Amezi 2 arashize turi mu rugendo rutagatifu rwo kwagura Kiliziya

Sangiza inkuru

Nyuma y’amezi abiri turi mu rugendo rutagatifu rwo kwagura kiliziya;  Tugeze he? Tugeze kuki? Dusigaje iki?

Ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018,nibwo amezi abiri  kuri atatu twahawe ngo twagure kiliziya yacu yari yuzuye.  Amezi abiri turi mu gikorwa cyo kwagura Kiliziya yacu, igikorwa Padiri Mukuru yabatije “URUGENDO  RUTAGATIFU RWO KWAGURA  KILIZIYA.”

Kimwe n’izindi ngedo ntagatifu,  birakwiye ko dusubiza amaso inyuma kugira ngo turebe  aho tugeze, tunibaze intera isigaye kugira ngo tugere iyo tujya . Twifashishije amashusho reka twibukiranye  icyo urugendo turimo rugamije, inzira twanyuzemo kugeza magingo aya,turebere hamwe aho tugeze n’intera isigaye .

1) Urugendo turimo twese tuzi  icyo rugamije kandi tuzi n’aho rugana:

2) Nyuma y’amezi abiri turibuka inzira twanyuze yose uko ireshya: habaye imirimo inyuranye yo gutegura uru rugendo:

Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo yemeje umushinga w’urugendo:

Ku itariki ya 29/04/2018: habaye Igitambo cya Misa nicyo cyatangije ku mugaragaro uru rugendo.

Imirimo yahise itangira;

 

3. Nyuma y’amezi abiri, tuzi aho tugeze: ibyo bigaragazwa buri wa gatanu mu nama ihuza Bureau ya paruwasi, komisiyo zidasanzwe n’abayobozi b’impuzamiryangoremezo

Buri ku wa gatanu kumugoroba, Abagize Bureau ya paruwasi,abagize Komisiyo zidasanzwe zishinzwe imirimo irebana no kwagura kiliziya, n’abayobozi b’Impuza miryangoremezo bagirana inama, bakarebera hamwe aho bageze. niyo mpamvu aho tugeze twemeza ko hazwi.
Intera urugendo rugezeho igaragazwa muri iyo inama ku buryo buri cyumweru hatangzwaintera igezweho
Intera igezweho kandi iba igaragarira bose

4) Nyuma y’amezi abiri  tugendana, ishyaka riracyari ryose:

Iyo urugendo urukoze wishimwe kandi ufatanyije n’abandi,  ururangiza neza ukagera iyo ujya utananiwe
Iyo ukorana urugendo n’abandi ugafata akanya ukabareba mu maso, bibongerera ingufu zo gukomezanya urugendo
Mu rugendo nk’uru,abayobozi basabwa igihe cyose kumenya abo bari kumwe
Kimwe n’izindi ndengo, ningombwa kumenya ko hari abakeneye inkunga yawe no kwitabwaho kurusha abandi, kugira ngo mukomezanye urugendo,
Nyuma yo gukemurirwa ikibazo mukomezanya urugendo ntakibazo
Buri wese mu bushobozi bwe
Uko twatangiranye urugendo turi mu byiciro binyuranye,  turacyari kumwe

 

5. Inshuti zacu zaje kudusura , zishimiye intera tugezeho:

A) Padiri HANAS ZENON, umukuru wa Province ya Kristu-Umwami yo muri Polonyi yaradusuye

B) Umunyamakuru wa Radiyo Mariya Rwanda yaraduye tugirana n’ikiganiro

 C) Uwahoze  ari Visi Perezida w’Inama  ya PARUWASI Y’IKENURABUSHYO, Bwana SHYAKA HERMENEGILDE nawe yasuye chantier

D) Kristu- Umwami  ubwe nawe yasuye Chantier y’Ingoro imwubakirwa

E) Abakristu nabo basuye chantier y’Ingoro bubakira Kristu -Umwami

 

Aho tugeze biragaragara ko dukomeje , tuzasoza urugendo rutagatifu twatangiye.  Ibanga ntarindi: Gukomeza kugendana, tudasigana,tutinuba, dufashanya, tugirana inama , dutegana amatwi, ufite imbaraga akita ku munyantege nke,  kandi tukagira imvugo imwe kugir ango tutavaho tumera nka babandi bubakaga “umurana wa BABEL”. Ibyo byose ariko bigashingira ku isengesho kuko isengesho ari ipfundo ry’ingenzi mu rugendo rutagatifu.

équipe de fourmis construire une maison en bois avec correspondances
Byanze bikunze, nidukomeza guhuriza hamwe imbaraga zacu, tuzayubaka. Kukise abandi bo babishoboye!

 

 

 

HABUMUKIZA JOSEPH
PARUWASI GIKONDO
KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *