KO PARUWASI YA GIKONDO N’IYA MUYANZA ZASHIMANYE, NI IYIHE IZATANGA INDI “GUTERA IVI”?

Sangiza inkuru
Padiri Emile Dusingizimana wa Muyanza ( ibumoso) na Padiri mukuru Jean Pierre NSABIMANA wa Gikondo( iburyo)

Uruzinduko abakristu ba Santarari Butangampundu yo muri Paruwasi Muyanza, Diyosezi ya Byumba  baherutse gukorera i Kigali muri Paruwasi Gikondo, rwasize Paruwasi zombi zishimanye, zerurira abakristu bazo icyufuzo cyo kubinjiza mu mubano wo ku rwego rwa paruwasi. imwe iti:” Nimushima mujye kutubwira”, indi iti :”…abazatanga abandi bazashimangire uwo mubano by’umwihariko”. Ni iyihe rero hagati ya paruwasi zombi izatanga indi “gutera ivi” isaba  ku buryo butazugiye umubano ?

Abashyitsi bakirijwe Igitambo cya Misa

Ku wa gatandatu tariki ya 18/02/2023 i Gikondo mu rugo rw’ababikira b’Umuryango w’Abamamazabutumwa b’Abasomusiyo ruri mu muryango remezo wa Mutagatifu Aroni mu mpuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Luka, haturiwe igitambo cya misa cyo kwishimira ubucuti n’umubano abakristu ba Santarari ya Butangampundu bafitanye icyarimwe n’abo babikira n’abakristu ba santarari y’inyarurembo ya Gikondo. Igitambo cya misa cyahaturiwe, cyayobowe na Padiri Emile DUSINGIZIMANA, waje ahagarariye Padiri Mukuru wa Paruwasi Muyanza afatanyije na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, Padiri Jean Pierre NSABIMANA.

(Uturutse i bumoso ): Umuyobozi wa Santarari Gikondo, Padiri Mukuru wa Gikondo n’Umuyobozi w’ababikira bashyikiriza impano umuyobozi wa santarari ya Butangampundu
Abakristu ba Santarari Butangampundu bari bacyereye gusura banywanyi babo bo muri Gikondo

Uretse Padiri Emile, abakristu ba santarari ya Muyanza bari bahagurukije na  visi Perezida w’Inama y’ikenurabushyo ya Paruwasi ya Muyanza, bwana Jean Pierre Seraphin NZARITURANDE, Perezida wa Santarari ya Butangampundu na visi perezida we, hamwe n’abakristu baje baserukiye abandi.

Amagambo y’uwo munsi yose yabaye ayo gushimagiza ubutumwa bwiza Umuryango w’Abamamazabutumwa b’Asomusiyo ukorera muri izo paruwasi zombi, kwishimira no gushyigikira umubano wabushibutseho. Komisiyo y’itangazamakuru ya paruwasi yari yaharaye kugira ngo itazabarirwa iby’urwo ruzinduko rw’imboneka rimwe mu muryango remezo.

Abakristu ba santarari Gikondo mu kinyenga n’ibyishimo by’umubano na Buntangampundu

Visi Perezida w’inama y’ikenurabushyo ya paruwasi Muyanza, mu magambo asobanutse ,yasobanuriye komisiyo y’itangazamakuru  iby’urwo ruzinduko, ati:

”Twaje nk’abakristu ba Paruwasi ariko by’umwihario, nk’abakristu ba santarari ya Butangampundu, baje gusura urugo rw’ababikira b’abamamazabutumwa b’Asomusiyo, kubera ko uwo muryango ufite abavandimwe, abamamazabutumwa b’Asomusiyo muri iyo Santarari ya Butangampundu. Kubera ubutumwa bwiza bufite akamaro, kubera umubano mwiza bafitanye n’abakristu, abakristu ba Santarari batugejejeho icyo cyifuzo batubwira ko bagiye gukora urwo rugendo, bajya gusura abo babikira. Nka paruwasi twumva ari cyiza, turagishyigira, hanyuma twemeza ko tugomba no kubaherekeza, kugira ngo tuze kureba urwo rugendo rwabo.

