“Urumuri rw’Imana ntiruzimywa na za Serwakira”
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Nongeye kubifuriza kuguma mu byishimo byiza bya Noheri n’iby’Umwaka Mushya Muhire wa 2019.
Muri ibi bihe tukizirikana kuri ibyo byishimo by’impurirane, nsanze ari byiza kubagezaho inyigisho twahawe mu Ijoro rya Noheri. Ni inyigisho yatanzwe Padiri NIYONZIMA Eugene, Umukuru wa Province y’Umuryango w’Abapallottini mu Rwanda , muri RDC no mu Bubiligi, kuwa mbere tariki ya 24/12/2108. Ni inyigisho abenshi bifuje gutunga kuko ikubiyemo ubuhanga buhanitse kandi buri wese ashobora gushyikira, kuko yateguranywe ubuhanga bwo kugera kuri bose.
Abakristu ba Paruwasi ya Gikondo bamaze kumenyera ko ku minsi mikuru ya Kiliziya, inyigisho zitangwa na Padiri NIZEYIMANA Eugene abenshi bakundira uburyo ziba ziteguranye ubuhanga buhanitse nyamara buri wese akazumva ku kigero cye. Umvaga abakristu babazanga ngo “ese misa irasomwa nande?” hari bamwe rwose bumvise basubijwe bakibona ko igitambo cya Misa cyari kigiye kuyoborwa nawe.
Nyuma y’amasomo matagatifu, wabona bose akanyamuneza ari kose bamaze kubona padiri Eugene ariwe wegereye isomero ritagatifu. Nawe akaba asanganywe impano yihariye yo kwigisha yisekera , asetsa kandi akora ku buryo hatagira n’umwe urangara cyangwa unanirwa. Inyigisho yatanze muri rusange si Mbere, ariko ubuhanga yayitanzemo nibwo buyiha umwihariko udasanzwe. Ndagerageza kuyibagezaho nkurikije ibyo numvise uwo mugoroba, kugira ngo binshobokere nagerageje kuyigabanyamo ibice, kuko ntakwihandagaza ngo mvuge ko nyibagezaho uko yakabaye yose. Kugira ngo ibyo bishobore nagerageje kugenda nshyiramo imitwe mito ( Sous Titres), kugira ngo bindinde gutana ngata umurongo.
Nyuma rero yo kwifuriza abakristu bose umunsi Mukuru wa Noheri yibukije abakristu bose ko : “Umwana Yezu watuvukiye, ari We Rumuri Nyarumuri” ati:
“Urumuri Nyarumuri rwaje kumurikira isi yacu. Ndavuga Yezu Kristu watuvukiye. Iri joro amasomo yose aratuganisha mu kurangamira urwo Rumuri. Ni Urumuri Nyarumuri. Erega, raka abe na mutoya, burya urumuri ntabwo rukenera kuba runini kugira ngo rubashe kubonesha. Akamuri kakaba gato cyane, kakamurikira icyumba kinini. Akamuri kakaba gato cyane, kakamurikira abantu benshi. Reka yiyizire ari mutoya, n’ubundi urumuri aho ruva rukagera ntirukenerea kuba runini cyane. Iyo ujya gucana umuriro uhera ku mwambi umwe, maze ukazasanga ufite igicaniro kinini cyane.”
Yakomeje agaragazako: “Urumuri rw’Imana rutazimywa na za Serwakira z’isi”, maze ravuga ati:
“Dore hariya mu kirugu, niho havuye Urumuri. N’ubwo imbere y’isi rwari rusuzuguritse, ariko ubu rwakwiriye amahanga yosee, dore imyaka ibihumbi bibiri n’imisago irarangiye, none rwageze n’iwacu, turacyamurikiwe n’urwo rumuri, n’ubwo imiyaga myinshi cyane, na za serwakira zigerageza kuzimya urwo rumuri, ariko zigasanga ni Urumuri rw’Imana, kandi ngo “agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”. Navuga ko n’igicaniro cyacanwe n’Imana, nacyo kitazimywa n’imiyaga y’iyi si, n’iyo yaba serwakira, ndetse n’urumuri rw’Imana ntirushobora kuzimywa n’izo za serwakira z’isi.”
Nyuma yo kwitsa gato no kuraranganya amaso mu bakristu,akomeza agira ati:
« Irijoro turahamagarirwa kurangamira urumuri Nyarumuri. Nyamara nk’uko Yohani yabitubwiye, Urumuri rwaramuritse, ariko umwijima wanga kwigirayo, n’ubu ngubu uracyarukurikiranye. N’ubu ngubu uracyagerageza kuzimya ako kamuri. Niyo mpamvu rero duteraniye hano, twongera tukivomamo imbaraga, kugira ngo imuri zacu, zongere zimurike bundi bushya.
Twese twarabatijwe. Igihe twahabwaga Batisimu, baduhaye itara ryaka. Buriya ririya tara duhabwa muri Batisimu, risobanura urumuri ruzatumurikira ubuzima bwacu bwose. Ese ubungubu dusubiye mu buzima bwacu, sinzi niba rya tara twahawe kuri wa munsi wa Batisimu, ricyaka. Wenda riraka, ariko simpamya ko ribonesha kure, kuko ahenshi twagiye duhura n’imiyaga myinshi, n’ubwo itarizimije, ariko wenda ikaba yaragabanyije urumuri rwacu.
Niyo mpamvu ku mugoroba nk’uyu nguyu, Uhoraho yongera ku twereka Urumuri Nyarumuri, ngo n’aho rwaba rwarazimye iwawe, naho rwaba rwarazimye iwanye, twongere dukongeze maze buri wese atware itara rye mu ntoki nko kuri wa munsi we wa Batisimu. Icyo gicaniro kiri hariya.( Abivuga yerekana ikirugu)
Amaze gukebuka nokureba nawe aho ikirugu cyubakiye , akomeza muri aya magambo :
« Mu ivanjiri bavuzemo abashumba , ndavuga nti: « Reka abashumba bahabe n’ubundi nibo bazi gucanira inka. Sibo bazise kwenyegeza igicaniro, maze umuriro ukamara imyaka n’imyaka utarazima… ?
Igicaniro cyenyegejwe n’abashumba, igicaniro cyacanwe n’abashumba,ntwabo gishiramo umuriro. Imyaka n’imyaka kiba kicyaka. Aho rero niho duhamagarirwa kugana, tugakongeza imuri zacu, tugakongereza abandi. N’uko Urumumi Nyarumuri rwaje kutumurikira ubu n’iteka ryose. »
Muri iyo nyigisho kandi yatwibukije ko « Imana yaduhaye ubwenge kugira ngo dushakashake ukuri kandi tukumenye » , abitubwira muri aya magambo :
« Muri icyo gihe urwo Rumuri rwazaga, rwaje rumurikira ubwenge bw’abantu, muntu yari atangiye gukoresha ubwenge bwe nabi. Muntu yari atangiye gukoresha ubwenge bwe macuri. Burya Imana yaduhaye ubwenge kugira ngo tumenye Ukuri. Kugira ngo dushakashake Ukuri umunsi ku wundi. Tumenye Ukuri kw’Imana, tumenye Ukuri kwa muntu, tumenye ukuri kw’ibintu, tumenye ukuri kw’abantu. » ( Aya magambo yayavugaga nk’umusizi utura igisigo cye, yitsa gato maze arabaza ati : « Ariko aho murumva ayo magambo ? »
Padiri yatweretse ko Sekibi yayobeje muntu, iramuyobya karahava, maze muntu yimura Imana ku ntebe yayo, ayisimbuza ibigirwamana :
« Ariko Sekibi yagambiriye kuyobya muntu, maze muntu agendera mu kinyoma. Ayoberwa ukuri kw’Imana, Imana ayita ibigirwa mana. Muntu arayoba karahava. Aho gusenga Imana y’Ukuri asenga ibimasa, asenga intama, asenga ibitari Imana byose, aba aribyo agira Imana. Bivuze muntu yakuye Imana ku ntebe yayo ahicaza ibigirwamana. Bityo ubwenge bwa muntu butura mu mwijima. Maze ubwenge bwa muntu bucuzwe n’umwijima, Imana yohereza Urumuri Rwayo kugira ngo bwa bwenge bwa muntu bwongere busubire uko Imana yaburemye. Bwongere bumenye ko Imana ari Imana. Maze igiye kuza, iza yigize umuntu”.
- Padiri ati: ”Kristu Yezu akuzwe!”
- Abakristu bose basubiriza icyari bati: ” Iteka ryoseeee!”
Yatwibukije kandi ko “Igihe Imana iza idusanga, itaje idukangaranya , ahubwo ko yaje iciye bugufi”
“Imyumvire abakurambere babonagamo Imana yarahindutse! Imana yacu si ya yindi ituye kure cyane. Si ya yindi ikomeye cyane, si yayindi yahoreraga ibisekuru n’ibisekuruza. Si yayindi yaroshye abanyamisiri mu nyanja ihorera umuryango wayo Isiraheli, si ya Mana itwika, ibabura ! Si ya yindi igira umutima kandi irakarira vuba, abayihemukiye.
Rumuri waje adusanga niwe utwereka Imana Nyakuri. Ya yindi itinda kurakara kandi ikagira urugwiro, ya yindi ica bugufi, ikaba mu Kirugu kandi amahoteli atabuze, ya yindi yigize umuntu kugira ngo abadafite amaso areba kure, barebe “Muntu- Yezu Kristu”, maze bamenye Imana y’Ukuri. Ubwenge bwacu buba buramurikiwe, ubwenge bwacu bubona urumuri, maze kuva icyo gihe turamukurikira, dore imyaka ibihumbi bibiri n’imisago irarangiye. »
Agahinda ka Padiri Eugene : “kuba Imana irimo kugenda yimurwa ku ntebe yayo”!
“Ikimbabaza kintera agahinda, ni uko uko imyaka igenda yigirayo, abantu bagenda basubira muri bwa bujiji bw’ubwenge bwabo. Mwari muzi ko Imana irimo kugenda yimurwa ku ntebe yayo?
Imana iragenda ikurwa ku cyicaro cyayo! Ubwenge bwa muntu bukavuga ko bwihagije. Muntu akabona ko yihagije, ko yakwishoboza byose! Muntu akabona ko ari nk’aho ariwe wiremye ; muntu akabona ko adakeneye Imana kugira ngo ayiveho. Agakura Imana ku ntebe, agashyiraho ibigirwa mana. Ngaho aho tugeze!
(Aha yabivuze ababaye) No mu mashuri abana bacu bagiragamo Imana, none no muri ayo mashuri Imana igiye kuvamo. Imana yakoranaga n’abaganga, ikababafasha kutuvurira ababyeyi, ikabafasha kutuvurira abana, ikabafasha kutuvurira abakene n’indushyi, none no kwamuganga barimo kuyirukana.
Nyamara burya Imana niyo muganga mukuru! Muzareba nibayirukana mu bitaro byacu, nibayirukana mu mavuriro yacu, abaganga ubwabo bazajya biyicira abarwayi. Erega byaratangiye! Nonese ubu abaganga sibo bafasha abana bato gukuramo inda z’abana batoya?
Ngo ahatari Imana haba ibigirwamana!
“Ahatari Imana haba ibigiramana. Ahatari Imana nta n’ubwo hakira. Umuntu akibwira ko ariho gukiza muntu kandi ariho kumwica. Kandi ubundi Imana irakurwazaaa! Waba utanakivuga Imana ikakubwira iti :”Ndagukunda!”
Ukaba wicaye ahantu utakibasha kugenda, ikakubwira iti :” Nubwo uri ikimuga uri ikimuga cyanjye.” Ariko iyi si ntikibyemera! Barakubwira bati:” Niba utakibasha kuvuga igendere!” “Niba utakibasha gukora tuvire aha”. Iyo ni isi itazi Imana , ni isi itagifite umwanya wo guha umwanya Imana rwagati muri yo. Maze haza Urumuri Nyarumuri, akamuri gatoya gaturutse mu Kirugu, kati: ”Reka nze mbabwire iyobera rya muntu. Muntu ni umuntu kuva yaremwa kugeza Imana imuhamagaye,ngo:”ngwino iwanjye twibanire””.
Ngibyo ibyo dushaka kumvisha isi, ngo yumve ko muntu ari ishusho y’Imana kuva ari urusoro, kugeza asanze uwamuhanze.
Ubwo bwenge butakibona ko muntu ari umuntu, ko muntu atari Imama, ni ubwenge bwayobye. Dukeneye Urumuri Nyarumuri, kugira ngo twongere tube abantu, twongere tumurikire isi yacu, Imana yongere ihabwe Intebe yayo muri twe, yongere ihabwe intebe mu mashuri yacu, yongere ihabwe intebe mu mavuriro yacu, yongere ihabwe intebe diii!.
Muzi ko hari igihe kizagera nituramuka dukomeje gutyo, tukayirukana no mu Kiliziya, tuzajya dusenga twisenge di! Tukajya dusenga twiramya aho kuramya Umusumba byose. Ariko Imana izi byose ntabwo yatuma ibyo bibaho, yatwoherereje Urumuri Nyarumuri, kugira ngo twongere tumenye ko Imana ari Imana, twebwe tukaba abantu.
Umuntu wamenye ko Imana ari Imana, ashyira amavi hasi akayiramya, akayibwira ati “utankoreyemo ntacyo nakora!”
Aho muzi umuntu wamenye ko ari umuntu, Imana ikaba Imana! Ashyira amavi ye hasi, agapfukama, agasenga uwamuremye, akamwambaza uko bwije uko bukeye, maze buri gitondo akamubwira ati:”Utariho sinabaho!” Utankoreyemo ntacyo nakora! Utanshoboje ntacyo nakwishoboza. Dore ubwenge bwamenye Imana, Dore ubwenge bwamurikiwe. Uzi ko n’Ibikomangama byamenye Imana, n’amategeko bishingiraho ashingira kuri Uhoraho! Ng’ubwo ubwenge bwamenye Imana. Ng’ubwo ubwenge dusaba Imana kugira ngo kuva uyu munsi kugeza igihe tuzapfira, tumenye ko Imana ari Imana, twese tukaba abantu. Tuzahora tuguteze amaboko tugushimira, niduterura turirimba tuzaririmba Uhoraho. Nitugenda tuzumva ko tugiye ku bw’Uhoraho, nitunicara twumve ko twicaranye n’Imana. Ngurwo urumuri tuzaniwe n’Uhoraho. Namwe mwiteguye kurwakira? ( Bose basubiriza icyarimwe bati: “Yego!”
Ni Urumuri rutaje kumurikira ubwenge gusa, ahubwo rwaje no kumurikira imitima yacu. Burya imitima, ubanza ngo aricyo cyicaro cy’Imana. Yaje kugira ngo ikubure aho Imana yicara. Dore ko imitima cyacu iyo twamaze kuyigiza kure y’Imana, iyo yamaze kuzuramo umwijima, umwijima warayitashye, n’aho wicaza Imana naho haba handuye. Iyo umwijima watashye umutima, ntanubwo wibuka kuwukubura. Ntiwibuka no kwicuza ibyaha, maze umushyitsi yaza agasanga aho wakirira abashyitsi , naho haranduye.
Dore umushyitsi yaje , yaje azanye akamuri, ngo amurike muri bya byumba by’umutima wawe byose, maze n’icyo wakingiranyemo umwijima, n’icyo wakingiranyemo abanzi bawe, yongere akubwire ngo: ”Urufunguzo warushyize hariya.”
Dore akuzaniye urufunguzo, ngo ukingure icyumba kimaze igihe gikingiranyemo abaguhemukiye, ubakingurire ubabwire ngo:” Yezu bajyane ubabere urumuri rwawe. ” Akuzaniye urufunguzo ngo yongere amurike mu byumba by’umutima wawe, arebe hahandi wabitse ibyaha utigeze wicuza, atereyo agatoroshi, akubwire ngo “hariya urahazi?” Naze nuhareba ukorwe n’isoni , uhite unyaruka maze ubwire Jambo wigize umuntu, uti : ”n’ahangaha hashyire urumuri rwawe!”
Niyo Noheri dushaka! Noheri ntabwo ari ukurya no kunywa gusa Noheri tuvuga ni iyo ku mutima, ukazenguruka hoseee, ukareba ibyumba by’umutima wawe byoseee! Ngiyo Noheri mvuga!
Aho umwijima uganje abantu bitiranya ikibi n’icyiza.
“Urwo Rumuri mvuga ni rwa rundi ruza kutumurikira rukatwereka hahandi dusigaye twitiranya ikibi n’icyiza. Burya aho umwijima wageze abantu bitiranya ikibi n’icyiza. Ahantu urumuri rwabuze ikibi ntibakikita ikibi, ahubwo baragisigiriza, bakacyita icyiza. Urwo ni rwo rugamba turimo kurwana n’iyi si.Burya ikibi kigaragara ubwacyo ntacyo kiba gitwaye. Burya ikibi nyakibi ni ikibi kigaragara mu isura y’icyiza. Abanyarwanda babimenye kare bati: “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!”
Sekibi nayo yahinduye umuvuno
“Ubu rero Sekibi yahinduye umuvuno, ntabwo akiza yiyita “nyakibi”, akenshi aza yishushanyije mu bintu bigaragara ko aribyiza ariko ntibibe ari byiza. Umuntu akaza ari buguhe aka “baiser” ariko ari ya “baiser” ya Yuda yahaye Yezu. Akakumvisha ko agukunda hanyuma inyuma y’urwo rukundo harimo urwango. Wabona n’ukwanga akabikubwira, kuko umugendera kure. Ariko ubiguhishe, ushobora kugwa mu ruzi urwita ikiziba. Bantu biyoberanya, bantu biyorobeka, mukagaragara nk’abeza kandi muhishe inabi, bantu biyorobeka, bantu biyoberanya, mukagaragaza ko mukunda Imana kandi ataribyo, urumuri rw’Imana nirubamurikire. Nituvuga ngo dukunda Imana tuyikunde koko, nituvuga ngo dukorera kiliziya tuyikorere koko. Nituvuga ngo uri umuvandimwe wanjye, azabe ari umuvandimwe koko, ntakabe umuvandimwe hano, ngo nagera hirya ahinduke “icyo ntazi”. Icyo ni ikibi kihishe inyuma y’icyiza. Icyo ni ikibi kitigaragaza. Ariko cyamara kugaragara, kikamara abantu n’ibintu. Aho niho Yezu rero aje kwinjira, buzima bwacu bwite; rwa Rumuri rukakuyoboraaa, ubu n’iteka ryose.
Nimureke rero twakire Rumuri waje adusanga , twakire rumuri rutazima, ruca bugufi nka babashumba tumuramye, ubundi tumwakire iwacu, maze muzarebe ngo na rya Juru ry’Imana batubwira tuzarijyamo twigenza. Ntawe uzaba adukurura, ntawe uzaba adusunika, ubwiza bw’Imana bwonyine buzatuboneshereza. Nyagasani Yezu abane na mwe! Mugire mwese Noheri nzizaaa! (Amashyi ngo kaci! Kaci! Kaci!kaciiii!)
Byegeranyijwe na HABUMUKIZA Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru/Paruwasi Gikondo