Paruwasi ya Gikondo yimuriye muri salle yayo ibikorwa byose byaberaga mu kiliziya
Guhera ku wa kane tariki ya 03/05/2018, Paruwasi ya Gikondo yimuriye ibikorwa byose byageraga mu kiliziya, muri Salle yayo kubera imirimo yo kwagura Kiliziya yatangiye. Nk’uko bigaragarira buri muntu ugeze kuri paruwasi muri iki gihe, imirimo yo kwagura kiliziya yaratangiye, ku buryo ubu ahari kiliziya hahindutse “chantier”.
Kwimuka nyirizina byatangiranye no kwimura Ibiro bya Padiri Mukuru na serivisi z’ubukarani. Ibyo bikaba byarakurikiwe no kwimurira ibikorwa byose birebana na liturujiya muri salle ya paruwasi yari isanzwe ari salle mberabyombi. Igitambo cya mbere cya misa cya Misa kikaba cyarabereye muri iyi salle kuwa kane tariki ya 03/05/2018, nimugoroba.
Ikibazo gikomeye cyane ubu gihari nyuma y’uko kwimuka, ni ikirebana n’imyanya idahagije muri iyi salle. Ibi bikaba byaragaragaye bwa mbere ejo ku cyumweru , cyane cyane mu misa 3 zo mu rurimi rw’ikinyarwanda: Ni ukuvuga misa ya mbere itangira saa kumi n’ebriri za mu gitondo (06:00), misa ya saa 10:00 isanzwe yitwa “Misa y’abana” na misa ya saa sita. Muri izo misa zose, abakristu buruzuye, ndetse bamwe bayumvira hanze, ariko bigeze kuri misa y’abana ho biba akarusho, kuko bari bageze n’imbere y’ibyumba by’amashuri.
Iki kibazo cyahise kigaragaza ko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tugaruke vuba muri Kiliziya yacu , ariko ikizwi ni uko ubu tuzayisubiramo imaze kwagurwa. Biradusaba rero gukomeza guhuriza hamwe imbaraga zacu ariko noneho ku buryo burushijeho.
Twibuke igihe cyose tuzamara muri iyi salle,ariho twumvira misa, kizaba ariyo “THERMOMETRE” yizewe kandi itabeshya y’urukundo n’ishyaka dufitiye paruwasi yacu.
HABUMUKIZA Joseph/Commission y’itangazamakuru