“ST VALENTIN NTAGATIFU”:ABAKRISTU BIBUKIJWE KO MU RUKUNDO HATABAMO “AKABAGO” HABAMO “AKITSO”, BANASABWA KONGERAMO “AKANYEREZO”
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Paruwasi ya Gikondo yongeye gufasha abakristu kwizihiza gikristu Umunsi mukuru wa “St Valentin”. Ni igikorwa cyari cyarahagaze kuva aho Covid-19 yadukiye. Kuri iyi ncuro rero abakristu, mu byiciro binyuranye, bongeye kwibutswa ko mu rukundo hashobora kubamo “akitso”(,) ariko ko nta “kabago”(.) kari gakwiye kubamo, ahubwo bashishikarizwa kongeramo “akanyerezo”(-); abitegura kubana nabo basabwa kudahorana umutima udatekanye , bikanga ko ibyo barimo byapfa.
Ubwo ni ubutumwa bwaje bwiyongera ku nyigisho z’iminsi itatu Komisiyo y’Umuryango muri Paruwasi ya Gikondo , yari yateguriye abakristu mu byiciro byihariye, mu rwego rwo kubafasha kwitegura neza kwizihiza umunsi wa St Valentin: urubyiruko, ababyeyi,n’abasore n’inkumi bitegura kubana.
Nk’uko byari biteganyijwe rero, ejo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo gahunda zo kwizihiza uwo munsi w’abakundana zatangiye. GAhunda zose zabimbujwe ikiganiro:“Urukundo ruruta byose, inzira yaryo ibamo akitso ariko ntibamo akabago” cyatanzwe na padiri Eugene NIYONZIMA, umukuru w’umuryango w’abapalotini, cyakurikiwe n’Igitambo cya Misa gahunda zose zikaba zarasojwe no kwidagadura.
“INYUMA Y’AKITSO INTERURO IRAKOMEZA”.
Ubwo igitambo cya misa cyari gihumuje, umunyamakuru wa Komisyo y’Itangazamakuru ya paruwasi, Bwana Nsanzabaganwa Silas, yegegereye Padiri Eugene NIYONZIMA ,Umukuru w’Umuryango w’Abapalotini, amubaza ibijyanye n’akitso n’akabago , byagarutsweho mu kiganiro yari yatanze, abimusobanurira muri aya magambo : “Iyo tuvuze ko mu rukundo rw’abashakanye habamo akitso, bivuga ko, kubera ko turi abantu, muri urwo rukundo hataburamo utubazo twa hato na hato, hataburamo ibigeragezo, hataburamo n’imitego ya sekibi. Ako nakita akitso kuko hari igihe byitsa gato, ukabona urwo rukundo rusa n’urwagabanutse ariko ruba rugihari. Icyo tuvuga ni uko rutajya rujyaho akabago, bivuga ngo rurangiriye aho ngaho. Ahubwo inyuma y’akitso, n’interuro irakomeza. N’ubuzima burakomeza. Uyu munsi ho twanongeyeho ikindi. Ko habaho uhubwo n’akanyerezo. Ni ukuvuga TRAIT D’UNION. Iteme ryongera rigahuza abagiranye ibibazo, Ka kanyerezo kamwe kaba mu nteruro, n’ubwo isa n’irangiye ariko igakomereza handi. No mu buzima hari igihe bigaragara nk’ibirangiye, ariko ntibibe birangiye ahubwo, hakabaho iteme ribikomeza, rikomereza mu kindi cyiciro cy’ubuzima cyangwa se mu yindi mibereho. Ariko urukundo rwo ntiruzime.”
UMVA IKIGANIRO CYOSE
ABAFIYANSI BASABWE KUREKA IMVUGO NGO ” UBUKWE UBWEMERE ARIMUKO BWABAYE”
Umunyamakuru wa Komisiyo kandi yageye Padiri mukuru Jean Pierre NSABIMANA, amusaba kugira icyo avuga ku bafiyansi batinye kwigaragaza, amusubiza muri aya magambo: “Nibyo koko urubyiruko rwatinye . Twabwiye abageni, abafiyansi, ngo baze biyerekane, ariko murabizi ko muri iki gihugu cyacu abantu basigaye batinya. Baravuga ngo ntaza kwiyerekana, hato bikazapfa, ubukwe ubwemera ari uko bwabaye. Niyo mpamvu twahamagaye urubyiruko rwose ngo ruze turuhe umugisha, tubumvishe ko urukundo bahamagariwe kugira, ari rwa rukundo ruturuka ku Mana, ruzatuma bashinga urugo, ruzatuma bubaka, bagomba kugaragariza n’ababyeyi , natwe kiliziya tukabaherekeza n’amasengesho yacu. Kugira urwo rukundo rwabo ruzere imbuto nziza, bazashinge urugo , ruzabe urugo rutagatifu nk’urwi Nazareti””</p
Umva ikiganiro cyose :
Nyuma y’igitambo cya misa , hakurikiyeho ubusabane no kwidagadura.
ANDI MAFOTO :
HABUMUKIZA Joseph