Bwana Alphonse yashimye abalayiki bagaragaje ishyaka n’urukundo cyane cyane igihe igihugu cyose cyari muri gahunda ya “guma mu rugo”. Yagize ati: ” Abalayiki ariko na none bagaragaje ishyaka n’urukundo bafitiye kiliziya ubwo caritas yatabarizaga abavandimwe bacu batari bafite amikoro ahagije mu gihe cya guma mu rugo. Kandi turanashimira abayobozi b’imiryangoremezo n’ab’impuzamiryangoremezo bakomeje gahunda yo kwibutsa no gushishikariza abakristu gutanga ituro risanzwe rya kiliziya n’umuhigo w’itafari ryo kubaka kiliziya yacu”.
Ubuhamya bw’ukwemera: Kuva mu rugo uzanywe no gukora ku rugi rwa kiliziya cyangwa kuyegamaho ugataha wishimiye ko wahuye na Yezu.
Aba bati “guhana intera no kwambara neza udupfukamunwa twacu ntibihungabanya ibyishimo byo kuba turi abalayiki “
Bwana Alphonse asoza ikiganiro twagiranye yatanze ubuhamya bw’agashya mu kwemera, ati: ” Agashya nabonye kanyeretse ko ukwemera guhamye; ni abantu bajyaga bomboka igihe abandi twari muri guma mu rugo, bakagenda bagakora ku muryango wa kiliziya cyangwa bakayegamaho, barangiza bagataha bumva banezerewe ndetse bahamya ko bahuye na Yezu rwose. Simbavuze amazina ariko ni ubuhamya bukomeye.”
“Nimuhumure, Nijye, Mwigira ubwoba…”
Kuri ibi byiciro byose uko ari bitatu, Abepisikopi barabwira abalayiki babo bati “Nimuhumure” Ubutumwa bwabo burongera guha buri wese icyizere; icyizere cy’uko abakomeye ku kwemera kwabo bagakomeza kugashya barwana n’imivumba y’umuhengeri wa COVID bataruhiye ubusa. No ku bari mu bindi byiciro nabo, iri jambo rirabahumuriza kuko ribamenyesha ko hari uje kubatabara bose. Nk’Uko Yezu yahumurije abigishwa be bose bari mu bwato, ntawe abanje gucira urubanza cyangwa kunenga. N’umubyeyi wacu Kiliziya iradusanze, buri wese mu cyiciro arimo, iti :«Nimuhumure! »
Iri jambo « Nimuhumure » ku balayiki baranzwe n’ibikorwa by’ukwemera birimo na turiya dushya twumvise, rituma na none bumva bafite ishema, rikabaminjiramo ishyaka ridakama ryo gukomezanya ubutwari ibyo bikorwa nk’ibyo. Ribumvisha ariko ko batari bonyine, ko iruhande rwabo hari undi muntu kandi ubarusha imbaraga, ukurikirana ibyo bakora kandi ubishima akabarwanirira, si ku bwabo rero. Ibyo bituma na none barushaho gusabwa n’ibyishimo nk’uko bariya twumvise bavaga iwabo bazanywe gusa no gukora ku rugi rwa kiliziya cyangwa kwegama ku rukuta rwayo, hanyuma basubirayo bishyimiye ko bahuye na Yezu. Iri jambo “Nimuhumure” rirema agatima n’abatagaranye batagifite ishyaka. Ntiribacira urubanza, ntiribigizayo ngo ribaheze. Ribaremamo nabo izindi ngufu n’icyizere, kugira ngo batagira ipfunwe ryo kuba baritwaye nk’abatose kurusha abandi kandi imvura yabanyagiye ari imwe. Nabo rero ubu butumwa burababwira ngo: “Nimuhumure!”
Mwigira ubwoba
Irindi jambo rikomeye muri ubu butumwa ni iri: « Mwigira ubwoba ». Ni ijambo ryenda gusa n’irya mbere ariko ryo riradusaba gutinyura, guhagarara no kureka gukomeza kujya kure y’uje atugana kugira ngo aturohore, anaturokore. Mwiherenwa n’ubwoba bwa COVID 19, maze ngo mukomeze no guhunga uje ashaka kubakiza. Koko rero, kuva aho iki cyorezo cyadukiye, abantu bose batashywe n’ubwoba. Noneho kuva n’aho kiliziya zifungiwe barushaho kwiheba, ku buryo n’igihe kiliziya zimwe zifunguriwe, batibutse kwiruka bazigana. Abepisikopi bacu barababwira bati :” Mwigira ubwoba!”.
Ijambo rya nyuma dusanga muri ubu butumwa ni « ukuba maso ». Kuba maso si ugukanura , kuko n’ubusanzwe tuzi ko « imitunu y’urukwavu itabuza ishyamba gushya ».
Mube maso
Kuba maso hano bisobanura kugira ubwenge, kumenya gushishoza no kumenya gusoma ibimenyetso by’ibihe turimo kugira ngo hatagira ibidutungura. Ikibazo gihari ni uko muri iki gihe isi ifite ibintu byinshi bishashagirana biduhuma amaso. Kuba maso rero icyo gihe ni ukuba umunyabwenge, ukamenya ko imbere y’ibyo bishashagirana akenshi binaduhuma amaso, tugomba kumenya gushaka amadarubindi agabanya abukana bw’ibyo bishashi bituma tugenda buhumyi, tugateshwa inzira y’Ukuri.