PARUWASI YA GIKONDO IKOMEJE URUGENDO RW’UBWIYUNGE
Ku wa gatandatu tariki ya 03/03/2018, Paruwasi ya Gikondo yakomeje urugendo rw’umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Uru rugendo yarutangije ku wa kane tariki ya 22/02/2018, igihe yahuzaga Abihayimana bakorera muri Paruwasi ya Gikondo. Kuri uyu wa gatandatu, yari Paruwasi ikaba yari igeze ku ntera yayo ya kabiri y’urwo rugendo rw’ubwiyunge.
Biro y’Inama ya Paruwasi ikaba yari yatumiye abasanzwe baza mu nama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo, mu nama yaguye y’Ikenurabushyo. Ku rwego rwa santarari, hari hatumiwe abantu 7 bagize komite ya buri santarari, naho ku rwego rw’impuzamiryangoremezo, hatumirwa biro igizwe n’abantu 3. Iyo nama y’Ikenurabushyo yaguye ikaba yaragombaga kwitabirwa n’abakristu 104; ariko kubera impamvu zinyuranye, yitabiriwe n’abantu 80.
Nk’uko bisanzwe, inama yabanje kwemeza raporo y’inama iheruka. Nyuma abitabiriye inama bahabwa ikiganiro ku mateka y’Igihugu cyacu, baganira ku bwiyunge no ku ntera za ngombwa zifasha kubaka ubwiyunge nyabwo.
Abitabiriye inama bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo,ku kiganiro bari bamaze gukurikirana batanga ubuhamya ku byo bazi .
Ubuhamya bwakurikiwe n’ibibazo buri wese yari yasubije ku giti cye kandi mu nyandiko , ibisubizo byatanzwe bihurizwa hamwe kandi bitangarizwa abri aho. Ibyo bibazo buri wese yasubije ku giti cye byakurikiwe n ‘ibindi bibazo byasubirijwe mu matsinda umunani bahise bakora. Na none ibyavuye mu matsinda yose bitangarizwa abari mu nama. N’ubwo buri wese yari yahawe umwanya wo gusubiza ku giti cye no gutanga ibitekerezo bye binyuze mu matsinda, habaye n’umwanya wo kungurana ibitekerezo. Icyone abari mu nama bagarutseho cyane kandi bakagihurizaho ndetse kigafatwa nk’umwe mu myanzuro y’iyo nama, ni uko paruwasi igomba gutegura mu gihe cya vuba ibindi biganiro; kuko byagaragaye ko abantu benshi bakeneye umwanya uhagije wo kwifungura, bakavuga.
Kuri uwo mwanzuro, abari mu nama bashyigikiye icyifuzo cya Biro y’Inama ya Paruwasi cyo gutegura ibiganiro bishingiye ku matsinda ashingiye ku myaka: igatumirwamo hakurikje ikigero cy’imyaka barimo, guhera ku bantu bageze mu zabukuru kugera ku rubyiruko ruri mu mashuri. Izi ntera zizafasha buri mukristu wese kwibona mu cyiciro cye, gutanga umusanzu we w’ibitekerezo bye n’ubuhamya bwe yisanzuye.
Twibutse ko iyi gahunda igamije gufasha buri mukristu kwiyunga n’Imana, kwiyunga nawe ubwe, kwiyunga na mugenzi we no kwiyunga n’ibidukijije, nk’uko tubisanga mu butumwa Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, bandikiye abakristu mu ntangiriro y’uyu mwaka , bukaba bwarasomewe abakristu mu ma Paruwasi yose guhera ku itariki ya 04 Gashyantare 2018.
Nk’uko kandi byagaragajwe mu bitekerezo no mu buhamaya byatanzwe n’abari muri iyo nama, ubwiyunge n’ubwo ari inzira ndende kandi ikomeye, ariko burashoboka. Birasaba gusa ubushake, urukundo n’umwanya uhagije, nka cya “Gisabo cy’Imana gicundwa n’abarambije abarambiwe batashye”.
Biteganyijwe ko nyuma y’iyi ntera ya kabiri, paruwasi izakurikizaho ibiganiro bikorewe mu matsinda y’abakristu, hakurikijwe ikigero cy’imyaka yabo kugira ngo buri wese azatange umusanzu we mu kubaka ubwiyunge mu bana b’u Rwanda.
Joseph HABUMUKIZA.