SHANGI ISUBIJE GIKONDO MU KINYOTERA CY’URUKUNDO
Kuva ku wa mbere tariki ya 27/09/2021, Paruwasi ya Gikondo na paruwasi ya Shangi zinjiye mu kinyotera cy’urukundo ruhuza paruwasi zombi. Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi kumwe intumwa Paruwasi ya Gikondo yari yohereje kuzihagararira mu misa y’Umuganura Padiri Habimana Eric yasomeye i Bushenge muri Paruwasi ya Shangi, zikavayo zisize zisabye umubano wihariye wahuza paruwasi zombi, ubu noneho ntibikiri mu byifuzo kuko Shangi na Gikondo zarangije guca ingando y’urukundo mu kibanza cy’umubano wihariye ariwo “Jumelage”.
Mu kinyarwanda tumenyereye umugani uvuga ngo “ Akebo kajya iwa Mugarura” kandi ko “ Gira so yiturwa indi”. Iyi migani yombi ifite aho ihuriye n’icyitwa “principe de réciprocité” dusanga mu rurimi rw’igifaransa, kuko iyo usesenguye neza izi mvugo zose, usanga zigusha ku myitwarire karemeno y’umuntu, ya yindi ituma yumva ahatirwa kugira icyo akorera mugenzi we wamukoreye ikintu cyiza. Iyo myitwarire ikamutera guhora yumva amufitiye umwenda kandi n’umutimanama we ugahora umutota kumwitura ineza yagiriwe. Ibyo nibyo Pawulo Mutagatifu ashishikariza buri wese, mu Ibaruwa ye, aho agira ati ” Ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana”(Rom13,8).
Ng’uwo umwenda rero Paruwasi ya Gikondo yumvaga ifitiye Paruwasi ya Shangi. Kuva aho ririya tsinda ry’abakristu rigereye i Shangi, rikabona uburyo ryasanganijwe urugwiro n’ukuntu ryakiranywe urukundo rikazimanirwa urundi, ntiryatuje kugaragaza ko ryishimiye uburyo ryakiriwe, ndetse mbere yo kugaruka i Gikondo risiga risabye ikibanza cy’ingando y’umubano. Ryakubutseyo iyo nkuru ariyo ikuriye izindi, isakaye i Gikondo yakiranwa yombi, umugambi wo kuzasubirayo ku mugaragaro ntiwashidikanywaho.
Ku mugoroba wo ku wa mbere w’icyumweru gishize rero nibwo icyo cyifuzo itsinda ry’abakristu bagiye i Shangi cyagarutsweho, noneho imbere y’abapadiri bakuru b’izo paruwasi zombi: Padiri Rwasa Chrysante wa Gikondo na Padiri Niyonsenga Emmanuel wa Shangi. Wabaye umugoroba wo gushimagiza urukundo, bamwe bati: “urukundo nirwogere!” Padiri Eric Habimana usa n’uwabaye umuhuza nawe ati: “umuntu usanganywe urukundo iyo abonye ahantu barumuha, aruhuka ahaciye ingando”. Padiri Nsengiyumva Tadeyo ushinzwe amashuri muri Diyosezi ya Cyangugu nawe wari witabiriye ibyo biganiro ku buryo bumutunguye, yananiwe guhisha amarangamutima ye atera ya ndirimbo abenshi bazi:” Ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari.”
Mu ijambo rigufi umuyobozi wa komisiyo y’umubano muri paruwasi ya Gikondo yahamije intabwe yo gusaba umubano yarangiye ahubwo ko intera igezweho ari iyo kuwushimangira. Padiri Rwasa nawe, ati: “Ndumva nta magambo menshi mfite yo kuvuga kuri uyu mugoroba, gusa ndishimye. Ahantu hari umuvandimwe wakiriye abavandimwe neza nta kuntu tutamushimira kandi harimo na ya gahunda y’uko abari bagiyeyo bari bifuje ko twagirana umubano. Ntabwo twari duherutse icyo kinyotera cy’urukundo muri paruwasi yacu, twari tumaze iminsi dusa n’aho twakonje… Ntabwo jyewe naje gusaba umubano naje kuwushyigikira. dufite abanywanyi benshi, Cyangugu niyo yari isigaye yonyine. Iyo tugeze ahantu tukabona abakristu, dusabana nabo biratunyura cyane.”
Padiri Emmanuel yatangiye ijambo rye avuga ko atunguwe cyane, kuko kuriwe yumvaga aribo bagomba gushimira Gikondo kubera ko ngo yongeye kubaha ubuzima, ati: “Padiri Eric yarambwiye ngo hari bantu bazaza, ngo nibacyeya. Uko abantu baza badusanga biranshimisha, abantu baza bishimye usanga bafite urugwiro, baradususurutsa. Ntabwo twari duherutse ibitaramo muri covid, bongeye kuduha ubuzima. Nimwe mwaduhaye ubuzima; ubundi nitwe twagombye kubashimira.”
Ngo abanyagikondo bakoze ku buryo amaboko yabo areshya n’abanyashangi, binyuranye na wa mugani ngo “amaboko atereshya ntaramukanya”. Ati ” Nyakubahwa Padiri, banshotoye kuva dutangira, kugeza dusoza. Baca umugani mu kiyanrwanda ngo amaboko atareshya ntaramukanya, ariko ayabo barayaconze, barayaconga aragenda areshya n’ayacu. Ubwo rero ntabwo nanga ibyo mukoze…”
Padiri Emmanuel yasabye umukristu wese uzagera i Shangi aturutse i Gikondo kumva yisanga, yagize ati:” Ubwo rero, umukristu ni nk’umukobwa, ntajya aba umushyitsi. Nugera i Shangi uzaba uri umukristu, nk’uko Padiri abimbwiye, n’uvuye i Shangi ari umukristu ageze i Gikondo aba ari umukristu. Ubwo rero nimugera i Shangi ntawe uzaba umushyitsi, azaba umwana mu rugo. Uzagende nugera muri frigo ugasangamo avocat uzayirye, nusangamo ikijumba uzakirye, nusangamo amazi cyangwa icupa nk’iri uzarinywe; nusanga nta n’ikirimo kandi uzajye muri Shapeli ushengerere.”
Twifurije paruwasi Gikondo na Shangi umubano mwiza
Habumukiza Joseph