye no kugaragara no muri Afurika, kandi abo babyeyi aribo batwibarutse, banatwigisha byinhsi, ati:”Bariya babyeyi nibo baduhaye ubuzima, nibo batwigishije ikinyarwanda, nibo batwigishije  gusenga, nibo batwigishije kuvuna umunani , kuvuna umugara no kuvuna sambwe. Imana itarabarekuye ntimuzayirekure ukundi. Muzayigwatire.”

Yabashimiye  kuba bararangije neza inshngano bahawe: Aho Imana yabashyize , mwarahakoze. Mwubatse iki gihugu,  mwubatse iyi si, mwubatse imiryango y’iyi si, mwubakiye kiliziya nka Bikira Mariya na Mariya Madelina, nimukomereze aho ngaho, muse na Yozefu wakurikiye Yezu, Muse na Bikiramariya wa kurikiye Yezu.”

NO MUBUSAZA BWABO BARACYUBAKA KILIZIYA

Ba sogokuru na ba nyogokuru bongeye kugaragaza ko bagifite ishyaka ryo kubaka kiliziya, maze mu gihe cyo gushimira bakora umutambagiro batambagirana amaturo yo gushimira Imana ikomeje kubarindira ubuzima. Buri wese n’akabahasha yeteganyije agahaguruka mu mwanya, agasanga umusaseredoti imbere y’Altari akamuhereza ituro rye, umusaseredoti nawe  akaryakira amuha n’umugisha.

NTIBAGAHEZWE! SOGOKURU NA NYAGOKURU BAKWIYE KUBAHWA NO GUKUNDWA

Ubutumwa bwose bwatanzwe misa ihumuje , bwagarutse ku cyubahiro abageze mu zabuku bakwiye guhabwa, ku rukundo bakwiye kugaragarizwa, ku gaciro bagifite no ku ruhare bagize kandi bakomeje kugira muri sosiyete n’ubwo intege zabo  zigenda ziba nkeya.   Umuririmbyi wa Zaburi  yabivuze neza ati:” No mu busaza bwe aba akera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire”(Zb92(91). Niyo mpamvu Sogokuru na Nyogokuru bakwiye gukomeza guhabwa umwanya ukwiye mu muryango.

Padiri Eugène Niyonzima mu butumwa bwe, yagarutse kuri icyo cyubahiro  bagombwa, ati:” nimwe banyakubahwa” ahamya agaciro bafite, ati:”Nimwumve ko muturutira zahabu na diyama. Muturutira ubundi butunzi bwose”, yemeza imbere y’imbaga yari aho ko kuba turi abo turi aribo tubikesha, ati:” Iyo mutabaho ntituba turiho , niyo tuba turiho wenda ntituba turi abo turibo, ariko kubera mwebwe turiho, turi n’abo turibo… 

N’aho perezida wa komisiyo y’umuryango muri paruwasi ya Gikondo, Bwana MURENZI Vincent, nawe yemeza ko abageze mu zabukuru bafite izindi mbaraga zidasanzwe tutabona, ati:“N’ubwo abageze mu zabukuru bashobora kuba bafite intege nke z’umubiri ariko bafite intege z’a roho, bakagira urukundo nyakuri n’ukwemera kutajegajega”, ashimira Abapadiri b’Abayezuwiti na CVX bagize igitekerezo cyo gutangiza NYOSO FAMILY  n’abapadiri b’Abapalotini bakiriye igitekerezo cyabo, ati:” Ni imbaraga ziyongereye mu iyogezabutumwa ry’umuryango.” Asezeranya ba sogokuru na ba nyogokuru ko komisiyo y’umuryango izakomeza ku baba hafi no kubatega amatwi.

Abahagarariye CVX batanga ubutumwa bwabo

Mu gutegura uyu munsi mukuru, Paruwasi ya Gikondo yafatanyije n’UMURYANGO W’UBUZIMA BWA GIKRISTU/- COMMUNAUTE DE VIE CHRETIENNE (CVX),  ushingiye kuri spiritualite y’abajezuwiti.  Abari bahagarariye CVX bashimye imikoranire myiza Paruwasi ya Gikondo yagaragarije umuryango wabo, bashishikariza abageze mu zabukuru kwihatira gukora imyitozo ya roho ikubiye mu gatabo bashyikirije komite ibahagarariye.

Kabuga yashyikirijwe urumuri ruzayimurikira mu rugendo rwo kwitegura kwizihiza uyu munsi mukuru ku ncuro ya 4

Biteganyijwe ko umwaka utaha paruwasi ya Kabuga ariyo izategura uyu munsi Mukuru. Kuri uwo munsi, abaje baserukiye komiyo y’umuryango muri paruwasi ya Kabuga bashyikirijwe urumuri ruzabafasha mu rugendo rwo kwitegura gutegura umunsi mukuru wa basogokuru na ba Nyogokuru  umwaka utaha.

Ba sogokuru na ba nyogokuru bakeneye  nabo kwidagadura

Icyiciro cya kabiri cy’uwo munsi mukuru wabo, cyabaye icy’ubusabane no kwidagadura.  Ba sogokuru na ba nyogokuru   bongeye gutungura abibwiraga ko mu myaka bagezemo batagikenera umwanya wo kwidagadura kubera izabukuru cyangwa abakekaga ko ingingo zabo zitakibasha kwinyagambura kubera uburemere bw’imyaka. Barumiwe!  Bakigera mu busitani aho ibirori byakomereje, bakiriwe na orchestre Impala. Umukecuru umwe ariyamira ati:”  Bya bintu ni serieux pee!” Impala zigishyiramo karahanyuze babaduka bwangu, bashinga icumu, bavuna umugara bashimisha imbaga, bageze ku ndirimbo yitwa Speciose” biba akarusho, barawuceka, bawukata, bakuba urukweto  rurahengama,  amashyi aba urufaya. Bose bati:” Mudusubije muri bya bihe byacu!”

Nabo bakeneye kwidagadura

Umwaka utaha , umunsi nk’uyu uzizihirizwa muri paruwasi ya Kabuga. Ubusanzwe ngo “ijisho rya mukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba”, ibyo abahagarariye Komisiyo y’umuryango biboneye bizabafasha kwinjira mu myiteguro yo kwizihiza ku ncuro ya kane uyu munsi wahariwe abageze mu zabukuru, bazi neza aho bagana. Gusa uretse ubunararibonye bahavanye,  bashobore kuba baratahanye n’umukoro ukomeye wo kuzarushaho, gusa na none, ubufatanye ni ingenzi.

Ana na Yowakimu, abatagatifu barinzi ba sogokuru na nyogokuru

Twibutse ko uyu munsi mukuru washyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisko, ku itari ya 31 Mutarama 2021, mu gihe cy’isengesho ry’Indamutso ya Malayika. Uwo munsi mpuzamahanga wa ba sogokuru  na nyogukuru ukazajya wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya kane cya Nyakanga, hafi y’umunsi mukuru wa Sokuru na Nyogokuru ba Yezu: Yowakimu na Ana.

Babyeyi bacu, ba sogokuru na nyogokuru,

Muturutira ubutunzi bwose,

Nimwe dukesha kubaho,

Turi abo turi kuko mwabayeho.

Muri ubuhanga abahanga badashyikira

Ntimugasaze!

Murambe imitaga n’imitaga.!

Nimurambe imitaga itazima izuba!

 

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru

 

Andi mafoto yibutsa uwo munsi i Gikondo: