KURI PENTEKOSITI ABAKRISTU BIGISHIJWE UMWIHARIKO WA ROHO MUTAGATIFU
Ku cyumweru tariki ya 20/05/2018 Kiliziya Gatolika yose yizihije Umunsi Mukuru wa Pentekositi, umunsi Mukuru Kiliziya Gatolika y’Isi yose yibutseho Umunsi Roho Mutagatifu yamanukiye mu mitima y’Intumwa. Ni umunsi usoza Umunsi Mukuru wa pasika. Ni Umunsi Mukuru rero ukomeye kuko ariho Kiliziya Gatolika yatangiye. Ni Umunsi w’ivuka rya Kiliziya Gatolika . Twagombye kuba twarahanye twese twa cadeaux ndetse tukanaririmbira Kiliziya Gatolika tubamo, ka karirimbo “Happy Birthday to you…!”, nk’uko tujya tukaririmbira abantu bizihije isabukuru yabo y’amavuko.
Muri paruwasi ya Gikondo uwo Munsi Mukuru wabanjirijwe n’inyigisho z’iminsi itanu ( kuva kuwa mbere tariki ya 14 kugeza kuwa gatanu, tariki ya 18 Gicurasi), zari zigamije gufasha abakristu kwitegura uwo munsi Mukuru wa Pentekositi, bigana igihe Bikira Mariya yamaranye n’Intumwa 11 muri Sanakulo, bategereje bose hamwe Roho Mutagatifu Yezu yari yarabasezeranyije.
Inyigisho zose z’uwo munsi ziba zaribanze ku gusobanura Roho Mutagatifu uwo ariwe. Mu misa ya gatatu bakunze kwita iy’abana, Padiri Jackson, yatanze ibihembo byinshi ku bana bose basubije neza ibibazo byose binyuranye bijyane n’uwo munsi yababajije. Ubu buryo bwatumye abana benshi bakanguka, kuko buri wese yashakaga gutahana igihembo cy’ishapule yahabwaga usubije neza.
Mu minsi ya kane ariyo yitwa Misa Nkuru, abayijemo bibukijewe ko Kiliziya ari Imbaga y’Imana n’umuryango w’abemera kristu, kristu ahuriza mu bumwe ku bwa Roho Mutagatifu kugira ngo abayobore ku Mana Data. Bibukijwe kandi ko Kiliziya igizwe n’ibyiciro bibiri aribyo: Imbaga y’Imana n’Umuryango w’abemera Kristu.
Bibukijwe kandi ko n’ubwo hari abacitse kuri Kiliziya gatolika bakajya gushinga andi matorero, ko ubundi Kiliziya Gatolika ari iyo ngiyo: Abantu bose n’Imbaga y’Imana uko yakabaye. Babishaka batabishaka. Kiliziya na none ni umuryango w’Abemera, noneho twese Roho Mutagatifu akaduhuriza mu bumwe. Twabishaka tutabishaka, twese duhinduka abana b’Imana, aho twaba turi hose. Niyo mpamvu tubwirwa ko Roho w’Imana ahuha uko ashaka, agaturuka iyo ashatse, akerekeza iyo ashaka no mubo ashaka. Roho Mutagatifu ni “ntakumirwa” , kuko kuva mu iremwa ry’isi, ni uwo Roho w’Imana warerembaga mu isi. Niyo mpamvu bavuga ko uyobowe n’Imana wese, akora ibyo Imana ikunda. Abanyarwanda bo bakavuga ko ari umuntu w’Imana.
Aho niho havuye imvugo y’uko ugize neza wese ahinduka umwana w’Imana, niyo yaba atari umukristu nk’uko bamwe bakunze kubyishongorana . Ugize neza wese aba yayobowe na Roho w’Imana. Abo nibo bitwa “Anonymous Christians”ou “ Chrétiens anonymes” abakristu b’intamenyakana” bazwi n’Imana yonyine, kuko bayoborwa na Roho WAYO, bakagira neza aho bari hose. Ni nabo babyara ba batagatifu n’abatagatifukazi tutajya tumenya, bazwi n’Imana yonyine. Nguwo rero umwihariko wa Roho Mutagatifu.
Koko rero Umwuka w’Imana twaronse ni nawo sura y’Imana twambaye. Uwo Mwuka niwe Roho Mutagatifu, akaba Imana , asangiye kamere n’Imana Data na Mwana. Ni Imana twamera kandi niwe utugize. Kuko twese tubeshwaho na Roho w’Imana. Uko tumwakira nibyo bidutandukanya gusa, tukavukamo ibice bibiri: AB’ISI n’AB’IJURU.
Ab’isi ni abirangwa n’ibikorwa by’umubiri, abo ni abafata iki gipampara cy’u muburi twambaye, bakaba aribyo bacungiraho gusa. Abo ntibabona Imana imbere yabo, ni abadashaka kumenya Imana, badashaka kuyubaha no kuyubahisha mu migenzereze yabo. Abo nibo bahinduka ab’isi kuko baba bateye umugongo Roho w’Imana. Nibo bitwa ibicibwa mu Muryango w’abana b’Imana. Pawulo Mutagatifu avuga ko abayoborwa n’ibikorwa by’umubiri, barangwa n’ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwa mana cyangwa kwigirabyo, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbiranye, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira, nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana.” Visenti Mutagatifu we abita “ “ibihindugembe” cyangwa” monstres”.
Nyuma y’Umunsi Mukuru wa Pentekositi, Kiliziya yinjira mu gihe gisanzwe. Ariko si igihe cyo kugaruka mu byo twahozemo, ahubwo ni umanya wo kuba abahamya ba Kristu, nk’uko nyuma yo guhabwa Roho Mutagatifu, Intumwa zagiye kwamamaza hose Inkuru nziza y’Izuka rya Yezu Kristu. Ku bakristu natwe rero ni umwanya wo kugaragaza ko tugengwa na Roho w’Imana, tukarangwa n’Ibikorwa by’urumuri.
Habumukiza Joseph
Komisyo y’Itangazamakuru
Muri Paruwasi Gikondo