Nyuma y’imyaka 17,  Gikondo igiye kwibaruka ubuheta

Sangiza inkuru

Kuva muri 1980, Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti iragizwa ubwo Umuryango w’Iyogezabutumwa Gatolika uzwi ku izina ry’ Abapalotini. U Rwanda rukaba rubarirwa mu karere kamwe hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Bubiligi. Gikondo nayo ibarirwa muri paruwasi 6 zaragijwe uwo muryango mu Rwanda, no muri RDC. Ku buryo bw’umwihariko, Gikondo niyo yubatswemo Icyicaro  Gikuru cy’Umuryango. Kubera iyo mpamvu ivugwa kenshi mu biganiro, mu nyigisho no muri za raporo zinyuranye. Nyamara iyo bigeze mu bitaramo by’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, yamburwa ijambo ikambikwa ipfunwe dore ko ifite umupadiri umwe rudori nyuma y’imyaka irenga 40. Ese uwo yaritse none namara kuramburirwaho ibiganza akitwa ubuheta, aho  Gikondo izongera isubirane ijambo iseruke yemye no mu mihigo yo kubyarira Rurema?

Padiri Mukuru Rwasa Chrysante amurikira abakristu Faratiri ABEL RUTAGANDA.

Tumaze iminsi tubyumva mu matangazo asoza misa zo ku cyumweru, ko uwitwa Faratiri RUTAGANDA Abel, mwene RUTAGANDA Fransisko Xaveri, na MUKAHIGIRO Alvera, wavukiye muri Santarari ya Mutagitifu Pawulo i Murambi muri Paruwasi ya Gikondo, Arkidiyosezi ya Kigali, ku wa 25 Kamena 1990, yitegura guhabwa Ubudiyakoni ku cyumweru gitaha tariki ya 22/11/2020, i Kabgayi. Iyi ntera y’ubudiyakoni niyo ibanziriza iy’Isakaramentu ry’Ubusaseredoti azahabwa umwaka utaha, akazaba abaye umusaseredoti wa kabiri  Umuryango w’Abapalotini uzaba wibarutse  nyuma y’imyaka 45 ukorera ubutumwa bwawo muri Paruwasi ya Gikondo.

Ubundi Umuryango w’Apalotini wageze i Gikondo muri 1976, muri 1980 nibwo hatashywe Kiliziya yari imaze kuzuza  ariyo yabaye iya Paruwasi, ihita yitirirwa Mutagatifu Visenti Pallotti. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, imyaka 44 irashize. Muri rusange, Gikondo ikaba imaze kwibaruka abihayimana 4, barimo abaseseredoti babiri n’ababikira babiri: Padiri Rukanika Aimé ( Umupadiri ugengwa na Diyosezi ya Kabgayi), Padiri Habyarimana Jean Bosco (Umupalotini), Mama Sendege Angelique (Umukarumelita) na Mama Emilienne ( Umwenebikira). Ariko mu rwego rw’Umuryango w’Iyogezabutumwa Gatolika, kugeza ubu Padiri Habyarimana Jean Bosco  akaba yari ikinege. Yabuhawe na Nyiricyubahiro  Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo, Arkiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru,  ku itariki ya 08/06/2003,  icyo gihe hari hashize imyaka 27  Umuryango ugeze i Gikondo.

Ababyeyi bagiye  babyara nyuma y’imyaka 17, abapfumu bayobokwa

Kuva Paruwasi yibarutse umupadiri wa mbere w’umupalotini, imyaka 17 ishize atarakurikirwa. Babyeyi mwabyaye, babyeyi mwonkeje, murumva amaganya y’uyu Muryango w’Abapalotini adafite ishingiro?  Mu buzima busanzwe bw’abashakanye bakimara gushinga urugo, iyo umugore amaze umwaka umwe cyangwa ibiri atarasama havugwa amagambo menshi, noneho mutekereze ayavugwa haramutse hashize imyaka 27  uko yaba angana. Yaba agize amahirwe akabyara imfura ye maze hagashira imyaka 17 ataramukurikiza, byo byaba ibindi. Ejo bundi ku cyumweru ubwo Padiri Mukuru Rwasa Chrysante yamurikiraga abakristu Faratiri Abel, yabikomojeho muri aya magambo: “Iyo urebye imyaka tumaze n’abapadiri dufite, biteye agahinda. Umubyeyi wajya abyara nyuma y’imyaka 17, imyaka 17 yajya ijya kugera  baragiye mu bapfumu, barabaciye indasago. Nyuma y’imyaka 17 biba biteye ubwoba.”

Inkuru nk’iyi, n’ubwo itera ibyishimo, bose ntibayakirwa kimwe. Buri gihe ntihabura ba Zakariya cyangwa ba Elizabeti, babanza gushidikanya batabitewe no kutizera ahubwo babitewe gusa n’ibyishimo byabasabye, bati: “ Ese koko nibyo?”  Yego bizashoboka kuko ntakinanira Imana! Si umwanya rero wo guhera mu mateka y’ibyahise no gushidikanya ahubwo ni umwanya wo kujya ku mavi no gusenga. Kuko  akenshi iyo umuntu ageze kuri iyi ntera, “uduca” na sekibi nabyo biba birekereje bishaka kumushinga inzara, ngo bimushimute bimuteshe inzira. Ubu noneho hari n’iki cyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu benshi basa n’abacitse intege, ku buryo bamwe bageze ku ntera yo kugusha abandi mbere y’uko bagwa ubwabo.

