IMYANZURO Y’INAMA YA PARUWASI Y’IKENURABUSHYO YO KUWA 19 MUTARAMA 2019
Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo yateranye ku wa gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019, yafashe imyanzuro ikurikira:
-
Igikorwa cyo kwagura kiliziya kirakomeje. Buri mukristu arasabwa gukomeza gutanga itafari yiyemeje gukeza igihe imirimo yo kwagura izarangirira. Kandi n’abatarigeze bagira icyo biyemeza cya buri kwezi, barasabwa kwitabira iki gikorwa cyo kwagura ingoro y’ Imana.
-
Kubera ko umuryangoremezo wa Mutagatifu Petero Claver wo mu Mpuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Martini ugaragara nk’udakora, Umuyobozi wa Santarari ya Mutagatifu Visenti Pallotti yahawe ubutumwa bwo gusura uwo muryangoremezo, utakwisubiraho ukazavanwa ku rutonde rw’imiryangoremezo iri muri iyo mpuzamiryangoremezo.
-
Abayobozi b’impuzamiryangoremzo basabwe gutanga raporo y’uburyo itafari ryo kwagura kiliziya ryatanzwe mu mezi atandatu ya nyuma ashize, kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2018, bitarenze kuwa gatatu tariki ya 23/01/2019.
-
Misa ifite agaciro gakomeye kadashobora gushyirwa mu mafaranga. Ni yo mpamvu misa dusaba tudakwiye kuzifata nk’aho tuziguze. Inama y’ikenurabushyo yemeje ko guhera kuwa mbere tariki ya 21/01/2019 abifuza gusaba misa bajya bakurikiza gahunda ikurikira:
- Misa isanzwe yishyurwaga amafaranga 1000frw, yashyizwe ku mafaranga byibura 2.000frw.
- Misa yihariye yo gushimira Imana yagumye kuri 20.000frw
- Misa yo gusabira uwitabye Imana ku munsi wo gushyingura yavuye kuri 3000frw ashyirwa kuri 5000frw
- Misa yihariye yo gukura ikiriyo : 10.000frw.
- Misa isanzwe y’abageni : 10.000fr
- Misa y’ubukwe ku munsi utaragenwe : 30.000fr
-
Kugira ngo Caritas ishobore gukomeza ibikorwa byo gufasha abayigana, buri muryangoremezo wongeye gushishikarizwa gutanga byibura 1.000frw buri kwezi agenewe kunganira Caritas.
-
Mu rwego rwo gukurikirana imikorere y’imiryangoremezo, inama yemeje
ko inama ya buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi y’abayobozi b’imiryangoremezo isubiraho. Iy’uku kwezi izaba ku wa 26/01/2019 saa cyenda z’amanywa.
Bikorewe i Gikondo, ku wa 19/01/2019
RWASA Chrysante, sac
Padiri Mukuru (sé)
AMAFOTO
Abitabiriye barimo ibyiciro binyuranye: Abayobozi ba za Komisiyo zisanzwe z’ikenurabushyo 12 ziri muri paruwasi abayobozi ba za komisiyo 4 zidasanzwe zashyizweho kubera igikorwa cyo kwagura kiliziya, abayobozi ba santarari 2, abayobozi b’impuzamiryangoremezo 22, abihayimana bahagarariye imiryayo yabo 4 ikorera muri paruwasi yacu , abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ikigo nderabuzima bikorera muri paruwasi yacu.
HABUMUKIZA JOSEPH
KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU
PARUWASI GIKONDO