GIKONDO:INAMA Y’IKENURABUSHYO NSHYA IMAZE GUSHYIRAHO BIRO YAYO NSHYA

Sangiza inkuru
Biro nshya ya Paruwasi: UVUYE IBUMOSO: Murenzi Vincent(Visi Perezida), Mukansoro Odette( Umunyamabanga wa mbere); Padiri Mukuru Jean Pierre Nsabimana Mihigo (perezida); Nyirangwiriza Speciose (Ncungamutungo) , Habumukiza Joseph (Umuyamabanga wa kabiri)

Nk’uko byari biteganyijwe, none ku wa gatandatu tariki ya 10/12/2022 habaye inama isanzwe y’ikenurabushyo. Iyo nama niyo yagombaga gutora abayobozi ba za Komisiyo na Biro nshya y’Ikenurabushyo ya paruwasi.

Inama yatangiye abasanzwe bagize Inama yikenurabushyo ya paruwasi ( ni ukuvuga: abayobozi ba za komisiyo zisanzwe, abayobozi ba za komisiyo zidasanzwe, abayobozi ba santarari baherutse gutorwa, abayobozi b’impuzamiryangoremezo baherutse gutorwa, abahagarariye imiryango y’abihayimana ikorera muri Paruwasi, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya paruwasi n’abayozoi b’ibigo by’amashuri ya paruwasi) bagezwaho raporo y’inama idasanzwe y’ikenurabushyo yabaye  ku wa 02/10/2022, barayemeza nyuma barebera hamwe uburyo imyanzuro yafatiwe muri iyo nama  idasanzwe yashyizwe mu bikorwa. 

Abasanzwe bagize inama y’Ikenurabushyo babanje gusomerwa raporo y’inama iheruka baraneyemeza

Nyuma, hakurikiraho igikorwa cy’amatora, ari nacyo cyari igikorwa nyamukuru mu nama ya none. Hagombaga gutorwa perezida wa komisiyo n’umwungirije hagatorwa na Biro y’Inama y’ikenurabushyo ya paruwasi. Abatowe bose , bavuye mu bakandida 239 batanzwe n’imiryangoremezo. Mu ijonjora Biro ya paruwasi yakoze ku mugoroba wo ku wa mbere w’icyumweru dusoje, hemejwe abakandida  51babonye amajwi ari hejuru y’abiri, nabo bakaba bari batumiwe mu nama yabaye none. 

Kuri iyi ncuro, kuri buri komisiyo hatowe  Perezida na  Visi perezida kuko ubundi hatorwaga Perezida wa komisiyo gusa. Nk’uko bisanzwe ariko, kuri komisiyo y’umutungo na Liturujiya hatowe gusa Visi perezida kuko Padiri Mukuru ariwe perezida w’izo komisiyo zombi. Komisiyo y’urubyiruko uyu munsi, ntabwo yatorewe abayobozi kuko urubyiruko arirwo rwitorera abayobozi, amatora yabo akazaba mu minsi iri imbere.

Abakandida babanzaga guhabwa ijambo kabavuga niba bemera cyangwa banga gutangwaho abakandida

Kuri buri komisiyo, hatangazwaga amazina y’abakandida bemejwe, bagasabwa kujya imbere kugira ngo inteko itora ibarebe.  Abakandida batanzwe batari basanzwe mu bagize Inama y’ikenurabushyo bo ntabwo bari mu nteko itora. Umukandida utari uhari ariko yamenyesheje impamvu yatumye ataza, akaba tari yavuze ko yemeye cyangwa yanze gutangwaho umukanida, yahamagarwaga akavuga niba yemera cyangwa yanze gutorwa. Inteko itora yatoraga yandika, komisiyo kuri buri komisiyo.

Ibarura ry’amajwi ryakorwaga mu mucyo bose babireba

Dore abatorewe kuyobora komisiyo 11 zisanzwe:

  • Caritas: Pezezida: Odette MUKANSORO(Yayobora komisiyo  idasanzwe y’ubukangurambaga + Visi Perezida: Nyiranzeyimana Virginie( yayoboraga iyi komisiyo)
  • Imiryangoremezo : Perezida: Uwumuremyi Faustin (yari awusanzweho) + Visi Perezida : Nshimiyimana Alphonse ( yari asanzwe  ari umuyobozi w’impuzamiryangoremezo ya Ste Helene)
  • Iyobokamana: Iyogezabutumwa na Bibiliya: Perezida: Nsazimana  JMV( yari asanzwe ari umukateshisiti) + Visi perezida:  Nsanzabaganwa Alexandre( Ansanzwe ari umukateshisiti numukarani wa paruwasi)
  • Itangazamakuru:Perezida : Habumukiza Joseph ( yari awusanzweho)+ Visi perezida: Ukozehasi Jean Nepomuscene ( yari asanzwe muri komisiyo)
  • Liturujiya: Visi perezida: Nzabonitegeka Noel( yari asanzweho)
  • Uburezi: Perezida : Nyamucahakomeye Jean de Dieu ( ni mushya muri komisiyo)+ Visi Perezida: Uwimana Thacienne ( yari asanzwe ayobora iyi komisiyo)
  • Ubwubatsi: Perezida: Bayigamba Robert (yayoboraga komisiyo idasanzwe y’inguzanyo)+Visi Perezida: Muzindutsi Emmanuel ( yayoboraga iyi komisiyo)
  • Umubano: Perezida: Mukankusi Leonille ( yari asanzwe ayobora iyi komisiyo) + Mujawayezu Berthilde ( asanzwe ari umuyobozi w’Impuzamiryangoremezo St Luc)
  • Umuhamagaro: Perezida: Ababikira b’Inshuti z’Abakene ( Bari basanzwe bayiyobora) +Visi perezida: Ababikira b’abapalotini
  • Umutungo: Visi Perezida: Nyirangwiriza Spéciose( yari asanzwe ari mu kanama k’umutungo)
  • Umuryango: Perezida: Murenzi Vincent ( yari asanzwe ayiyobora) + Visi perezida: Mitali Jean Marie Vianney ( Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Santarari y’inyarurembo)

Abagize Inama y’Ikenurabushyo  nshya n’abakandida bari bitabiriye amatora bakikije Padiri Mukuru

Abagize Inama y’Ikenurabushyo bahise batiramo Biro ya Paruwasi y’Ikenurabushyo: Hatowe  visi perezida n’abanyamabanga babiri(2), kuko Perezida wa Biro ari Padiri Mukuru, naho visi perezida wa Komisiyo y’umutungo akaba ahita ajya muri Biro ya paruwasi y’Ikenurabushyo adatowe.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe: Bwana Murenzi Vincent, n’aho ku mwanya w’abanyamabanga, hatowe: Mukansoro Odette nk’umunyamabanga wa Mbere, na Bwana Habumukiza Joseph ,nk’Umuyamabanga wa kabiri.

Visi Perezida Murenzi Vincent, mu zina rya bagenzi batorewe kujya muri Biro yashimiye ababagiriye icyizere 

Biro nshya ya paruwasi imazegushyirwaho irimo amasura mashya abiri , yombi akaba ari ay’abadamu. Iteye itya:

  • Perezida: Padiri Mukuru Jean Pierre Nsabimana Mihigo
  • Visi Perezida: Bwana Murenzi Vincent ( Yari asanzwe  kuri uwo mwanya  muri Biro)
  • Umunyamabanga wa mbere : Madamu Mukansoro Odette ( Ni mushya muri Biro)
  • Umunyamabanga wa kabiri: Bwana Habumukiza Joseph( Yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Biro)
  • Ncungamutungo: Madamu Nyirangwiriza Spéciose( Ni mushya muri Biro)

Imihigo Biro nshya yihaye, nk’uko Visi perezida wa Biro yabivuze,  ni :

“Ugukora ku buryo inguzanyo isigaye izishyurwa mu myaka itatu aho kuba mu myaka 5.

Kuba indorerwamo abandi bireberamo

no gushyira imbaraga nyinshi mu ikenurabushyo”

Biteganyijwe  abagize inama y’Ikenurabushyo bose bamaze gutora na Biro bazamurikirwa abakristu  mu misa y’igitaramo cya Te Deum bakanahabwa umugisha ubaherekeza mu butumwa bwabo.

Iyi nzu ya paruwasi yiswe “MARIE MERCI”

Umwanzuro wa mbere iyi Nama y’Ikenurabushyo nshya yafashe, ari nawo izajya yibukirwaho, ni uwo kwita izina inyubako nshya ya paruwasi . Nyuma yo kungurana ibitekerezo  ku izina ryahabwa inzu igeretse ya paruwasi iri ku muhanda wa kaburimbo,  inama y’ikenurabushyo ya paruwasi yayise” MARIE MERCI”. Twifurije abagize inama y’ikenurabushyo  ishya n’ihirwe mu yindi mirimo ibategereje. Roho Mutagatifu azabamurikire mu butumwa bwanyu.

HABUMUKIZA Joseph