Abanyagikondo basabwe guca inkoni izamba

Abanyagikondo rero barasabwa gushikama bagasenga ubutaretsa,  bagasabira cyane uyu mwana wacu n’umuvandimwe wacu Faratiri Abel RUTAGANDA kugira ngo akomere, atavaho arangazwa n’ubwinshi bw’imitego ishobora kumuca intege, ahubwo akomeze arangamire Uhoraho wamwiyeretse unamusaba buri munsi kumwiyegurira, kuko ariwe ushobora kumukwatura muri iyo mitego yose.

Twese turasabwa, abato n’abakuru, kumuba hafi no kumufasha muri iyi nzira y’umuhamagaro we. Ingero nziza n’inama nziza za bakuru be, zimubere umusemburo umutera ingufu, ishyaka n’uburyohe byo gukomeza yishimye inzira yatangiye; n’aho amasengesho yacu amubere akabando  yicumba igihe azaba ageze ahaterera n’intwaro arwanisha ibyonnyi n'”uduca” bihora birekereje kumuhabura ngo bibone uko bimuyobya.

Mu magambo make Padiri Jean Bosco yandikiye Padiri Mukuru Rwasa Chrysante wari umaze kumumenyesha iyi nkuru, yagize ati: ” Uwo musore disi mumube hafi. Ni kabyara kanjye, famille yo kwa mama.”

Ku banyagikondo  kandi ni umwanya wo gushimira Imana yo yashatse kubahanaguraho igisebo n’ikimwaro  baterwaga no kutagira abihayimana mu gihe aribo bafite Icyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abapalotini. Bafite inshingano yo kurushaho  gusabira no gushyigikira barumuna ba Faratiri Abel, cyane cyane bariya bagitaguza inyuma ye. Yego intera basigaje ni ndende, ariko bagomba gutozwa gutwaza kugira ngo ejo badacibwa intege n’iby’ubu  bakabivamo. Niyo mpamvu Padiri Mukuru nawe yasabye ababyeyi abatakambira  avuga, ati: “Babyeyi nimuce inkoni izamba, mureke abana banyu baze gukorera Imana.”

Uruhare rw’ababyeyi mu muhamagaro w’abana babo

Muri iki gihe kwiyegurira Ubutumwa bw’Imana si iby’umuryango wa Aroni n’abahungu be gusa ( Iyim ,29-35). Imiryango yose yafunguriwe amarembo, nta rwitwazo rero ngo  ” kubyara umupadiri n’ababikira n’iby’abandi gusa”. Muzaperereze kandi, nta mubyeyi  weguriye abana be Uhoraho wahindutse incike.  Abrahamu  yemeye gutamba umuhungu we w’ikinege Izaki,  Uhoraho yaramwituye amusezeranya kuzamugira “Sekuru w’imiryango yose itabarika,” (Intag.17, 4-8; 22,15-18).  N’ubwo Imana ariyo yitorera intore zayo, ababyeyi dufite inshingano isumba zindi zose yo gutoza kare abana bacu kwitaba “karame” nka Samweli. Elikana na Ana bohereje Samweli ku muherezabitambo Heli, bamutoza gutyo  kwinjira kare mu muhamagaro we no kwitaba “karame”.

Kuri ubu ababyeyi benshi bishimira kohereza abana babo kwiga mu masemirari,  ariko bajya kurangiza kwiga baramaze kubarihira “bourses” zo kujya kwiga muri za kaminuza zikomeye ku isi, iby’umuhamagaro wabo bikaba birivanze. Ibyo nibyo bishobora kuzatuma buri gihe habaho gutegereza imyaka n’imyaka nta bihayimana Gikondo ibonye. Urugero rwa hafi, kugira ngo Faratiri Abel azakurikirwe mu gihe azaba ahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti umwaka utaha, birasaba gutegereza imyaka itari munsi y’itanu, kuko umukurikiye ubu ari mu mwaka wa 1 wa noviciat.

Imbonerahamwe igaragaza uburyo Paruwasi Umuryango w’ Abapalotini ukoreramo ubutumwa mu Rwanda no muri RDC zikurikirana mu kugira abasaseredoti  b’abapalotini,  kugeza mu mwaka wa 2019 : (Reba  “Catalogue pallottin 2019″)
UMWANYA
PARUWASI
UMUBARE W’ABASASEREDOTI KUGEZA MURI 2019
1  Rutshuru/ Goma ( Ubu yasubijwe Diyosezi ) 12
2 Kabuga/Masaka 4
3 Kinoni 2
4 Paruwasi ya Butuurande/Goma 2
5 Gikondo 1
6 Ruhango 0
Kharare( Bukavu) 0

Andi mafoto

Habumukiza Joseph

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *