Kwagura Kiliziya
Imyaka 41 irashize Kiliziya ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti/Gikondo yubatswe, hari muri 1976, itahwa muri 1980.
Icyo gihe yari ifite ububasha bwo kwakira abakristu bicaye 800 gusa. Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, abakristu bagiye biyongera, hafatwa ingamba nyinshi zinyuranye, ariko nazo ntizagira icyo zigeraho.
Kiliziya isanzwe n’ubwo yari igezweho ntiyari igishobora kwakira abakristu bose, niyo mpamvu hashyizweho misa 9 ku munsi w’icyumweru
Kwagura kiliziya ari yo nzira ihamye kandi yizewe yo gukemura ibyo bibazo ku buryo burambye. Muriiyogahunda, Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo yashyizeho komisiyo zihariye/Commisions ad hoc, zishinzwe kuyunganira muri iki gikorwa :
- Komisiyo idasanzwe y’ubwubatsi
- Komisiyo idasanzwe y’ubukangurambaga
- Komisiyo idasanzwe y’umutungo