IGITAMBO CYA MISA: ISOKO Y’UBUZIMA N’IBYISHIMO
Muri iyi minsi, cyane cyane kuva aho Kiliziya zimwe na zimwe harimo n’iyacu ziherewe uburenganzira bwo gusoma misa zo ku cyumweru, kujya mu misa zo ku cyumweru bisaba kubanza kwiyandikisha. Ni imwe ngamba zirebana n’amabwirizwa yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umukristu rero ushyizwe kuri urwo rutonde biramunezeza cyane, bikanamugarurira ubuzima, kuko Misa, nk’uko Nyiributungane Papa Fransiko abihamya, ari ” ari izingiro n’isoko by’ubuzima bwa gikristu”.
Nyuma y’aho Kiliziya zimwe zongeye gufungurirwa , ntagushidikanya ko abakristu twumvise kurushaho agaciro ntagereranywa Misa ifite mu buzima bwacu, kubera igihe cyari gishize badashobora kujya mu kiliziya ngo baturire hamwe igitambo cya misa. Ayo mezi yadufshije kumenya ko dufite ikirezi cy’agaciro kanini tutari tuzi.
Hari ibintu byigeze gutera, ugasanga abantu bakumburanye bahanye gahunda yo kujya mu misa imwe, kugira ngo babashe gushirana urukumbuzi. Ibyo byabaga cyane cyane ku basore n’inkumi bakundana, ku banyeshuri bari mu biruhuko, cyangwa ku bandi bandi bafite ibyo bahuriyeho. Misa yahuzaga ababuranye. Muri iki gihe aho umuntu ushaka kujya mu misa bimusaba kubanza kwimenyekanisha, no kwiyandikisha, abantu bumvise agaciro k’Igitambo cya Misa. Bitewe n’uko amabwiriza n’ingamba biriho bitemerera abaje mu misa kwegerana no gutindana ku kibuga cya kiliziya, abakristu bava mu rugo bigaragara ko bazanywe n’inyota yo guhura n’uwabatumiye ariwe Kristu.
Nyirubutungane Papa Fransisko abivuga ku buryo buryohereye muri aya magambo: “Buri Gitambo cya Misa ni umurasire w’Izuba rizira kurenga ariryo Yezu wazutse. Kugira uruhare mu misa (ibyo benshi twitwa kujya mu misa cyangwa kumva misa) bisobanura kwinjira mu ntsinzi y’Uwazutse, kumurikirwa n’urumuri rwe no gususurutswa n’ubushyuhe atanga.”
Mu yindi nyigisho na none aherutse gutanga kuri Misa yo ku cyumweru, Nyirubutungane Papa Fransisko, agaragaza ko kujya mu misa yo ku cyumweru nari ukujya guhura na Nyagasani: ” Kuza guhura na Nyagasani ku cyumweru, biduha imbaraga zo kubaho none dufite icyizere n’ishyaka byo gutera intambwe mu kwemera.” Ngaho aho abajya mu misa bavana imbaraga zibafasha gutsinda amasonisoni bashobora kuba basanganywe. Aho niho bakura imbaraga zibafasha gutsinda agahinda gashobora kuba gasanzwe kabashengura imitima, bakarenga n’ibibazo bibaremereye maze bakabirengaho bagahaguruka, bagahimbarwa.
Ibyo nibyo bibatera gutwarwa, bagatega amaboko basingiza Nyagasani wabatumiye, maze akuzuye umutima wabo kagahinguranya agapfukamunwa bambaye kagaseruka inyuma. Igihe cyose tugiye mu misa tujye twibuka ko ari Kristu wadutumiye, waduhaye “rendez-vous”, tukaba tugiye guhura na Nyagasani muri “audience” kugira ngo yongere adusendereze ibyishimo n’ubuzima bwe.
Niyo mpamvu Padiri Mukuru wacu aduhamagarira twese , cyane cyane abayobozi b’imiryangoremezo igize paruwasi yacu, kumenyesha abakristu duturanye ko Nyagasani adutegereje na none kuri iki cyumweru. Dore inkuru nziza aka ya ndirimbo ngo: “NARISHIMYE BAMBWIYE KO TUZAJYA MU NZU YA NYAGASANI”
Dore ubutumwa bwose uko bwakabaye:
“Bavandimwe, nimugire amahoro! Nk’uko mwabibonye mu myanzuro y’inama y’Abaministre, twemerewe kwakira 50% by’Abakristu kiliziya isanzwe yakira. Dukomeje gushimira Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya. Dushimiye kandi n’Abayobozi bacu bumvise ugutakamba kwa kwacu.
Tugendeye k’uko byagenze ku cyumweru gishize, turashaka kwibutsa abayobozi b’Imiryangoremezo ko bakwibutsa abakristu ko twatangiye gusenga.
Buri muryangoremezo uzajya noneho uteganya abakristu 15 buri cyumweru bazajya baza mu misa : 5 muya mbere isomwa mu Kinyarwanda (06H00), 5 muya kabiri nayo isomwa mu Kinyarwanda (10H00) naho iya gatatu ya saa kumi (16H00) izajya isomwa mu Kiswahili.
Abateguwe kuza mu misa bazajya bandika umwirondoro wabo ku dupapuro (buri wese ukwe) ugizwe n’amazina ye, nomero ya telefone, Impuza n’Umuryangoremezo. Ni two tuzajya dusiga ku miryango minini yinjira mu rugo rwa paruwasi. Tubyibukiranye.
TURASABWA KUJYA TUGERAGEZA KUZINDUKA KUKO BIZAJYA BIDUFASHA TWESE GUTANGIRIRA MISA KU GIHE TUMAZE KUGARIRA AMAREMBO YOMBI YA PARUWASI. KUZA TWITWAJE UMUTI WO KWISUKURA NI NGOMBWA (SANITIZER).
Icyitonderwa :
1) MISA YA GATATU ITANGIRA SAA KUMI (16H00) IZAJYA IZAMO ABISANZURA MU RURIMI RW’IGISWAHILI.2) IGIHE HARI IMIRYANGOREMEZO IDAFITE ABAKRISTU BAHAGIJE, BYABA BYIZA BABIMENYESHEJE INDI MIRYANGOREMEZO BATURANYE IKONGERA ABAKRISTU BAYO BAKIYIZIRA MU MISA AHO KUGIRA IMYANYA IRIMO UBUSA MU KILIZIYA.
Umugisha w’Imana uraduhoreho!”
P. RWASA Chrysante
Ubu butumwa ntubwihererane, bugeze kuri mugenzi wawe.
Andi mafoto
Habumukiza Joseph