I BETELEHEMU YEZU YAVUKIYE MU “KIRUGU”; I GIKONDO YAVUKIYE MURI “CHANTIER”
Noheri ya 2018 ntizibagirana ku bakristu ba Paruwasi ya Gikondo. Ntizibagirana kubera ko iyo Noheri yabaye paruwasi iri muri Chantier y’imirimo yo kwagura kiliziya yayo. N’ubwo abakristu bari bihaye umuhigo wa kumvira igitaramo cya Misa ya Noheri muri Kiliziya nshya ntibyakunze.
Ubwo imirimo yo kwagura Kiliziya ya paruwasi ya Gikondo yatangizwaga ku mugaragaro kuwa 29/04/2018, abakristu bari bifuje ko iyo mirimo yaba yarangiye kuri Noheri, kugira ngo bashobore kuvira misa y’umunsi mukuru wa Noheri muri Kiliziya nshya. Ntako batagize ngo bishoboke ariko ntibyakunze. None Umunsi Mukuru wa Noheri ndeste na Bonane bibaye tukiri muri chantier. Kuba ariko tugeze no kuri iyi ntera ni igitangaza gikomeye kuko imirimo yose yakozwe kugeza kuri iyi ntera yavuye mu bushobozi bw’abakristu ba Gikondo.
Ngo i Bitelehemu Yezu yavukiye mu Kirugu none i Gikondo avukiye muri Chantier!
Niko bimeze kandi ntabwo babeshye. I Betelehemu Yezu yavukiye mu Kirugu, kandi iruhande hari za “Chateaux” na “Palais”. None i Gikondo avukiye muri “chantier” kandi iruhande rwa kiliziya “Maternité” na “Hotel”. Ibyo bishatse kutwereka ko Yezu w’icyo gihe cya Betelehemu ari nawe yezu w’uyu munsi. Ni Yezu udakeneye ikuzo n’ibyubahiro, iyo biba ibyo tuba twaramuteguriye ” berceau” nziza, ikoze mu bikoresho by’agaciro kanini, ndetse akanavukira muri maternite yo mu bitaro bikomeye. Ariko yashatse kuvukira mu kirugu Ku bandi bakristu , ariko kuba Kristu avukiye muri chantier bifite icyo bisobanura. Koko rero, ubwo yavukiraga i Beterehemu, Kristu ntiyavukiye muri “chateaux” y’abami kandi zari zihari, na hano i Gikondo kuba yaravukiye muri “chantier” ntibivuze ko tudafite ahandi heza yagombaga kuvukira; ahubwo ni uko Umwami twiteguye mu gihe cy’ibyumweru bine (4) byose bigize Adventi, atari umwami ushaka ibyubahiro n’ikuzo.
Mu gihe cy’ibyumweru 4 bigize adventi, twashishikarijwe kwitegura Umukiza, gusiza utununga, dusiba imikoki iri mu mitima yacu. Niba rero Yezu asanze tukiri muri “chantier” y’iyo mirimo yo gusiza utwo tununga no gusiba iyo mikoki yose ntabwo abyinubira, ahubwo arabyishimira kuko bitandukanye n’uko twamwakirira muri “chateaux” z’imitima yuzuye inabi, cyangwa muri berceaux zihishe inabi ya muntu.
Tumwemerere tumutuze muri “chantier” adusanzemo , maze tumureke akore yuzuze muri twe imirimo isigaye , bityo na chantier yo kwagura Kiliziya izarushaho kwihuta kuko tuzaba twahindutse bashya.
HABUMUKIZA JOSEPH
KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU
PARUWASI GIKONDO