GIKONDO: NYUMA YA MISA YO GUTAHA KILIZIYA BIYUJURIJE, BASHIMIYE IMANA

Sangiza inkuru

Gushimira ni kare: Nyuma y’ibyumweru  bibiri n’igice gusa batashye Kiliziya ya Paruwasi yabo ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, ejo munsi ku cyumweru tariki ya 09/02/2020, abakristu  b’iyo Paruwasi barahuye bashimira baturira hamwe igitambo cya Misa, bise icyo gushimira Imana.

Twibutse ko kuwa gatatu tariki ya 22/01/2020, aribwo habaye umuhango wo gutaha no guha Kiliziya nshya na chapelle umugisha. Iyo mihango yabaye mu byiciro bitandukanye, nk’uko liturujiya y’uwo munsi yari yabigennye.

Imihango nyir’izina y’uwo munsi yatangiye abakristu bose bari hanze, ubanzirizwa no gushyikiriza ku mugaragaro Padiri Mukuru Chrysante Rwasa imfunguzo za Kiliziya, ari nawe wafunguye ku mugaragaro imiryango y’Ingoro nshya y’Imana.

 

Mbere y’uko imihango itangira, imiryango ya kilziya yari ifunze

 

Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA atangiza igitambo cya misa n’imihango yo gutaha no guha umugisha Ingoroy’Imana
Komisiyo idasanzwe y’Ubwubatsi niyo yatanze imfuguzo za kiliziya
Myr Antoni Kambanda, Myr Intumwa ya Papa mu Rwanda na Padiri Eugene NIYONZIMA batanze uburengenzira bwo gukingura imiryango
Padiri Mukuru RWASA Chrysante, akingura imiryango ya Kiliziya

Nyuma y’aho hakurikiyeho umuhango wo gutera amazi y’umugisha  abakristu bose bari bitabiriye iyo misa, bakurikizaho Kiliziya na chapelle. Uwo muhango urangiye nibwo Nyiricyubahiro yagarutse atumira imbaga y’abakristu kwinjira mu Ngoro ya Nyagasani.

Indi mihango yose  ijyanye no guha umugisha Kiliziya n’ibice biyigize  byabaye mu gitambo cya misa.  Bikaba byarakurikiranye ku buryo bukurikira:

  •  Guha umugisha igitereko cy’Ijambo ry’Imana
  •  Gusiga amavuta Altar no kuyiha umugisha
  •  Gushyira  kuri Altar nshya ibisigazwa bya Mutagatifu Visenti Pallotti ( Reliques)
  • Gusiga amavuta kuri Altar  no ku nkuta za kiliziya na chapelle
  • Guha umugisha ububani no kwosa Altar zombi
  • Gucana urumuri kuri Altar no mu kiliziya ( kuko imihango yose yatangiye amatara azimije)
  • Guha umugisha Tabernakuro zombi
  • Guha umugisha umusaraba
  • Kwimika ishusho ya Bikira Mariya
  • Kwimika  ishusho ya Visenti Pallotti
  • Guha umugisha iriba rya batisimu ( Dore ko ritari risanzwe muri Kiliziya ya mbere) n’inzogera
  • Guha umugisha inzira y’umusaraba

Nyuma y’iyo mihango yose igitambo cya misa cyakomereje uko bisanzwe.

Ikindi cyaranze uwo munsi ni uko amagambo yose ajyanye n’uwo munsi yari yateguwe wavugiwe mu Kiliziya, mbere yo kwakira umugisha usoza .

Mbere yo kugaruka ku butumwa twazirikanye ejo ubwo twashimiraga Imana, twongere twiyibutse inyigisho n’ubutumwa bunyuranye bwatanzwe  uwo munsi. Ni ubutumwa bugomba kuduherekeza n’igihe dushimira Imana.

INYIGISHO YA MYR ANTONI KAMBANDA (HOMELIE)(1)

ijambo ry’uhagarariye abakristu

IJAMBO RYA JUSTUS KANGWAGYE RGB

IJAMBO RYA PADIRI UKURIYE PROVINCE Y

ALLOCUTION DU NONCE APOSTOLIQUE

IJAMBO RYA MUSENYERI ANTONI KAMBANDA

Ku munsi w’ejo ku cyumweru , nyuma y’ iminsi 18, abakristu ba Paruwasi bagarutse gushimira Imana kuba yarabanye nabo muri urwo rugendo.  Uretse kuba umubare wa Misa zo ku cyumweru wagabanutse,  ubundi nta kintu kidasanzwe cyari cyateguwe, kuko umuntu ashimira Imana uko ari, n’uko imusanze.

Misa yatangiye saa 10h00, ikaba ariyo yabaye misa nkuru mu misa ebyiri zari ziteganyijwe uwo munsi.  Mu nyigisho y’uwo munsi , Padiri yashishikarije buri mukristu kubera mugenzi umunyu n’urumuri, , kuko umuhamagaro wacu  ari uwo kubera  abandi urumuri , kuba umunyu w’isi no kwigiramo ubwo buryohe. Misa yasojwe n’isengesho ryo gushengerera Isakaramentu Ritagatifu no gutangiza ishengerera rihoraho muri paruwasi yacu.

Korari ste famille ya Paruwasi niyo yaririmbye iyo misa yo gushimia Imana
Padiri Eugene NIYONZIMA niwe watuye icyo Gitambo akikijwe n’abandi bagenzi be
Nyuma y’Igitambo cya Misa isakaramentu Ritagatifu ryimitswe muri chapelle y’ishengerera rihoraho
Bitewe n’uko iyo chapelle atari nini cyane birasaba kujya dusimburana

 

 

Komisiyo y’itangazamakuru

Paruwasi Gikondo

 

 

 

 

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *