UMUNSI W’168 USIZE AMABATI YA KILIZIYA ASAMBUWE
Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 24/09/2018, nibwo iminsi 168 yuzuye igikorwa cyo kwagura kiliziya gitangijwe ku mugaragaro. Ni ukuvuga amazi atanu n’iminsi 14 gusa. Ku bamenyereye imirimo y’ubwubatsi bwa za kiliziya, bahamya ko Gikondo ishobora kuzandika amateka yo kuba igiye kuzuza Kiliziya yayo mu gihe gito cyane ugereranyije n’igihe izindi paruwasi zamaze zubaka za kiliziya zazo.
Kuri uyu munsi rero ninabwo amabati ya kiliziya isanzwe yavanyweho. Ni igikorwa kigaragaza intera nziza imirimo yo kwagura Kiliziya yacu igezeho.
Iyi mirimo yo kuvanaho amabati yaje ukurikira iyo gusenya voutes, inkuta no kuvanamo inzugi yari yatangiye mu mpera z’icyumwru dusoje.
Ku bakristu batari bacye, izi voutes ziri mu byatumaga kiliziya yacu igira umwihariko iyo bayigereranya n’izindi kiliziya. Biteganyijwe ko no ku nyubako nshya izo voutes zizaba zihari ku buryo uwo mwihariko uzagumaho.
Iki gikorwacyo gukuraho amabati cyari cyatangiye mu gitondo, cyirangiye mu kanya saa kumi. Biradusaba gukomeza guhuza imbaraga zacu ku buryo budasanzwe kuko twinjiye mugihe cy’imvura.
Mu gihe bavanagaho amabati inyuma ku mpande zombi ibindi bikorwa byakomezaga. Ku ruhande rw’aharimo kubakwa chapelle imirimo yo kuzamura inkuta no gutegera dalle ya kabiri nayo yakomezaga, mu gihe ku rundi ruhande naho igikorwa cyo guteranya ibyuma bya charpente nacyo cyakomezaga.
Muri macye dukomeje guhuza imbaraga ntihagire imirimo ihagarikwa kubera amikoro macye, cya cyifuzo cyo kumvira misa ya Noheri muri Kiliziya nshya cyazagerwaho.
Dukomeze rero dushyire hamwe, kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru
Paruwasi Gikondo