Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo yasuzumye uko 2017 yagenze itegura n’umwaka wa 2018

Sangiza inkuru

Kuwa gatandatu tariki ya 16/ 12/ 2017, Inama ya paruwas i y’Ikenurabus hyo yarateranye, iyobowe na Perezida wayo, Padiri Mukuru RWAS A Chrysante.

Kuri gahunda y’ibyigwa hari ingingo zikurikira:

  1. Gus oma raporo y’Inama ya paruwas i y’Ikenurabus hyo yo kuwa  21/ 01/ 2017 no kuyemeza
  2. Is hyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe.
  3. Ikiganiro ku nyandiko y’igenamigambi ry’imyaka itanu rya Paruwas i (2018- 2022)
  4.  Guhunda y’ibikorwa mu mwaka wa 2018.
  5. Utuntu n’utundi

Nk’uko bigenwa na sitati igenga Inama ya paruwasi y’Ikenurabu hyo muri Arkidiosezi ya Kigali, Padiri Mukuru niwe Perezida w’iyo nama. Niwe uyitumiza akanayiyobora, keretse iyo hari impamvu zituma ataboneka.

Aha Padiri Mukuru Rwasa Chrysante, aratangiza ku mugaragaro imirimo y’Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo muri Paruwasi ya Gikondo, yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti.( Iburyo bwe hari Padiri Vicaire , n’aho ibumos o bwe hari Vis i Perezida Murenzi Vincent)

Abari mu nama bemeje raporo y’inama iheruka, bishimira ko imyanzuro 29/32 iri mu ibara ry’icyatsi kibisi, bivuze ko yashyizwe mu bikorwa ku ntera ishimishije cyane ifite ijanisha riri hejuru ya 87%. Abari mu nama kandi bamurikiwe ibikorwa inyandiko y’igenamigambi ry’imyaka 5 Paruwasi yakoze, bamwe muri bo bakaba bari barigeze kuyitangaho ibitekerezo ubwo yategurwaga. Iyo nyandiko ikaba ariyo abari mu nama bahereyeho bategura gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha wa 2018, icyo gikorwa kikaba cyarabere mu matsinda.( reba amafoto)

Mme Nyiranzeyimana Virginie, umunyamabanga wa mbere asoma raporo y’Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo yo kuwa 21/ 01/ 2017

Abagize Inama ya paruwasi y’ikenuraburyo bahamagariwe gukomeza guhuriza hamwe imbaraga zabo kuko ariryo banga ryabafas hije kugera kuri byinshi.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro myinshi yose igamije gukomeza guteza imbere paruwasi ya Gikondo, umwe muri iyo ukaba guha ingufu Itangazamakuru kugira ko rirusheko kuba umuyoboro y’iyogezabutumwa rigera ku bakristu. Imyanzuro yose ikazatangarizwa abakristu imaze kunononsorwa no gushyirwaho umukono na Perezida na Padiri Mukuru.

Igikorwa cyo kunoza gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha cyabereye mu mats inda( Amafoto):

Itsinda riyobowe na Komisiyo y’urubyiruko ryatekereje ku bikorwa iyo komisiyo yazibandaho muri 2018
Komi iyo y’umutungo(1) ; komisiyo  ya Liturujiya (2) Komisiyo y’Itangazamakuru( 3),  Komisiyo y’iyobokamana, iyogezabutumwa na Bibiliya (4) …batekereza ku bikorwa bya 2018
Iri tsinda ryafashije Komisiyo y’imiryangoremezo kureba ibikorwa bizafasha imiryangoremezo kuba ishingiro ry’ubukristu buhamye.
Iri tsinda ry’umutungo ryari rifite inshingano ikomeye zo kwiga ikizazamura umutungo wa paruwasi
Padiri Mukuru yunganira itsinda rya komisiyo y’urubyiruko kureba ibikorwa bizafasha urubyiruko
Iri tsinda ryize ibyo  Komis iyo y’umutongo izas hyiramo imbaraga muri 2018
Itsinda rya Komis iyo y’umuryango+ komisiyo y’Umuhamagaro, Itsinda rya Komisiyo  y’iyobokamana, Iyogezabutumwa na Bibiliya(2) batekereza ku bikorwa bya 2018.

      

Inama yasojwe Padiri Mukuru bos e guhuriza hamwe imbaraga zabo kuko ariryo banga ryabafashije kugera ku ntera is himis hije Paruwas i imaze kugerahos i

HABUMUKIZA J os eph

Perezida wa komis iyo y’Itangazamakuru muri Paruwas i ya Mut. Vis enti Pallotti Gikondo