Padiri Emile  waje ubaherekeje nawe yagize icyo yongeraho , abishimangira muri aya magambo:”

Padiri Emile na Padiri Jean Pierre batura igitambo cya Misa( Photo: Silas)

“Ni urugendo rero rwo gushyigikira umubano Paruwasi ya Muyanza ifitanye n’abakristu ba Santarari ya Gikondo. Ni umubano twaje guha imbaraga kugira ngo twongere dushyire hamwe neza, kandi umurage w’urukundo urusheho kwamamara mu bakristu ba paruwasi zombi iya Muyanza n’abakristu ba Paruwasi ya Gikondo. Paruwasi ya Muyanza ikaba yiteguye kuwukomeza no kuwushyigikira, bikarenga santarari bikazagera kuri paruwasi, kugira ngo  turusheho  guhahirana mu bijyanye n’ubukristu, kuko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.”

Mama Florida (ibumoso) na mugenzi bashyikirije Padiri Mukuru impano umuryano wamugeneye

Nk’umusangwa mukuru, Padiri mukuru wa paruwasi ya Gikondo, nawe yashimiye  ababikira  kuba barahuje paruwasi zombi, kimwe na mugenziwe nawe agaragaza icyifuzo cy’uko umubano usanzwe wakura ukegera ku rwego rwa paruwasi, ati:

“Ndagira ngo nshimire by’umwihariko aba bashyitsi  bacu, mpereye kuri padiri waje, ariko nshimira n’uyu mubano uri hagati ya santarari yo muri paruwasi ya Muyanza n’iya santarari ya Gikondo, kubera igikorwa cyisa mwakoze cyo kuza gusura bariya babikira.  Natwe babitubwira, twaravuze ngo ntabwo muzaza gusura ababikira gusa, natwe tuzahaguruka tuze kubakira, tubereke ko tubishimiye. Nkaba nifuza ko ndetse uyu mubano wazarenga imbibi z’ababikira n’aho bakorera, tukawugeza no kuri paruwasi  ya Gikondo na paruwasi ya Muyanza.

Umuryango w’ababikira b’abamamazabutumwa b’Asomusiyo ( abo bari imbere) bashimiwe ubutumwa bakora(Photo: Silas)

 Yakomeje ashimira intambwe yatewe, asaba abashyitsi kuvuga niba bashimwe kugira ngo n’intambwe ya kabiri izaterwe paruwasi zombi zizi aho zerekeza, ati:

“Twishimiye ko muteye intambwe ya mbere, buriya natwe tuzatera iya kabiri. Igihe tuzaza kurambagiza, cyangwa wenda (wasanga)  mwaje kurambagiza. Nimukunda, nimushima mujye kutubwira, kandi nimutanyurwa nabwo  mutubwire. Ariko rero nagira ngo mbashimire by’umwihariko. Ni igikorwa cyiza, ni umubano mwiza nshimira n’aba babikira, babatugejejeho. Burya ngo umwana mwiza akugeza ku bandi, atuma ugira inshuti. Umubano mwiza mufitanye n’aba babikira niwo watumye mutekereza kuza kubasura.Ni ikimenyetso cyiza  cyerekana ko aho bari, abo mubana mubanye neza, bigatuma muvuga  ngo reka tujye no hakurya  iriya kuraba uko bameze. Natwe bazaturye akara nibaza kubasura.”

Abayobozi ba Santari zombi: iya Muyanza ( i buryo) n’iya Gikondo ( ibumoso) bahoberana( photo: Silas)

Umuhanzi Nkurunziza Fransisko , ataka umubano uhuza abantu, yagize ati:

” Ni umurage rusange w’abasokuruza,

Ari data na so, bose barawusanze(…)

Niwo uhuje amahanga,

Niwo ubumbye imiryango,

Nicyo cyiza turusha ibindi biremwa byose.”

Komisiyo y’Umubano ya paruwasi ya Gikondo irabe ibyumva!

Twifurije Umuryango w’ababikira b’abamamazabutumwa b’Asomusiyo ubutumwa bwiza no gukomeza no gushakira paruwasi inshuti.

Iyi nkuru yateguwe ku bufatanye bwa

HABUMUKIZA Joseph  na NSANZABAGANWA Aimé Silas

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *