Ububyuke mu rubyiruko rwa Paruwasi Gikondo

Sangiza inkuru

Guhuza urubyiruko rwa  Paruwasi ya Gikondo, ni imwe mu nshingangano  za komisiyo y’urubyiruko muri Paruwasi. Nyuma yo kumva  ko ” nta konti  y’imbaraga zabo ibaho” , kandi ko “imbaraga zidakoreshejwe icyo zigomba gukora, zigwa umugese”;  urubyiruko rwa paruwasi Gikondo narwo rwarahagurutse, rugaragaza ko rudashaka gupfurika no gupfukirana imbaraga n’impano rwifitemo. Nyuma y’umukino waruhuje n’abapadiri, rwarushijeho kwigirira ikizere rwumva ko byose bishoboka.

Kuva aho urubyiruko rwa paruwasi ruboneye Aumonier mushya urushyinzwe, Padiri JMV NIZEYIMANA, hari ibikorwa binyuranye bigaragaza ko hari imbaraga za paruwasi zari zigiye kugwa ingese kubera kudakoreshwa neza icyo zikwiye.  Ubu rero ikigaragara ni ububyuke budasanzwe buri muri urwo  rubyiruko, bugaragarira cyane mu bikorwa binyuranye biruhuza .

Nyuma yo guhagurukira kubarura urubyiruko, aho igikorwa kigeze, biragaragara ko urwo rubyiruko ruhari kandi ko rushobora kuba arirwo rugize igice kinini cy’abakristru ba paruwasi yacu.

Inshingano ababyeyi  bafite ni iyo korohereza no kwibutsa abana kwitabira gufatanya n’abandi muri gahunda Paruwasi irushyiriraho, hagamijwe kurufasha guhura  no kwitoza gukorera Imana hakiri kare. Urubyiruko ntabwo rukwiye kwibeshya ngo rwibwire ko ruzakorera Imana ari uko rumaze kugera mu zabukuru. Ashwida! Umuntu ashobora gufungura konti uzigamaho amafaranga azakoresha ageze mu zabukuru ariko ntawe ushobora kuzigama imbaraga, ngo yirirwe yiryamiye yibwira ko imbaraga ze azazikoresha amaze gukura.

Uretse igikorwa cyo kubarura urubyiruko, ku itariki ya 13/01/2018 urubyiruko rwa paruwasi rwashatse kugerageza imbaraga rufite, maze rutegura umukino w’intoki( volley ball)  wazihuje n’abapadiri  b’abapallottini, umukino warangiye ikipi y’urubyiruko itsinze seti eshatu kuri enye. Rwahise rwumva ko byose bishoboka, bituma rurushaho kwigirira icyizere.

muri iki gihe cy’igisibo, rwateguye igikorwa cy’urukundo, kigamije gufasha umukecuru. Iki gikorwa nacyo  cyerekanye ko abashyize hamwe ntacyo batageraho. Bashoboye gukusanya amafaranga baguzemo ibiribwa bafashishije uwo mukecuru n’ibindi bikoresho n’ibikoresho binyuranye  bamusigiye. Basize kandi batunganyije inzu abamo ndetse banahakorera isengesho.

Habumukiza Joseph

 

urubyiruko mu gikorwa cyo gukora isuku mu rugo rw’umukecuru

urubyiruko ntirwatinye icyondo no kwanduza amapantalo.
abahageze barahamagara abataraboneka
Urubyiruko rujyana inama uko igikorwa kigomba kugenda
Umukecuru bivugwa ko yaba afiite imyaka irenga 100, ariko ubu akaba agishobora kwijyana mu misa
bamwe mu bagize komisiyo y’urubyiruko baganiriza umukecuru

 

Ikipi y’urubyiruko yakinnye n’ikipi y’Abapadiri b’Abapallottin kuwa 13/01/2018
Ikipi y’Abapadiri yakinnye n’ikipi y’urubyiruko kuwa 13/01/2018
Padiri Jean Baptiste Mvukiyehe, kapiteni w’Ikipi ‘Abapadiri yabanje gusuzuma uko ikibuga cyari giteye
Buri kipi yabanje guhabwa umwanya wo kwimenyereza
Abanyarwanda bati :” Sakwe sakwe! karakuriza karakuruta… ?” abandi bati:” Ubugabo si…” ,  Ikipi y’urubyiruko icyo gihe yahagamye ikipi y’Abapadiri, yabatsinze amaseti 3 yose kuri imwe
Urubyiruko ntirwigeze rutinya “ibiro”bya bakuru babo byabageragaho bivuza ubuhuha   , ahubwo babihagarikaga ntagihunga