KUMENERA BETON YA DALLE BYAMAZE IMINOTA 529 GUSA.
Hari hashize iminsi abakristu bose dutegereje igikorwa cyo kumenera béton ya dalle. Nk’uko byari biteganyijwe rero, icyo gikorwa cyarangiye muri icyi cyumweru turangije. Cyagombaga kuba kuwa kabiri tariki ya 26/06/2018, ariko bitewe n’imirimo imwe yari itararangira, biza kuba ngombwa ko cyimurirwa kuwa gatanu tariki ya 29/06/2018. Uwo munsi rero, abakristu benshi bari bategereje n’amatsiko menshi cyane, kuko bashakaga kwirebera itangizwa ry’igice cya mbere kandi cy’ingenzi cy’imbere muri kiliziya yaguye. Icyo gikorwa kikaba cyaravugwagaho kugira umwihariko kuko kirangwa n’ishyaka ridasanzwe.
Uwo munsi nawo byaje kurangira béton itamenwe, igikorwa kimurirwa ku wa gatandantu, nyuma y’umuganda. Niko byegenze. Nyuma y’umuganda, guhera saa tanu, imbuga ya paruwasi yari yakubise yuzuye abantu baje gusaba akazi. Nyuma yo kwihitiramo abakozi ashaka kandi abona bamufasha kurangiza akazi ke neza , uwapataniye kumena béton yahaye amabwiriza abakozi be , ibintu byose bimaze kujya ku murongo, imirimo nyirizina iratangira.ku isaha ya saa saba z’amanywa(13h00), nibwo umukozi wa mbere yasutse kuri dalle, igikarayi cya mbere cyuzuye béton , imirimo iba iratangiye.
Ku bantu babireberaga ku ruhande, babonaga ari akazi keza, abakozi bakorana umurava, ibyishimo n’ishyaka rya ryinshi, kuko hari n’aho bageraga bakanyuzamo bakabyina. Ariko nyamara mu by’ukuri ni akazi kavunanye cyane , gasaba ingufu, gasaba kwihangana no kwirengagiza icyitwa umunaniro cyose aho kiva kikagera.
Icyo gikorwa nyir’izina cyasojwe mu ijoro saa tatu n’iminota mirongo ine n’umunani (21h48), cyamaze amasaha umunani (8h) n’iminota mirongo ine n’umunani( 48min), bihwanye n’iminota 528.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kumena BETON YA DALLE, hateganyijwe igitambo cya misa yo gushimira Imana intera tumaze gutera mu rugendo rutagatifu rwo kwagura kiliziya. Iyo Misa izaba ku cyumweru tariki ya 08/07/2018. Uwo munsi hakazaba misa imwe gusa, ikazatangira saa tatu za mugitondo, hatagize igihinduka izasomwa n’umushumba w’Archidiyosezi ya Kigali. Buri wese akaba asabwa gushimira Imana ibyo yamukoreye kugeza uyu munsi.Tuzashimira Imana kandi dukomeza kwegeranya ubushobozi bwacu. Kubera iyo mpamvu, buri wese akaba yaragenewe ibahasha irimo isengesho ridufasha muri uru rugendo, iyo bahasha yayihawe ejo ku cyumweru, akazayigarura ku cyumweru gitaha muri iyo misa, yashyizemo ituro yumva ryamufasha kwereka Imana ko ayishimira .
Dukomeze rero urugendo rutagatifu rwacu turimo, twegeranya inkunga n’ubushobozi bundi dufite kandi tunarusabire kugira ngo n’izindi ntera zose zisigaye tuzashobore kuzigeraho mu mahoro. Dore isengesho riduherekeza muri uru rugendo rwose:
Konti tunyuzaho inkunga yacu ni ya yindi:
Konti ya Paruwasi y’ubwubatsi:00040-0384298-17 (BK) |
HABUMUKIZA JOSEPH
PARUWASI GIKONDO
KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU