GIKONDO YUNGUTSE ABAGABUZI B’UKARISITIYA 9

Sangiza inkuru
Kuba umugabuzi w’Ukarisitiya ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza uruhare rw’abalayiki muri kiliziya

Umurimo wa gitumwa wo kuba umugabuzi w’ukarisitiya  utandukanye n’indi mirimo abakristu bakorera mu miryangoremezo: Ni umurimo utagatifuza uwo bawuhaye, ugasaba ubwitange, urukundo n’umwanya uhagije, ugasaba kutikuza no guhora wigengesereye mu buzima bwa buri munsi. Abemeye kuwakira  baba bemeye no gushyira abandi “Ukiza ibyaha by’isi”. I Gikondo icyenda bemereye imbere y’intumwa y’Umwepisikopi iyo nshingano.

Kuri iki cyumweru Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, yungutse abalayiki 9 , abagabo 8 n’umugore umwe, bemeye gukora umurimo wa gitumwa wo kuba “abagabuzi b’Ukarisitiya”. Umuhango wo gutanga ubwo butumwa wayobowe na Myr UWUMUKIZA Casimir, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Kigali, mu isa ya IV isanzwe itangira saa sita. Ababuhawe ni : Bwana NSAZAHAGA Syldio, Bwana MBARUSHIMANA Augustin, Bwana BASESAYABO Thomas, Bwana USABUWERA Longin, Bwana MUTIJIMA Aloys, Mme MUKARUKUNDO Rosine, Bwana HITIMANA Jean Marie Vianney, Bwana MUHIRWA Emmanuel na Bwana BIHIBINDI Pierre Celestin.

Gushyira abantu Ukarisitiya , uubiri wa Kristu, Ifunguro rya roho n’ingwate y’ikuzo rizaza niwo murimo ubategereje

Nyuma y’inyigisho ijyanye n’amasomo y’icyumweru, Myr Casimir yagiranye ikiganiro kihariye n’abari bagiye guhabwa ubwo butumwa. Ikiganiro kibanze cyane ku ngingo z’amahame y’ukwemera gatolika arebana n’iyobera ry’karisitiya. Abahawe ubutumwa, imbere  y’Altari ntagatifu n’imbere y’imbaga y’abakristu, bakaba bongeye guhamya ko bayemera yose uko ari.

Myr Casimir yabasobanuriye ibijyanye n’umurimo ubategereje, ati:” Mu isangira rya Pasika, Kristu yemeye kuribwa, atubera ifunguro rya roho n’ingwate y’ikuzo rizaza. Ni nawo murimo Kiliziya igiye kubaha. ” Yakomeje abasobanurira anasobanurira n’imbaga y’abakristu ko ubwo butumwa ari umurimo kiliziya itangana ubushishozi bukomeye.  Yagize ati: “Mu bushishozi bwa Kiliziya, ibinyujije ku basaseredoti  bo muri paruwasi no ku bakristu bayo, ifata bamwe mu bana bayo kugira ngo bahabwe umurimo wa gutanga Ukarisitiya no kujya gusura abarwayi.”

Imbere y’altari ntagatifu basezeranye kumvira amategeko yose bahawe

Nyuma y’aho abari bagiye guhabwa ubutumwa basezeraniye imbere y’ikoraniro n’imbere y’Imana” gukurikiza amategeko yose bahawe ajyanye n’uburyo bazatanga ukarisitiya bayigemurira abayikeneye,  kutazayiha ababonetse bose babiteguye kuyihabwa  kandi ko hatazagira umukristu (cyane cyane ufite intege nke, umurwayi n’ugiye gupfa) uyibura biturutse ku mwete muke wabo.

Mu mpanuro Myr Casimir yabahaye, yabasabye  kwirinda kwikuza ahubwo abagira inama yo kuzajya bavuga nka Yohani Batisita, ngo:”  Yezu Kristu niwe ugomba gukura njye ngaca bugufi”. Ati :” Mujye muhora mwibuka ko mufite mu biganza byanyu  Ukiza ibyaha by’isi” bityo namwe  “murushaho  kwitura Imana, kuyikorera, kwisukura muhabwa penetensiya, mwumva misa kandi mwihatira gukurikiza n’indi migenzo nyobokamana ibategurira  kugemurira abandi ukarisitiya ntagatifu, umubiri wa Nyagasani” no “kugira urukundo.”

