Chantier noneho igiye yaba chantier ! Ibikoresho by’ingenzi byahageze
Kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 ibikoresho hafi ya byose by’ingenzi byageze kuri “chantier” yacu ku buryo imirimo igiye gutangira ku buryo bugaragara. Nyuma y’aho imirimo yo kwagura kiliziya itangirijwe ku mugaragaro kuwa 29/04/2018, uyu minsi ukaba ubaye uwa 18 , wasangaga abakozi bari kuri chantier ari mbarwa; kubera ko imirimo yari ikiri ku ntera yitwa “installation du chantier”.
Kuri iyo ntera rero akenshi nta bakozi benshi baba bakenewe, ku buryo hari n’abaza gusaba akazi bagasubizwa inyuma kukokaba kataraboneka . Guhera ubu noneho imirimo ikaba igiye kugaragara kuko ibikoresho by’ibanze hafi ya byose byamaze kugezwa kuri chantier. Muri ibyo harimo, imbaho, madriers, fer a beton, isima, umucanga, concassé, bétoneuse, na vibreuse, amabuye macye n’imashini ikata imbaho.
Kuri ubu kuri chantier hari imashini za benoteuses ebyiri, zombi zatanzwe n’abakristu 2 biyemeje kuba bazitije paruwasi.
Biragaragara rero ko igihe cyo kwegeranya za nkunga inshuti n’abakunzi ba paruwasi bemeye cyageze , kugira ngo imirimo ikomeze.
Turashimira abo bose bakomeje kugaragaza ishyaka bafitiye kiliziya muri rusange na paruwasi yacu ku buryo bw’umwihariko. Ku buryo bw’umwihariko turashimira umuvandimwe wacu Dancille wahoze ayobora Impuzamiryangoremezo ya Roza wa LIma hano i Gikondo, ubu we n’umuryangowe bakaba bari muri Amerika, n’umuvandimwe wacu Eugenen’umuryango we, wahoze ari muri komisiyo y’ubwubatsi hano i Gikondo, ubu nabo bakaba bari muri CANADA. Turashimira n’urugo rw’abakristu batuye muri paruwasi ya Regina pacis Remera, n’abandi mwese aho muri hirya no hino ku isi, kubera inkunga mwemereye paruwasi yacu muri uru Rugendo Rutagatifu twatangiye. Imana ibahe umugisha.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru