SOUS-KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO YASABWE KWAGURA IMIKORERE MU GIHE YITEGURA KUBA KOMISIYO YUZUYE

Sangiza inkuru
Sous komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yamenyeshejwe ko yagizwe Komisiyo yuzuye

Mu nama yahuje abahagarariye sous- komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu miryangoremezo ya Paruwasi ya Gikondo muri iki gitondo,nyuma ya misa ya mbere,  Sous Komisiyo y’ubutabera n’amahoro yamenyeshejwe ko yashyizwe ku rwego rwa komisiyo, isabwa kwitegua gukora nka komisiyo, igahindura imikorere, ikongera imbaraga, ikagura imyumvire n’icyerecyezo, ikumva ko igiye kuba ikiraro gifasha izindi nzego za paruwasi kwimakaza amahoro n’ubutabera.

Inama yabaye yagombaga guhuza abantu barenga 135 kuko yari yatumiwemo abahagarariye iyi sous komisiyo mu mu miryangoremezo yose ya paruwasi. Abantu batarenze 12 gusa nibo bari bayijemo, ariko abayitumije basanga itasubikwa ngo n’abashoboye kwitabira bagendere aho, bahitamo kubabwira icyo inama yari igamije.

Mu butumwa Umunyamabanga wa II wa Biro y’Ikenurabushyo ya Paruwasi yabagejejeho, yabamenyesheje ko Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi yateranye ku wa 10/12/2022 yemeje ko iyi sous komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yabarizwaga muri Komisiyo ya Caritas, iba Komisiyo yuzuye, ishinzwe Ubutabera n’Amahoro. Yaboneyeho gusaba abahagarariye komisiyo kumva ko n’inshingano bari basanganywe zagutse kurusha uko zari zishanzwe, bityo bakaba basabwa kunoza  uburyo bari basanzwe bakora.

Bategujwe guhindura imikorere no kwagura icyerekezo

Mu rwego rwo kugendera hamwe  n’izindi nzego zigize Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi, abari bitabiriye iyi nama bashishikarijwe kuzitabira amatora ya Komite ya komisiyo yabo y’ubutabera n’amahoro ateganyijwe muri iyi minsi, ku buryo ayo matora agomba kuba yarangiye mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa kabiri. Ibyo bizafasha komite izaba imaze gutowa kubona umwanya uhagije wo gutegura gahunda y’ibikorwa  izibandaho muri uyu mwaka, ikayigeza kuri Perezida w’Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi, bitarenze itariki ya 15/02/2023. Ibi kandi birareba n’izindi komisiyo ziherutse kwemezwa, arizo : Komisiyo y’abalayiki na komisiyo y’Imiryango y’Agisiyo gatolika zombi zari zisanzwe ari sous komisiyo zibarizwa muri komisiyo y’umuryango, na Komisiyo y’urubyiruko Mu gihe izindi komisiyo zari zisanzwe zisabwa kuzuza komite zazo no gutegura gahunda y’ibikorwa zizibandaho, bitarenze itariki ya 31/01/2023.

HABUMUKIZA Joseph