KU MUNSI WA 10 ABAKRISTU BUMVIRA MISA MURI SALLE YA PARUWASI, BAGIYE GUSURA NO GUHA UMUGISHA “CHANTIER”IRIMO KUBAKWAMO KILIZIYA NSHYA
Kuri iki cyumweru tariki ya 13/05/2018, ku munsi Mukuru w’Asensiyo, abakristu ba paruwasi ya Gikondo bazirikanye iminsi10 ishize bimukiye muri Salle ya paruwasi yabo, kubera ibikorwa byo kwagura kiliziya ya Mutagatifu Visenti Pallotti- Gikondo. Uyu muhango usa n’uwatunguye benshi ariko benshi bishimiye, wabaye nyuma ya misa ya kane yari yasomwe na Padiri Mukuru wa paruwasi ya Gikondo, Padiri RWASA Chrysante.
Ubwo igitambo cya misa cyari kigiye guhumuza, Padiri Mukuru yashimiye abakristu bose uruhare bakomeje kugira mu bikorwa byo kwagura kiliziya ya paruwasi yabo, maze abasaba ko nyuma ya kwakira umugisha usoza misa, ababishoboye bose bafata akanya bagusura Kiliziya bahoze basengeramo, kugira ngo aho imirimo igeze kandi nabo bahe umugisha “chantier ” yose , bityo n’abakozi bazayikoramo bazagerweho n’uwo mugisha.
Yabaye nk’uworosoye ubabyukaga, kuko abakristu bose basohotse mu misa berekeza muri chantier, dore ko abenshi bari banafite amatsiko yo kureba imbere mu Kiliziya nyuma y’aho intebe bicaragaho zivaniwemo, ubu ikaba yifashishwa nk’ububiko bw’ibikoresho bimwe bimaze kuhagera.
Baherekejwe na Korari Nyirububasha yari yaririmbye iyo misa ya 4, abakristu bose binjiye mu marembo ya chantier, bitegereza buri kantu koze babonye kadasanzwe , mbese buriwese yari yahindutse mukerarugendo, azenguruka ereba, yitegereza, kandi ubona ashaka kugira hafi umuntu amusobanurira ibirimo gukorwa. Gusa n’ubwo “chef wa Chatier” yari hafi aho ntabwo yashoboye kubasobanurira kuko hari imodoka 2 zari zitegereje guparururwa ibikoresho zari zizanye. Imwe yari yikoreye Fer a beton indi yikoreye imbaho.
Abakristu bamwe bati:” Reka twifatire amafoto azahora atwibutsa mu minsi iri imbere, uko kiliziya yacu yari imeze” ! Uwo muhango rero n’ubwo usa n’uwatunguye bose, nyamara warabashimishije kandi utuma bose bashira amatsiko, kuko buri wese yafashe umwanya we yitegereza aho imirimo igeze.
Nk’uko babyiboneye imirimo irakomeje, kandi imbaraga zacu ziracyakenewe. Ari abari imbere mu gihugu, ari n’abari hirya no hino ku isi nko muri Amerika, Canada, mu Burayi, muri Aziya, no muyindi migabane yose y’isi inshuti za Paruwasi ya Gikondo zirimo ubu, inkunga inkunga yacu twemeye igeze aho ikenewe cyane.
Konti ni ya yindi: 00040-0384298-17/ BK (FRW)
cyangwa wanyuza kuri telefoni:
MTN MOBILEMONEY 0789623204
TIGO CASH: 0723165098
AIRTEL MONEY: 0733 284047
HABUMUKIZA JOSEPH
KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU.