BURYA YA MVURA ITUMA AK’IMUHANA KAZA HARI UBWO IDAHITA!
Kuva dutangiye urugendo rutagatifu ra kwagura Kiliziya yacu, amezi umunani agiye gushira., kuko hasigaye icyumweru kimwe gusa. Koko rero twinjiye muri uru rugendo ku mugaragaro ku itariki ya 29/04/2018. Kuwa icyo gihe twagiye twiringira ko tuzunganirwa n’inkunga z’abagira neza cyangwa inguzanyo tuvanye muri Banki. Nyamara kugeza magingo aya,inkunga zose twari dutegereje ko zava hanze zarabuze. Akawamugani ngo “Ak’imuhana kaza ivura imvura”, iyaguye iwacu yo wagira ngo yanze guhita.
Nk’uko natangiye mbivuga, tugiye kumara amezi umunani turi mu rugendo rutagatifu rwo kwagura Kiliziya. Ku cyumweru gitaha nibwo amezi 8 azaba yuzuye. Ubwo twarutangiraga ku mugaragaro ku itariki ya 29/04/2018, twari twihaye intego y’uko Noheri ya 2018 tuzayumvira muri Kiliziya nshya. N’ubwo twari twagize ibyo twiyemeza, nk’uruhare tugomba kugaragaza muri iki gikorwa, twari dufite n’icyizere cyo kuzagobokwa nk’inkunga y’abagiraneza bacu, kuko tuzi ko Paruwasi ya Gikondo ifite abanywanyi uruhuri, n’abagiraneza batabarika. Koko rero Paruwasi ya Gikondo ifitanye umubano wihariye n’izi paruwasi nyinshi, kandi izwi no hanze y’igihugu cyacu ku buryo twari twizeye ko abo bose nituramuka tubagejejeho umushinga dufite wo kwagura kiliziya, batazazuyaza kudutera ingabo mu bitugu. Kugeza ubu icyo cyizere cyimaze kuyoyoka, kuko aho twakomanze hose kugeza ubu, bamwe baduteye utwatsi, abandi baducira amarenga ko ntacyo bazaturebera. Abakurambere bacu bakaba barabivuze ukuri ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Nyamara urebye igihe twategerereje inkunga yabo wagira ngo imvura yaguye hano i Gikondo ntizigera ihita, kuko n’inguzanyo twasabye muri za banki kugeza ubu itaraboneka.
Muribuka ko mu gihe gishize ku itariki ya 26/10/2018, inama idasanzwe y’Inama ya Paruwasi yemeje umuvuno mushya, yemerera Paruwasi kuba yashaka aho ifata inguzanyo, byaba mu bakristu cyangwa muri banki. Iyi nzira nshya n’ubwo abakristu benshi batarayumva, igaragara nk’uburyo bushya bwo kwerekana ko tubishatse tutakwirirwa dukomeza gutekereza ako kimuhana . Ni uburyo bushya bwo kwishakamo mbere na mbere ibisubizo twiguriza ubwacu kugira ngo twunganire nanone imbaraga zacu twagiye dutanga ku buryo bunyuranye burimo : itafari rya buri kwezi, impuruza , umuganda w’amaboko.
Turashimira byimazeyo umuntu wagize uruhare mu mirimo yose imaze gukorwa . N’uyu muvuno mushya twatangiye ntutwibagize umuhigo dusanganywe w’itafari rya buri kwezi n’ibindi twiyemeje mu nzego za paruwasi turimo.
Buri muntu ku giti cye cyangwa mu matsinda abarizwamo, akomeze abe umuvugizi kugira ngo twerekane ko “Yezu koko ntacyo ataduhaye” kandi ko dushyize hamwe n’ibisigaye twabishobora maze uyu mwaka dutangiye tukazatara twishimira ko dushoboye kwiyuzuriza kiliziya tubifashijwemo n’Imana gusa, kuko izaba yatugobotse mu gihe AKIMUHANA TWARI TWIRINGIYE kanze kuza kuko IMVURA YANZE GUHITA.
HABUMUKIZA Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo