GIKONDO: YA MATORA Y’INZEGO ZA PARUWASI AGEZE KU MUSOZO
Kuva ku itariki ya 08/10/2022, Paruwasi ya Gikondo yinjiye mu matora y’inzego zayo. Ni gahunda yari iteganyijjwe gukorwa mu byiciro 5: Amatora ya Komite z’imiryangoremezo, aya komite z’impuzamiryangoremezo, aya komite ya santarari, ay’abayobozi ba za komisiyo zisanzwe z’ikenurabushyo igasozwa n’amatora y’abagize Biro ya paruwasi y’ikenurabushyo.Icyiciro cya nyuma cy’ayo matora kikaba giteganyijwe ku munsi w’ejo.
Nk’uko byemejwe n’inama idasanzwe y’ikenurabushyo yateranye ku wa 02 Ukwakira 2022, gahunda y’amatora yatangiye kuva ku itariki ya 08/10/2022kugeza asozwa ku itariki ya 31/10/2022 ku rwego rw’imiryangoremezo. Yakurikiwe n’ayo ku rwego rw’impuzamiryangoremezo yabaye kuva tariki ya 05/11/2022 asozwa ku itariki ya 27/11/2022. Ku cyumweru gishize ku itariki ya 04/12/2022 nibwo habaye ayo ku rwego rwa Santarari. Kugeza ubu rero, gahunda ikaba ikomeje kubahirizwa neza nk’uko Inama y’Ikenurabushyo yari yayipanze.
Inama idasanzwe y’Ikenurabushyo yo ku wa 02/10/2022 niyo yemeje gahunda y’amatora
Kugeza ubu icyagaragaye muri ibi byiciro bitatu byarangiye, ni uko muri ibyo byiciro abari basanzwe ari abayobozi haba mu miryangoremezo, mu mpuzamiryangoremezo no ku rwego rwa santarari abenshi bagiye bagaruka. Ku buryo mu miryangoremezo135, abayobozi 36 aribo bashya, mu gihe 99 bari basanzwe bayiyobora. Abayobozi b’imiryangoremezo na komite bakuriye, bakaba barahawe ubutumwa ku mugaragaro ku munsi Mukuru wa Kristu Umwami.
Ku rwego rw’impuzamiryangoremezo naho, abenshi muri basanze ari abayobozi b’impuza, nabo basubijweho, ku buryo ku mpuza 23, abayobozi 6 gusa ari bo bashya mu gihe abandi 17 ari ari basanzwe. Impuza ya Mutagatifu Petero, iya Mutagatifu Yozafati, iya Mutagatifu Denys, iya Mutagatifu Emmanuel na Shirika y’Igiswahili zikaba arizo yahawe abayobozi bashya. Muri iyi gahunda , impuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Maritini ikaba yaragabanyijwemo indi mpuzamiryangoremezo nshya yitirirwa Malayika Murinzi Mikayile, ihita ihabwa n’umuyobozi mushya, nayo ikaba itaegereje kuzabatizwa.
Amaso rero ubu akaba ahanzwe ku munsi w’ejo, kuwa wa gatandatu, kuko aribwo ibyiciro bibiri by’amatora bisigaye bizasozwa. Nk’uko biteganyijwe, hazabanza amatora y’abayobozi baza komisiyo zisanzwe. Icyo cyiciro cy’amatora y’abayobozi ba za komisiyo nicyo kizatuma hamenyekana abagize Inama y’Ikenurabushyo bashya. Twibutse ko mu bagize inama y’Ikenurabushyo harimo igice kimwe gitorwa( abayobozi ba za komisiyo, aba santarari n’ab’Impuza) n’ikindi kidatorwa( abahagarariye imiryango y’abihayimana ikorera muri paruwasi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Paruwasi n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya paruwasi). Amatora y’abayobozi ba za komisiyo azakorwa ejo rero, akazaba yujuje igice cya cy’abatorwa. Nyuma y’ayo matora yabo, Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi izaba yuzuye, ikizakurikiraho ni uko abagize Inama y’Ikenurabushyo bazahita bitoramo Biro, ari nacyo cyiciro cya nyuma kizasoza gahunda y’amatora yose yari ategayijwe muri ya ngengabihe y’amatora yemejwe n’Inama idasanzwe y’Ikenurabushyo. Muri Biro hatorwa abalayiki 4 : Visi erezida, abanyamabanga babiri n’ushinzwe umutungo. Nk’uko biteganywa kandi n’ingingo ya 12 ya Sitati igenga Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi, “Padiri Mukuru niwe Perezida w’Inama y’ikenurabushyo akaba na Perezida wa Biro”, ariko ntatorwa.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 05/12/2022, nibwo biro yahuye, ifungura amabahasha arimo amazina y’abakandinda batanzwe n’imiryangoremezo ku myanya y’ubuyobozi bwa za komisiyo 12 zisanzwe. Ni igikorwa cyakoranywe ubushishozi n’umucyo. Ibarura ry’amajwi ryagaragaje ko mu bakandida 239 batanzwe n’imiryangoremezo, 51 aribo bagize nibura amajwi ari hejuru ya abiri( 2). Abo nibo biro yemeje nk’abakandida ku myanya ya za komisiyo, bakaba aribo bazatorwamo abayobozi ba za komisiyo n’ababungirije. Abo bose kandi bararangije kumenyeshwa ko abakristu babatanzeho abakandida, banagezwaho ubutumire mu nama y’Ikenurabusho y’ejo ari nayo izagaragaza abagize Inama y’ikenurabushyo na Biro muri mandat nshya. Ni gahunda ikwiye gukomeza gusabirwa, kugira ngo inteko y’amatora y’ejo azayoborwe na Roho Mutagatifu.
Ngwino Roho Mutagatifu…. Ngwino utwiyoborere!
Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa, udusabire!
HABUMUKIZA Joseph