Myr Casimir yasobanuye ko kuba umugabuzi w’ukarisitiya ari bumwe buryo umulayiki agaragazamo uruhare rwe muri kiliziya

Mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Komisiyo y’itangazamakuru muri Paruwasi, nyuma y’igitambo cya Misa, Myr Casimir yasobanuye aho ubutumwa  bwo gutanga ukarisitiya buhabwa bamwe mu bakristu buhurira n’uruhare abakristu basabwa kugira muri Kiliziya muri rusange. Yibukije ko ubutumwa bushingiye ku cyemezo cy ‘Inama ya Vatikani ya II, nyuma yo kubona ko hari aho byagoraga abaseseredoti kugera ku bakristu, bitewe n’uko umubare w’abakristu wagendenga wiyongera. Yagize ati:”Inyandiko twakoresheje yashingiye ku Nama ya Vatikani ya II.  Muzi ko ariyo yashyizeho uburyo  bunyuranye abalayiki  bagiramo uruhare  bwo gufasha abasaseredoti mu butumwa, cyane cyane ko muri za Kiliziya zacu,  muri za misiyoni nyinshi,  muri Afurika no mu bindi bihugu byari bitangiye ubukristu,  wabonaga hari abakristu benshi cyane, ukabona umusaseredoti adashobora kubageraho,  bityo rero Inama ya Vatikani ya II ishyiraho buno buryo bwinshi bwihariye,  bwarimo n’ubwo guha ubutumwa bamwe mu balayiki, abandi bakristu bahisemo,  n’Umwepisikopi akabemeza,  noneho bagahabwa ubutumwa bwo kugemurira abandi iri sakaramentu rikomeye, ari naryo pfundo ry’ubukristu bwacu”.

Abagore bashishikarijwe kwitabira kuba abagabuzi b’ukarisitiya

Kuba mu balayiki 9 bahawe ubutumwa uyu munsi harimo umutegarugori umwe, byatangaje intumwa y’Umwepisikopi; yagize ati: “Nanjye byantangaje ko ari umwe, ariko nk’uko  Padiri Mukuru yansobanuriye,  ubutumwa buhabwa abakristu bumva bagerageza mu bukristu,  kandi bazabona umwanya. Ni yo mpamvu iyo babajije abakristu mu miryangoremezo, bakavuga bati murashaka nde? Kuko ni umurimo ukomeye, ntabwo ari nk’iyindi mirimo yose  abantu batorera mu miryangoremezo.  Kuba ari umurimo wo kugemura ukarisitiya , bisaba umuntu witanga, umuntu uboneka. Bityo rero abadamu icyo nabashishikariza ni uko nabo bakwitinyuka.  Nko mu yandi ma paruwasi ho barabikora, usanga harimo abadamu ba bandi batagifite akazi cyangwa wa wundi wikorera ku giti cye.”

Padiri Mukuru ati: »gake gake twizera ko bazajya babyumva kandi bazabikora. »

Padiri Jean Pierre NSABIMANA , Padiri mukuru wa paruwasi ya Gikondo nawe yunze rye, ati:”  Uyu murimo ni ubutumwa bugoye. Hari benshi bagiye babutorerwa, babuhamagarirwa ariko bakabutinya. Ni ya gahunda, ni rwa rugendo dufite mu gihugu cyacu yo kugira ngo abadamu, abagore, abari n’abategarugori bitinyuke kandi n’Imana irabahamagara ariko ugasanga kenshi bafite ubwoba;  ariko gake gake  twizera ko  bazajya babyumva kandi bazabikora.”

Mme Rosine , ati:”Gukorera Nyagasani ntibisaba kuba uri umugabo cyangwa kuba uri umugore

Madamu Rosine  nawe wari mu bahawe ubutumwa none, asanga abagore batari bakwiye kwiheza cyangwa gutinya: Ati:” Gukorera Nyagasani ntabwo bigira umupaka, ntibisaba kuba uri umugabo cyangwa kuba uri umugore, cyangwa ngo nta ntege mfite. Igihe cyose Nyagasani aguhamageye ubundi ugomba gusubiza uti :” Karame Nyagasani”, kuko Nyagasani niwe wenyine uzi inzira akunyuzamo, icyo ukora wowe ni ukuvuga uti:” Karame Nyagasani!”

Ni ubutumwa bwateye ibyishimo  ababuhawe na Paruwasi muri rusange

Ku ruhande rw’abahawe ubutumwa , n’ubwo ubu ubutumwa  buteye ubwoba bamwe, bwabyukije muri bo amarangamurtima anyuranye y’ibyishimo, nk’uko babitangarijeumunyamakuru wa komisyo y’itangazamakuru ya paruwasi:

Sylidio ati: » Kuva ntowe ubwa kabiri hari hashize umwaka, numvaga muri njye ko byarangiye »

Bwana Nsazahaga Sylidio:” yagize ati: ” Abakristu bakimara nkungirira icyizere, nabyakiriye neza.  numvaga  ari umurimo ngomba gukorana ibyishimo n’ubwitange. Ariko nari ndi mu cyiciro cyabanjirije iki, icyo gihe  narabyakiriye ndahugurwa, ku munsi w’ubutumwa ndasiba, ubwo nahise mvamo. Haje ikindi cyiciro abakristu barongera bangirira icyizere baranyohereza.  Mu by’ukuri ubu rero  njye nduma mfite ibyishimo ku mutima cyane ko icyo nari nifuje ngiye kukigeraho. Kuva ntowe ubwa kabiri hari hashize umwaka, numvaga  muri njye ko byarangiye. Ni ibyishimo byinshi rero kuri njye.”

Mme Rosine MUKARUKUNDO , ati: « Ndumva ndi umuntu udasanzwe »

Madamu Mukarukundo Rosine,  we ati:” Numvise nishimye. Bakimbwira ngo abakristu banyamamaje  nahise mvuga nti: “Karame Nyagasani!” None ubu ndumva nezerewe, ndumva ndi kumwe na Yezu. ndumva nshyigikiwe n’Umubyeyi Bikira Mariya, ndumva ndi umuntu udasanzwe, nduma ikiganza cy’Imana  kindiho ku buryo ntabasha gusobanura. Ubundi jyewe mu buzima bwanjye akenshi iyo nageraga nko mu kiliziya, nakundaga kumva ngomba kugira ikintu nakora  mu kiliziya sinkibone. Njye numvaga hari ikintu nakorera Nyagasani mu kiliziya ariko nkakireba nkakibura. Ariko naje kumenya ko Nyagasani yari amfitiye umugami mu buzima bwanjye bwo kumukorera.

BIHIBINDI P.Celestin, ati : » Narinzi ko bujyamo abakuze gusa, …ni umurimo mwiza uzansajisha neza »

BIHIBINDI Pierre Celetin, ati:”Maze kumenya ko abakristu bantanzeho umukandida , nabyakiriye neza, nashimiye n’Imana kuba naragiriwe icyo cyizere . Ubu butumwa nabwakiriye neza kandi  nzabukora mfashijwemo na Yezu.  Kujya muri ubu butumwa narabishakaga ariko narinzi ko bujyamo abantu bakuze gusa. Nshimishijwe n’uko Yezu Kristu yangiriye icyizere n’abakristu bakangirira icyizere.  Ni ibyishimo rero kuri njyewe  ndetse no ku muryango wanjye kuko  hari aho mvuye, hari n’aho ngeze kubera uyu murimo.  Nzasaba Yezu amfashe kuko ni umurimo mwiza uzansajisha neza.”

Padiri Mukuru ati: « Buriya ariko batowe n’Imana »

Padiri Mukuru Jean Pierre NSABIMANA, nawe amarangamutima yari menshi: “Uyu musi twari dufite ibyishimo muri Paruwasi yacu kuko,  hari abavandimwe bacu batowe. Umuntu yavuga ngo batanzwe n’abo mu miryangoremezo ariko buriya batowe n’Imana, kuko batorewe ubutumwa bwo kaba abagabuzi b’ingoboka b’ukarisitiya. Ni ba bandi bagomba kuduha Yezu, bakashyira Yezu abarwayi,  n’abandi bageze mu zabukuru kugira ngo Yezu akomeze kutubera ifunguro ryacu. Bariya rero bava mu miryangoremezo,  ariko tukavuga ko ari Imana iba yabitoreye, kuko ababishobora ni benshi, ariko abibihabwa ni bakeya. Uyu munsi rero byari ibyishimo muri Paruwasi yacu,  kwakira bavandimwe 9, bahawe ubu butumwa, kugira ngo batugaburire Yezu, batuzanire Yezu, bamushyira n’abarwayi  hanyuma Yezu akomeze kutubera Ifunguro ryacu.

Kuba umugabuzi w’ukarisitiya ni ubutumwa bikaba n’urugamba

Mu mwanya muto Myr Casimir yamaranye n’abagabuzi b’ukarisitiya , abashya n’abasanzwe,  baganira ku butumwa bwabo, bagaragaje ko umurimo w’ubugabuzi bw’ukarisitiyari ubutumwa n’urugamba icyarimwe. Kuri Padiri Mukuru kuba umugabuzi w’ukarisitiya ni ubutumwa hano muri paruwasi batinya cyane, kandi koko ni ubutumwa buremereye. turabashimira ko mwemeye ubutuma benshi batinya , ubutumwa benshi bagirira ubwoba,  mboneraho no gushimira abasanzwe. Mwabonye intambara bajya barwana namwe muzabimenya nimugeramo. Kuko buriya abakristu bose baba baguhanze amaso, bakureba, akabaye kose,  ubwo rero ni urugamba tugiye kurwana, ariko tuzarurwana hamwe na Nyagasani,  ku bwacu ntitwarushobora ariko uwabatoye akabahamagara azabashoboza.”

Basezeranyije intumwa y’Umwepisikopi kuba ishusho nziza mu bo bazajya basanga

Bwana Augustin MBARUSHIMANA , umuyobozi wa santarari ya Murambi, mu izina ry’abahawe ubutumwa, ati : » Tugiye kujya tuba ishusho nziza »

Mu ijambo ryavuzwe n’uhagarariye abari bamaze guhabwa ubutumwa, Bwana Augustin MBARUSHIMANA, usanzwe ari umuyobozi wa Santarari ya Murambi, yijeje Intumwa y’umwepisikopi, My Casimir,  kuba ishusho nziza aho bazajya bajya. Yagize, ati: ” Ndagira ngo nsabe bagenzi banjye turi kumwe,  baduhugura , batubwiye ko ibiganza dufite ari ibiganza bigiye kujya bitanga Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu, bigiye gutanga Yezu ukiza abarwayi, bigiye gushyikiriza abakristu Umwana w’Imana , aho tugiye kujya tugenda, tuzajya tuhajyana isura itugaragaza ntituzatatira igihango. Nyakubahwa Musenyeri , turabizeza y’uko tugiye kuba ishusho nziza mu bo tugiye kujya dusanga.”

Mu butumwa binjiyemo, basabwe kwirinda gutungurwa no kujya baganiriza abarwayi kugira ngo Yezu agwe ahashashe

Myr Casimir , ati: » Yezu arakiza ariko na none nyine akiza n’abantu biteguye, basuwe, baganirijwe , ku buryo twavuga ngo Yezu agwa ahashashe »

Myr Casimir yasabye abagabuzi b’ukaristiya, abasanzwe n’aba bashya, kujya bafata umwanya wo kuganiriza abarwayi, ati : “Mbere y’uko umushyira ukarisitiya, ukaba wahazengurutse, uti uyu ameze atya, akeneye penetensiya. Kuko ushobora gusanga akeneye Penetensiya mbere y’ukarisitiya. Kuko iyo mujyanye ubutumwa bwa Yezu , ni ubutumwa bwiza, Yezu arahumuriza,  Yezu arakiza, ariko na none nyine,  akiza n’abantu biteguye, basuwe,  baganirijwe,  ku buryo twavuga ngo Yezu agwa ahashashe.” Yasoje yibutsa abari muri ubwo butumwa bose ko umurimo wabo usaba kwigomwa igihe, gutsinda intege nke no kwirinda gutungurwa.

Tubifurije ubutumwa bwiza!

Andi mafoto :

HABUMUKIZA Joseph

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *